umu amakuru- Miss Iradukunda Elsa umukobwa ukwiye kwandikwa mu mateka y’urukundo | Umusingi

Miss Iradukunda Elsa umukobwa ukwiye kwandikwa mu mateka y’urukundo

Please enter banners and links.

Muri iki kinyejana abantu benshi bemeza ko urukundo rwashize ariko umukobwa nako ubu umugore wa Prince Kid uzwi nka Miss Iradukunda Elsa we yagaragarije isi yose ko urukundo rugihari ko hari abakirufite.

Mu minsi mike ishize Miss Iradukunda Elsa yakoranye ubukwe n’umugabo we Prince Kid ibintu byatangaje abantu benshi uburyo uyu mukobwa yakunze umusore byagahebuzo.

Uyu mukobwa bakimara gufunga Prince Kid nibwo abantu bamenye ko bakundanaga ubundi byari bizwi n’abantu bacye ariko Miss Elsa yaremeye amwirukaho biba ngombwa ko nawe afungwa aremera arafungwa azira umusore akunda.

Bitewe n’ibyo umusore yshinjwaga birimo gusambanya umukobwa akoresheje ibiyobyabwenge ,iyo aba undi mukobwa bamwe b’iki gihe aba yarumvise ko yamuciye inyuma bigahita birangirira aho ariko kubera we aziko iyo wakunze umuntu umukunda mu byiza no mu bibi kandi aziko nta muntu utagira amakosa.

Ikindi abantu bakibaza n’uburyo Prince Kid ashinjwa ibyaha bikomeye ku buryo bimuhamye ashobora gukatirwa imyaka myinshi bityo akaba yasiga Miss Elsa wenyine ,ibyo byose Miss Elsa akaba yarabyirengagije aremera barasezerana nk’umugore n’umugabo.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Uriya mukobwa akwiye kwandikwa mu mateka y’urukundo kuko ntago asanzwe ntabwo ari babakobwa tumenyereye kubona akubonaho agakosa gato akaba aragendeye .

Reba ukuntu yemeye agafungwa kubera umusore kandi umusore ashinjwa ibyaha bikomeye ibyo byose arabyirengagiza akomeza kumwirukaho yemera ko babana twe twabonye ko ari umukobwa udasanzwe”.

Miss Mutesi Jolly amaze kumwambika ikamba amusoma ku itama

Hano n’umunsi yambikwa ikamba rya Nyampinga

Hano yari yambaye amapingu aje kuburana ku rukiko

Uyu muntu yakomeje avuga ati Miss Elsa n’umukobwa udasanzwe iyo aza kuba ari undi bitewe n’uko dosiye ya Prince Kid Perezida Kagame yayivuzeho ndetse na Jeanette Kagame akayivugaho byari kumutera ubwo umusore akamureka ariko ikikwereka umukobwa ufite urukundo nyarwo yaremeye amwirukaho kugeza umusore afunguwe byagateganyo bahita bakora ubukwe bwiza cyane.

Abantu batandukanye bakurikiye amakuru ye yo gufungwa no kwiruka kuri Prince Kid bumvise ko bagiye kurushinga bati Imana izamuhe urugo rwiza bazabyare hungu na kobwa ,Abandi bati Prince Kid agira amahirwe Imana yamuhaye Umugore mwiza kandi udasanzwe.

Sandra

2,340 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.