Rusesabagina arasaba Nkurunziza kumushyigikira akaza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida
— February 8, 2016
Please enter banners and links.
Umunyarwanda uzwi cyane muri filime yitwa Hotel Rwanda witwa Rusesabagina Paul wahungiye mu mahanga ubu akaba yarashinze Ishyaka avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ikinyamakuru Umusingi amakuru cyashoboye gutohoza ni uko Rusesabagina yatinye kuza wenyine mu Rwanda akaba arimo gushakisha Perezida w’uBurundi Nkurunziza Pierre ko yamushyigikira akaza mu Rwanda.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi uba mu gihugu cy’uBubiligi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ubu biravugwa cyane inaha ko Rusesabagina Paul arimo gushakisha inzira zose zatuma agera mu Rwanda ndetse amakuru avuga ko afite abantu barimo gushaka kumuhuza na Perezida Nkurunziza ngo abe ariwe ubimufashamo kuko afite ubwoba ko ashobora kuza mu Rwanda akazana ingengabitekerezo yiyamamaza bakamufunga”.
Impamvu ashaka Perezida Nkurunziza ni uko yamenye ko u Rwanda n’uBurundi muri iyi minsi ibyo bihugu byombi bidafitanye umubano mwiza maze nawe akaba ashaka ko u Burundi nabwo bwamushyigikira hagira umukoraho ari mu Rwanda u Burundi bukamutabara.
Umwe mu bakurikirana politike muri ibi bihugu byo mu Karere nawe wadusabye kudatangaza amazina ye yagize ati “burya politike n’ukuyitondera kuki ashaka Nkurunziza yamumarira iki ?niba aziko ntacyo yishinja kuki adatega indege akaza mu Rwanda ko ari amahoro?”.
Mu Rwanda abantu baraza uko bashatse nta kibazo uretse abatabishaka nawe azaze kandi hari Amashyaka menshi kandi n’uburenganzira bwe kwiyamamaza bakamutora agatsinda cyangwa agatsindwa.
Gusa yakwibuka ko Abanyarwanda bavuye mu matora ya kamarampaka bakihitiramo ko itegeko nshinga rihinduka rikemerera Perezida Kagame gukomeza kubayobora kuko hari byinshi yabakoreye ndetse hari n’ibindi byinshi bamutezeho.
Umuturage waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Kavutse yagize ati “abantu bajye bashyira mukuri ni gute wavuga ko ushaka kuyobora u Rwanda ukiyamamaza n’umuntu wadukoreye ibitangaza ukibwira ko wamutsinda?”.
Kavutse akomeza avuga ko Perezida Kagame yabatunganyirije igihugu ,abaha umutekano ,abana babo bariga nta vangura ,amashanyarazi yageze hose ,amazi meza ,isuku ,inka n’andi matungo ,Mituelle de santé abantu barivuza badahenzwe ,ubwose uwo Rusesabagina azaba aje gukora iki koko?.
Hari undi wavuze ko ibyo Rusesabagina avuga ko aza kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu akwiye kubivuga ariko kubikora atabishobora kuko iyo abivuze abona abazungu bamuha amafaranga akabona ikimubeshaho.
Ikindi kandi we n’abagenzi be baba mu mahanga baba bashaka kuvuga kugirango bumve ibyo I Kigali babasubiza .
Ku kibazo cyo kwisunga Perezida w’uBurundi aho asa n’uwibeshye kuko Nkurunziza ntacyo yamumarira kuko aje mu Rwanda akahakorera ibyaha bimuhana ntiyamufasha kudahanwa n’amategeko kuko u Rwanda rufite amategeko rugenderaho atanduaknye nayo u Burundi bugenderaho uretse n’ibyo ntacyo u Burundi bwakora ku Rwanda baramutse bamufunze kuko ntibamufunga kuko yaje ahubwo kubera ibyaha yaba yakoze kuko nta muntu uruta amategeko
Rwego Tony.
2,864 total views, 1 views today
Leave a reply