Umuryango wa Kalisa Steven uramutabariza nyuma yo gufungwa batazi icyo azira
— October 5, 2023
Please enter banners and links.
Kuri uyu wa kane tariki 5/10/2023 bamwe mu muryango wa Kalisa Steven batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Kalisa Steven wari umucamanza afunzwe batazi icyo azira.
Umwe mu muryango wa Kalisa Steven yagize ati “Bamufunze icyumweru muri RIB ariko baza kumurekura ariko ejo kuwa gatatu ahagana mu ma saa tanu za kumanywa barongera baramufata baramufunga tukaba twumva ko ubu ari I Mageragere ariko turaba ababishinzwe ko batubwira icyo azira tukakimenya kuko turahangayitse” .
Umuryango wa Kalisa Steven urasaba urwego rw’Ubugenzacyaha n’Ubucamanza kubabwira icyo umuntu wabo azira cyangwa bakarekura agataha .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya icyo Kalisa Steven azira ndetse no kumenya niba koko yaba yamanuwe I Mageragere no kumenya niba yaragejejwe imbere y’Umucamanza maze duhamagara Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry ariko ntiyatwitaba tukaba dukomeza gukurikirana amakuru ya Kalisa Steven ndetse dutegereje ko Umuvugizi wa RIB aduha amakuru maze tukayabagezaho.
Iyi nkuru ije mu gihe RIB ivuga ko ku munsi yakira ibirego 2000 ndetse igafunga abantu 15.
Inkura irakomeza …..
Gatera Stanley
2,019 total views, 1 views today
Leave a reply