Abanyamakuru ba Umusingi TV na Umurabyo TV bakoze ikiganiro kitavuzweho rumwe ku mikorere y’Ishyirahamwe ryabo (Video)
— April 5, 2021
Please enter banners and links.
Kuwa 1 Mata 2021 Umunyamakuru wa Umusingi TV na Umurabyo TV bakoze ikiganiro ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ariko giteza impaka hagati y’abanyamakuru bamwe bavuga ko ibyo bavuze ari ukuri abandi babihakana.
Ikiganiro cyavugaga ku mikorere ya bamwe mu bayobozi badakunze kuboneka ku kazi bigatuma bamwe mu banyamakuru hari services zimwe na zimwe bakabaye babona batazibona.
Muri iki kiganiro abanyamakuru bagikoze bavuga ko Ishyirahamwe ry’abanyamakuru rifite ibikoresho byo gufotora hifashishijwe imashini yabugenewe (Photo copy machine)aho usanga bajya kwishyura amafaranga yo gufotoza na scan kandi ibikoresho bihari ndetse hari n’umukozi ubehemberwa bakaba bibaza icyo bahemberwa kandi akazi kadakorwa?.
Kurikira ikiganiro ukore na subscribe uraba uduteje imbere
Nyuma y’icyo kiganiro cyavugishije benshi hakaba haramenyekanye andi makuru yatumye umukozi ushinzwe kwakira abagana Ishyirahamwe ry’abanyamakuru yimuka akajya mu biro bya ES.
Nyuma y’uko iki kiganiro gisohotse hamenyekanye ko mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru harimo bombori bombori mu buyobozi ishingiye ku mafaranga y’umuterankunga uburyo yakoreshejwe.
Aba banyamakuru nyuma yo kumenya amakuru bakaba bateganya gukora ikindi kiganiro kivuga kuri iyo bombori bombori ishingiye ku mafaranga y’umuterankunga bivugwa ko bamwe bayakubise imifuka yabo mukaba murarikiwe ntimuzacikwe n’icyo kiganiro.
222 total views, 5 views today
Leave a reply