umu amakuru- Polisi yateye ibiro by’Ishyaka rya Bobi Wine itwara ibyari birimo byose mu gihe hataramenyekana impamvu yatumye babitwara (Amafoto) | Umusingi

Polisi yateye ibiro by’Ishyaka rya Bobi Wine itwara ibyari birimo byose mu gihe hataramenyekana impamvu yatumye babitwara (Amafoto)

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 14 Ukwakira 2020 mu mugi wa Kampala ahitwa Kamwokya aho ibiro by’Ishyaka rya Bobi Wine rikorera Polisi ya Uganda yahazindukiye maze itwara ibikoresho n’ibindi byose byari biri ku kicaro cy’Ishyaka rya Bobi Wine ryitwa National Unity Platform(NUP).

Polisi yari yasutse abapolisi benshi ndetse n’imihanda ijya ku kicaro cy’iryo shayka yafunzwe ndetse polisi ya Uganda yari yazanye igikamyo kinini cyo gupakiramo ibyavuye muri iyo nyubako byose.

Bowe mu byatwawe harim ingofero zambarwa n’abarwanashyaka ba NUP ndetse na T shirts n’ibyangombwa ndetse ngo hasanzwemo na T shirts za NRM Ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi hatwarwa na camera zo hanze n’ibindi byinshi bitandukanye.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi avuga ko impamvu polisi ya Uganda n’igisirikare bagiye ku Ishyaka rya NUP ari uko batemerewe kwambara ingofero z’umutuku kubera zambarwa na Military Polisi ndetse hari n’amafoto yagaragaye bafata n’abadozi badoda izo ngofero mu masoko atandukanye .

Joel Ssenyonyi umuvugizi w’Ishyaka rya NUP mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko Leta ya Museveni icyatumye polisi iza igatwara ibikoresho byabo ari ubwoba ifite ko izabatsinda mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha mu kwezi kwa 2.

Joel Ssenyonyi yavuze ko n’ubwo Leta ya Museveni ifite igitugu ishaka kubaca intege ariko bo biyemeje gukomeza urugamba (Struggle)kandi Abagande bashonje guhindura ubutegetsi kandi Abagande (Ugandans)bafite urukundo rwinshi bakunda Perezida Kyaguranyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine kandi ibyo biyemeje bagomba gukomeza.

Abapolisi berekeje ku biro bya NUP

Ibyavuye mu nyubako ya NUP

Umuvugizi wa Polisi n’umuvugizi wungirije w’igisirikare cya UPDF bavuga ku kibazo cya NUP

Yakomeje abwira abanyamakuru ko Ishyaka ryabo ryemewe n’amategeko nta kosa bakoze ndetse bategereje kumva icyo polisi iribuvuge ku byabaye.

Yavuze ko hari inama umuyobozi w’Ishyaka Bobi Wine yari afitanye inama n’urubyiruko rwaturutse ahitwa Nakawa kuko bari basabye guhura n’umukuru w’Ishyaka Bobi Wine kugirango bagire ibyo baganira ariko mu gihe bari bari mu nama bumva amakuru ko Polisi n’igisirikare bazengurutse inyubako y’Ishyaka bityo binjira mu nyubako binjiramo batwara ibyangombwa n’ibikoresho.

Joel Ssenyonyi yakomeje asobanura ko umunsi w’ejo no kuwa 5 nibwo Ishyaka rya NUP bagombaga gutoranyamo abazahagararira ibice bitandukanye mu matora y’Abadepite kuko ngo ibyangombwa byabo bose bagombaga gutwara kuri Komisiyo y’amatora babitwaye kandi ngo umugambi wari ukabafata bakabafunga ejo ntibazaboneke mu majonjora bityo babe baratsinzwe ariko ngo bitwaye neza kandi biyemeje gukomeza umugambi wabo.

Iri shyaka rya Bobi Wine rikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye kuko na Bobi Wine yigeze gufatirwa muri Arua n’abandi bari kumwe na we muri hotel barabakubita Bobi Wine arafungwa .

Mu minsi ishize nabwo uwitwa Kibalama wagurishije Ishyaka Bobi Wine yavuze ko Ishyaka rya NUP Bobi Wine yaritwaye mu buryo butemewe n’amategeko ariko byose birangira Bobi Wine atsinze.

Havuzwe ko Bobi Wine yabeshye imyaka ye ndetse hanavugwa ko yabeshye ko yize amashuri atariyo byose Bobi Wine abereka ko yiteguye arabatsinda ku buryo hari abanyamategeko bamureze mu nkiko ariko byose arabatsinda.

Ubu NUP irimo gutegura abanyamategeko bayo kugirango bategure uburyo barega Leta ibyo yakoze n’ibyatwawe na Polisi.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru yo mu gihugu cya Uganda muri ibi bihe by’amatora ndetse turaza kubagezaho ibyo Polisi iribuvuge ku kibazo cyabaye uyu munsi.

Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga n’umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda bavuze ko ari umukwabu wakozwe mu gihugu hose ugamije gufata abantu bambara imyenda ijya gusa cyangwa iteye nk’iya gisirikare cyangwa polisi ndetse n’ingofero ariko batagambiriye NUP.

Muhungu John-Kampala

566 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.