Ishimwe Dieudonné utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi,Haravugwa ruswa y’igitsina
— April 27, 2022Please enter banners and links.
Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
Byakomeje kujya bivugwa kenshi ariko abantu ntibabihe agaciro kugeza ubwo amakuru ageze mu nzego zishinzwe umutekano zibyinjiyemo zikaba zamutaye muri yombi.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo kwibaza byinshi aho bamwe bibaza niba hari abagiye bemera gutanga ruswa y’igitsina kugirango babe Miss Rwanda abandi bakibaza impamvu Miss Rwanda idakwiye gutegurwa na Leta ikaba yabinyuza muri Minisiteri y’Umuco na siporo kuki bikorwa n’umuntu watangije Company kandi ari igikorwa cya Leta.
Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid
Hari n’abandi bibaza niba Inspirational Back up yarapiganiwe isoko?yarapiganiwe hehe?ni nde utanga iryo soko kandi Leta iatagaragara muri icyo gikorwa ,mbese hari kwibaza byinshi aho bamwe bavuga ko ibi byose harimo amanyanga menshi.
Ishimwe asanzwe azwi nka Prince Kid kuko mbere yo gutangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yari umuhanzi.
Uyu musore afungiye kuri Station ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko hari hashize igihe hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bamaranye igihe akangonowa. Ngo Ishimwe yagiye abasaba ko baryamana kugira ngo bagere kure mu irushanwa.
Ngo abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.
Hari abazwa abakemurampaka muri Miss Rwanda bajya kuri Televiziyo babita indakemwa n’inyangamugayo naho bagenderaga ku mategeko ya Ishimwe niba koko abakobwa bemeraga kuryamana nawe barageraga kure ndetse no gutsindira ikamba rya Miss Rwanda.
Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.
Uwahaye amakuru bimwe mu binyamakuru yavuze ko hari umukobwa wari waremeranyije na Ishimwe ko azamufasha kuba Miss Rwanda uyu mwaka. Ngo hari abantu baje kubimenya, basaba ko bihinduka, bitaba ibyo nabo bagashyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa.
Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.
Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.Twabibutsa ko iri rushanwa ryakomeje kuvugwamo byinshi ariko n’ubundi havugwa ruswa ndetse haribukwa n’igihe uwari Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyakwigendera Joe Habineza yigeze kwirukanwa ku kazi umunsi iryo rushanwa ryari ririmo kuba ndetse icyo gihe ryatinze gutangira abantu baritegereje kuri TV .
Noella
2,093 total views, 1 views today
Leave a reply