umu amakuru- Isesengura: Depite Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Green Party aracyaba muri Opozisiyo? | Umusingi

Isesengura: Depite Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Green Party aracyaba muri Opozisiyo?

Please enter banners and links.

Muri iki cyumweru Depite Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Green Party of Rwanda yari kuri Televiziyo y’Igihugu RTV mu kiganiro aho yari kumwe na Ladisilasi n’uhagarariye Civil Society mu Rwanda aho bavugaga ku matora y’inzego z’ibanze.

Abantu batangajwe no kumva Depite Frank Habineza ashima Leta ko yubatse amashuri ,amavuriro ,imihanda ,ikoranabuhanga n’ibindi byinshi bituma abantu batangira kwibaza niba akiri opozisiyo cyangwa nawe yarabaye nka ya Mashyaka n’ubundi akorera mu kwaha kwa Leta.

Uyu mugabo Frank Habineza yari amaze kwemeza Abanyarwanda ko atavuga rumwe n’ubutegetsi aho yatinyukaga kumugaragaro akavuga ibitagenda andi mashyaka atavuga ariko aho yagereye mu Nteko Ishingamategeko nawe yahise aruca ararumira.

Ubundi yakundaga kunenga ibitagenda neza akavuga n’uburyo bikwiye gukorwa nk’ubu abantu bategereje ko yakwandika anenga guma mu rugo uburyo abafata ibyemezo birengagije abikorera mu gihe abafata ibyemezo bo imishahara yabo bayibona bisanzwe kandi bagakora nta kibazo ariko hari abantu babona icyo kurya ari uko bakoze bakaba baragumye mu rugo bamwe bahabwa ibiryo abandi ntibabibona.

Depite Frank Habineza

Uretse no kuvuga ibiryo abo bantu bazishyura amazu babamo gute baramaze hafi igice cy’ukwezi badakora?uretse ibyo hari abavuze ko yakabaye anenga abafata ibyemezo kwemerera amashuri gutangira ababyeyi bakishyura udufaranga baba babonye bigoranye barangiza amashuri agafungwa muri Kigali.

Ubundi abantu barafungwaga akaba yanditse mbese ikintu cyose cyakorwaga mu buryo abantu batakivugaho rumwe akandika akoresheje imbuga nkoranyamabaga ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bikandika inkuru ariko aho yagereye mu Nteko Ishingamategeko yahise azimira abantu basigaye bamwumva gacye cyane.

Umwe mu baturage bamukundaga cyane utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubanza yarageze iyo yajyaga.Ibyo yashakaga yarabibonye ibindi bisigaye n’abandi bazabivuge”.

Muri icyo kiganiro Depite Frank Habineza yanenze inzego z’ibanze ariko avuga ko ari abayobozi bamwe na bamwe igihe cy’amatora y’Abadepite nawe yiyamamajemo aho ngo batumvaga ko andi mashyaka nayo yabona imyanya y’ubuyobozi aho yavuze ko mu Karere ka Nyagatare babajyanye kwiyamamariza mu irimbi ndetse no muri Kirehe aho ubuyobozi bwohereje abanyeshuri bakaza kubatera amabuye.

Ubundi Ishyaka rya Green Party ryakabaye riharanira cyane imyanya ku buryo bagira ba Gitifu b’Imirenge n’Utugali ndetse naba Meya ku buryo riba Ishyaka rikomeye naryo rishaka kuyobora igihugu ariko bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi banenga umuyobozi wa Green Party Depite Frank Habineza batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko bisa nkaho urugendo rwabo ari mu Nteko rwagarukiye kandi nabwo 3 bakomeye muri ryo bahawe imyanya abandi nabo ubwo n’ugutegereza igihe kitazwi cyangwa bikarangira ari bariya gusa bahawe imyanya.

Gatera Stanley

 

2,503 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.