Rusesabagina yatangiye kuburana ariko Abadepite muri America bandikiye Perezida Kagame bamusaba ko amurekura kandi umukobwa we Carine avuga ko bazamufunguza uko byagenda kose
— February 17, 2021Please enter banners and links.
Kuri uyu munsi nibwo Rusesabagina Paul yatangiye kuburana mu rubanza ahuriyemo n’abandi 21 barimo uwitwa Calixte Sankara ariko ubwo urubanza rwatangiye muri America Abadepite n’Abasinateri bandikiye Perezida Kagame bamusaba ko arekurwa nkuko bigaragara mu ibaruwa Ikinyamakuru Umusingi cyabonyeho copy.
Mu minsi yashize umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko uko byagenda kose bazafunguza se agasubira kubana n’umuryango we.
Carine aganira n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati “Papa ararwaye navuganye nawe kuri Telephone ambuza kuvugana n’abanyamakuru ariko uko muzi ntabwo ari umuntu wambuza kuvugisha itangazamakuru ahubwo ikigaragara n’ibyo bamutegeka ariko ntituzaceceka kandi nizeye ko Papa tuzamufunguza akagaruka uko byagenda kose”.
Rusesabagina Paul ari mu rukiko uyu munsi
RUSESABAGINA AKURIKIRANYWEHO IBYAHA ICYENDA
Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Kuba mu mutwe w’iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza
- Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengiyumva Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuze Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard
Ese kuba umukobwa wa Rusesabagina yaravuze ko uko byagenda kose bazafunguza se none Abadepite n’Abasinateri bakaba bandikiye Perezida Kagame bamusaba ko arekurwa byashyira igitutu kuri Leta ikamurekura?Ikinyamakuru Umusingi kizakomeza kubagezaho uko bizagenda kugeza ku iherezo.
Abakurikirana urubanza rwa Rusesabagina
Kuri uyu munsi Rusesabagina akaba yavuze ko atari Umunyarwanda ko ari Umubiligi akaba yabivuze ubwo yari mu rukiko mbere yo kuburana habanzwa kureba ko ababurana imyirondoro yabo yuzuye.
Me Gashabana wunganira Rusesabagina yavuze ko nk’uko byatangajwe n’umukiliya we, bafite inzitizi isaba ko ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul kitakwakira hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rugomba kumuburanisha arirwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipa
3,144 total views, 3 views today
Leave a reply