umu amakuru- Ubukwe bwahagaritswe nyuma yuko hamenyekanye amakuru avuga ko abageni bavukana | Umusingi

Ubukwe bwahagaritswe nyuma yuko hamenyekanye amakuru avuga ko abageni bavukana

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda icyari kigamije gutanga ibyishimo n’umunezero by’igihe kirekire byahindutse inzozi, ibi bikaba byabaye nyuma yuko abashakanye bategetswe guhagarika ubukwe bwabo mu gihe hari umugabo wagaragaje ko ariwe mubyeyi wabari bagiye gushakana.

Kuwa gatandatu taliki ya 5 Nzeri 2020, Anne Magwi na Jotham Munini, abana barezwe n’ababyeyi batandukanye, bari binjiye mu rusengero mu bukwe bwabo ubwo byavugwaga ko se ari kumwe na bashiki be, binjiye aho imihango yo gusezerana yari igiye kubera  bavuga ko ari ikizira mu muco wabo abavukana gushakana.

Nkuko byatangajwe n’umukozi w’Imana Festus Muli asaba ko ubukwe buhagarikwa,biturutse ku mubeyi wabo bari bagiye gushakana, nyuma yuko atangaje ko yabyaye abana 2 ku bagore 2 batandukanye ndetse bakaba baranagize uruhare mu gutegura ubukwe .

Bwana Muli yagize ati “Umwe mu bana, umukwe yatewe isoni n’umubano utarangiye neza nkuko yabyifuzaga kubera ababyeyi batigeze bababwira ukuri ku byabaye”.

 

Umukozi w’Imana yasobanuye ko uyu mugabo James Sidai yavuze ko umugore we amaze kumenya ko aryamana nundi mugore, umubano wabo utakomeje kugenda neza biza kubaviramo gutandukana maze umugore ahungana umwana wabo mu gihe yari afite umwaka umwe gusa.

Nibwo none yagerageje kubaka umubano ukomeye n’umukunzi we gusa nawe byaje kurangira kubera ikibazo cy’amafaranga cyari gihari icyo gihe cyanateje ubwumvikane buke.  Baje gutandukana agenda atwite inda y’amezi ane ndetse nyuma y’umwaka uwo mugore yaje gushyingirwana n’umugabo w’umwarimu.

Umukozi w’Imana Festus Muli yakomeje avugako uwo mugabo yari afite amafoto y’abana be bombi bakiri bato ndetse no muri kaminuza akaba yarayakuye ku ncuti n’abavandimwe bari baravuganye nabo kuko we atari abazi.

Muli yagize ati “Uyu mugabo yarongeye ashaka umugore ubu akaba afite abana batatu n’umugore we aracyariho ariko ntabwo yigeze ahura n’abana be aribo abo bashyingiranywe kugeza ubwo amenyeye ubukwe abimenyeye ku ncuti ze no mu matsinda yo ku mbuga nkoranyambaga.

Nkuko byatangajwe na mwishywa wa Sadai utashatse ko izina rye ritangazwa, uyu mugabo amaze imyaka igera ku icumi agerageza gukurikirana abana be bikanga bikaba iby’ubusa.

 

Ubukwe bwahagaritswe bitewe nuko Saidai yaramaze kumenyako bose ari abana be, akaba yabimenye biturutse ku ncuti z’umugore wa mbere ndetse no ku ruhande rw’umukobwa yabimenye binyuze mu ncuti ze ko umugore we yabyaye umwana w’umukobwa umeze nkawe kandi akaba akiriho.

Mushiki wa Sidai yagize ati “Yigeze kubona umukobwa we mu ishuri rimwe niryo abana be bigamo ariko yibaza uko byagenda kandi hari undi yita ko ari se, ntabwo yigeze yongera kumubona nyuma yo kurangiza amashuri abanza kuko icyo yashakaga ari ugukiza ubuzima bwabo”.

Nkuko umuvugabutumwa abitangaza umukwe yavuze ko se yapfuye azize impanuka yo mu muhanda akiri muto kuko ariko bari baramubwiye, mu gihe umugeni we yakuze aziko se yari umwarimu.

Abo bagore bombi ntibigeze bahakana ko bazi uwo mugabo ndetse ntanubwo bahakanye ko babyaranye nawe. Abayoboke b’Itorero incuti n’abavandimwe basigaye batangaye nyuma umuvugabutumwa yatumije inama ku babyeyi bombi kugirango baganire kubyari bibaye.

Kugira ngo  umuryango udakorwa n’isoni umuvugabutumwa yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko ubuyobozi bw’iryo torero bwiyemeje guhagarika ubukwe kubera ko abashakanye batujuje ibisabwa mu buyobozi bukuru bw’Itorero ku bintu bikenerwa mbere y’ubukwe.

Amakuru aturuka muri iryo torero avuga ko umukwe ari umucuruzi mu mugi wa Madogo.

Nyuma umukwe amaze kubona ibibaye yagiye arakaye cyane maze agenda mu modoka ye asiga nyina arira .

Ku rundi ruhande umugeni yajugunywe mu yindi modoka hamwe na bene wabo.

Muli yagize ati “Ababyeyi bagomba kwirinda ibintu nk’ibi, niba ubyaye umwana mu buryo butari bwiza,gerageza umubwire ukuri kuri se ntumubwire ko yapfuye azize impanuka yo mu muhanda kabone niyo yaba ari mubi kuko si Imana”.

Kuri ubu usanga abana benshi batazi ba se kubera amakimbirane yo mu mago aho usanga hari bamwe mu bagore batwara abana bakajya bababeshya ko ba se bapfuye kandi bababeshya.

Umwana gukura ataziko ise ariho nyuma akumva ko se ariho bimugiraho ingaruka ku buzima bwe aribyo byatumye nabo bari bagiye gushakana kubera ababyeyi batabahaye amakuru.

Gabriella Ishimwe

899 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.