umu amakuru- Uwafungishije Lizinde avuga ko atamuzi ari umuntu wamubwiye ngo avuge ko yamukubise ndetse acuruza ibiyobyabwenge. | Umusingi

Uwafungishije Lizinde avuga ko atamuzi ari umuntu wamubwiye ngo avuge ko yamukubise ndetse acuruza ibiyobyabwenge.

Please enter banners and links.

Lizinde Elia n’umukozi w’Ikinyamakuru Umusingi niwe wari ushinzwe abakozi bacuruzaga ibinyamakuru akaba afungiye Kimisagara azira ibyaha umuryango we uvuga ko ari ibihimbano.

Kuwa 28 Nzeri 2020 nibwo yafashwe ubwo umugabo ucyekwaho kuba umukozi wa RIB witwa Gisagara  nkuko abaturage babivuga yabwiye umwana w’umuhungu witwa Kwizera ngo avuge ko Lizende yamukubise ndetse acuruza ibiyobyabwenge maze arabivuga uwo Gisagara afata Lizinde ndetse bajya no kumusaka iwe mu rugo babura ikintu na kimwe.

Umwe mu muryango wa Lizinde yadutangarije ko bahamagaye Kwizera wavuze ko yakubiswe na Lizinde ababwira ko atazi Lizinde ndetse abasaba amafaranga yo kujya kumufunguza barayamwishyura ndetse bamufata amajwi abishyuza ndetse anavuga ko atazi Lizinde.

Nyuma yaho nibwo uwitwa Gisagara bacyeka ko ashobora kuba ari umukozi wa RIB n’ubwo RIB yahakanye ko idafite umukozi witwa Gisagara muri Nyarugenge yajyanye Kwizera kujya kumushakira ibyangombwa ko yakubiswe kuko twarabikurikiranye.

Umwe mu muryango wa Lizinde utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ni gute wakubita umuntu ntihagire undi ubimenya?yamukubitiye he?ese ibyo biyobyabwenge bavuga ko ntabyo bamufatanye babimugerakaho gute ?turasaba ko arenganurwa kuko uwamufungishije ahubwo ubwo bafite ibindi bapfa kandi n’uwo bavuga ko yakubise yarabihakanye ubwo se kuki inzego zishyigikira abantu babeshyera abandi bakabafungisha”.

Lizinde Elia ufunzwe

Ikinyamakuru Umusingi cyahamagaye Kwizera uvugwa ko yakubiswe na Lizinde kuri Telephone maze avuga ko Lizinde atamuzi bigaragaza ko hari ikibyihishe inyuma.

Ndetse abo mu muryango wa Lizinde bavuga ko Lizinde bamutwaye I Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga baramwanga kuko nta dosiye yari afite bamujyana kuri La garette mu mugi naho bagiye kumwanga nibwo uwo Gisagara yaciye amayeri amushyiraho dosiye yo gukubita no gukomeretsa kandi uwo avuga ko yakubise arahari avuga ko atazi Lizinde.

1,000 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.