umu amakuru- Umugore w’imyaka 25 y’amavuko wari wanyweye inzoga yafashwe kungufu n’abagabo 4 bamabandi. | Umusingi

Umugore w’imyaka 25 y’amavuko wari wanyweye inzoga yafashwe kungufu n’abagabo 4 bamabandi.

Please enter banners and links.

 

Mu karere ka Gomba police yataye muri yombi umugabo umwe ndetse hari gushakishwa n’abandi bagabo batatu bakekwaho gufata kungufu umugore wanyuraga hafi y’ibihuru mu gihe yari ari gutaha.

Umugore w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Buyanja, umugi wa Degeya  ubwo yatahaga murugo mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ari kumwe n umugabo we batewe n’amabandi y’abagabo 4.

Uyu mugore n’umugabo bagaragaraga nk’abanyweye inzoga bavaga mu kabari kari mu mugi  wa Buyanja bakomeretse mu gihe bagwaga mu gico cy’amabandi 4.

Umuvugizi wa Police  muri  Uganda Fred Enanga yatangaje ko amabandi yabanje gukubita bikomye cyane umugabo w’uyu mugore mbere yuko bamushyira mu bihuru bihegereye aho bamufashe kungufu umwe kuri umwe mpaka bose barangiye bahita biruka.

Umugabo wari wakubiswe cyane yabonye uko umugore we yafashwe kungufu  nyuma yumwanya muto yashatse uko atahana umugore we mbere y’uko   bamenyesha Police iby’icyo gico cy’abagizi ba nabi bahuye  nabo.

Enanga yatangaje ko bagerageje gufata Turyamwijuka Nicholas watwaraga imizigo mu mudugudu wa Buyanja kanndi  Police  ikaba ikiri   gushakisha  n’abandi  3 birutse.

Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ishimwe Marie Gabriella uri muri Staje

 

 

 

 

908 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.