Igisebo kuri Leta yanze kwishyura Nzabandora Alexandre ubwo abasirikare bamwamburaga imodoka ye ikajyanwa gutwara inkomere mu ntambara y’Abacengezi akaba atarayishyurwa
— January 17, 2023
Please enter banners and links.

Turwanye akarengane,wowe uri busome iyi nkuru turashyiramo link y’ikiganiro Ikinyamakuru Umusingi na TV Umusingi twagiranye na Nzabondora Alexandre waguze imodoka ye ya HIACE ariko aza kuyamburwa n’Abasirikare igihe hari intambara y’abacengezi igirwa Ambulance ihindurwa ibara ikajya itwara indembe zarasiwe ku rugamba nkuko abivuga.
Byamuviriyemo gufungwa azira imodka ye ubwo uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera Karugarama yandikiye Mary Baine wayoboraga RRA ngo bavuge ko iyo modoka ivugwa atari iya Nzabandora birakorwa bahita babwira Mary Gahonzire ko hari umuntu ufite ibyangombwa byibiryoga bityo aramufata arafungwa aregwa impapuro mpimbano.
Imodoka yari yaraguze mu ideni rya Bank yitwa BK bityo umwe mu bantu Nzabandora yahishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ajya muri BK azana ibyangombwa byemeza ko imodoka ari iya Nzabandora Alexandre .

Kubera imodoka yari yatwawe n’Abasirikare Nzabandora agafungwa Bank ntiyabonye amafaranga yayo nkuko byari biteganijwe imodoka yari kujya ikora bityo Nzabandora akabona uko yishyura bank bityo biba ngombwa ko imitungo ye itezwa cyamunara.
Iyi nkuru yatambutse mu Kinyamakuru Umusingi gisohoka ku mpapuro ndetse no ku rubuga byose uko inkuru yagenze twarayisohoye ariko tukaba twongera kwibutsa Leta ko ikwiye kwishyura Nzabandora Alexandre imodoka ye kuko imyaka ishize ari myinshi.
Wowe usoma iyi nkuru ugerageze kuyisangiza abndi kuko akarengane ni kabi ndetse gatera akababaro n’agahinda ,ibaze bibaye ku mubyeyi wawe?Ibaze bikubayeho ugakora ushaka guteza imbere umuryango wawe udufaranga ubonye ukagura imodoka bakayigutwara ntibaguhe ingurane n’imitungo yawe igatezwa cyamunara?n’iyi mpamvu twse dukwiye kurwanya akarengane bityo dufatanye iyi nkuru tuyisangize abandi kugeza igeze kuri Perezida Kagame kuko niwe wamutabara agasubizwa imodoka ye.
Umva ikiganiro cya Nzabandora cyose
Mu nkuru Ikinyamakuru Umusingi kigeze gusohora twavuganye na Karugarama Tharcise tumubaza ikibazo cy’imodoka ya Nzabandora Alexandre atubwira ko icyo kibazo atakizi kandi iyo modoka atayitwaye ngo ayihe umugore we cyangwa umwana we.
Twagerageje gushakisha nimero za Mary Baine wayoboraga RRA kugirango tumubaze kuri iki kibazo nyuma yo kwandikira inzego abeshya ko ibyangombwa by’imodoka ya Nzabandora atari ibye ahubwo ari ibiryogo ntitwashobora kuzibona ndetse no kumbuga nkoranyambaga ntitwashoboye kumubona.
Twabibutse ko Mary Baine ari umugore wa Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda Perezida Kagame ubu akaba afunze mu gihe Karugarama Tharcise wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera nta kandi kazi afite.
Gatera Stanley
5,640 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Muraho neza!
Itangazamakuru ntirikwiriye gukoreshwa nka propaganda cg x iturufu ya politiki. Niba koko dushaka ubutabera kuri iki kibazo wakabaye wadusabye gusangiza iyi nkuru inzego zishinzwe kurwanya akarengane nk’urwego rw’umuvunyi, perezidansi, n’izindi.
Naho kuvuga ngo dusangize iyi nkuru inshuti zacu si inzira yo kwamagana akarengane ahubwo ni ugusebya leta gsa!
Ndabizi ko iki gitekerezo mushobora kutagisangiza abandi ariko nizeye ko mwe mwabisomye kdi I’m open for your views against this if you have them!