umu amakuru- Opinion:Ibya RMC biteye agahinda mu kibazo cya ADEPR n’Ikinyamakuru Umusingi ,bashatse urubanza kurushyira mu muhezo biranga ariko basoma umwanzuro mu ruhame. | Umusingi

Opinion:Ibya RMC biteye agahinda mu kibazo cya ADEPR n’Ikinyamakuru Umusingi ,bashatse urubanza kurushyira mu muhezo biranga ariko basoma umwanzuro mu ruhame.

Please enter banners and links.

Iyo hari ikibazo kibangamiye inyungu rusange cyangwa n’iyo umuntu umwe abangamiwe ahandi hari Demokarasi abahanga bandika mu binyamakuru bisomwa cyane kugirango icyo kintu kibangamiye abantu gihinduke nanjye kubera ko nzi mfite abantu benshi basoma inkuru zanjye cyangwa Opinion zanjye ,iyo hari icyo mbona kibangamye nandika Opinion hanyuma ikagira ibyo ihindura.

Wambwira impamvu urubanza rwatangiye kuburanishwa mu ruhame n’ubwo ubundi bidakwiye kwitwa urubanza kuko RMC ikora guhuza cyangwa Mediation hanyuma rugashyirwa mu muhezo?harimo Rape case se(gufata kungufu)?harimo amabanga y’Igihugu se?oya n’iyo mpamvu ku rushyira mu muhezo bitari gukunda kuko ababikoze bakoresheje amarangamutima yabo ndetse bagaragaza aho babogamiye.

Uyu munsi ndashaka kwandika ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC)kuko hari byinshi mbona bikorwa muri urwo rwego nk’ibaza niba ababikora barize cyangwa ari uko ababikora bashaka gusuzugura abo babikorera bikanyobera.

Abakomiseri batangiye baburanisha urubanza ubanza i bumoso ni Mugisha Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC (Foto internet)

Umunsi urubanza rutangira Gatera Stanley uhagarariye Ikinyamakuru Umusingi na Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR wambaye ikote rya Kaki(Foto internet)

Hashize iminsi havugwa ikibazo cya ADEPR n’Ikinyamakuru Umusingi aho ADEPR irega Ikinyamakuru Umusingi ariko nimwumva ibikorerwa muri RMC murumirwa.

Reka mpere ku kibazo gitumye nandika opinion yanjye kandi nzi neza ko izagira akamaro kanini cyane ,Nk’ubu wambwira gute urubanza gutangira abitwa Abakomiseri bakabogama abaje gukurikirana urubanza bagasakuza nk’ikimenyetso kigaragaza kubogama hanyuma ugaha ijambo Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem akavuga ndetse n’umwunganira mu mategeko akavuga hanyuma uhagarariye Ikinyamakuru Umusingi udafite umwunganira mu mategeko we abanyamakuru bagenzi be bashaka kugira ibyo babaza bakangirwa kandi ADEPR yo ikemererwa ibyo bintu murumva aribyo koko?.

Byabaye ngombwa ko uhagarariye Ikinyamakuru Umusingi asaba ko nawe ahabwa umwanya akajya gushaka umwunganira mu mategeko kubera ko abanyamakuru bari bangiwe kugira icyo bavuga mu cyumba cy’iburanisha bityo urubanza rurasubikwa bamutuma kuzana umunyamategeko.

Ntangira natangiye mvuga nti hari igihe abantu bakora ibintu ukibaza niba baragiye mu ishuri kwiga bikakuyobera kuko ntiwatuma umunyamakuru kuzana umwunganizi mu Mategeko(Lawyer) muri RMC kuko atari urukiko ,these people they deserve a big slap in their faces kukko biteye umujinya.

Ubanza baramenyereye ko bazajya bakora ibyo bishakiye kubera ko bamwe mu banyamakuru batinya kuburana ndetse bamwe ntibazi amategeko ariko abazi uburenganzira bwabo n’amategeko ,mwabakomiseri mwe bizabagora kugirango mugere kubyo mushaka.

Komiseri Uwineza Liliane utaratangiranye n’urubanza ahubwo akaza gufatira ibihano umunyamakuru kandi twaramwiyamye mu manza turegwamo

Mugomba no kumenya ko always iyo muri society harimo kuza change hari abo bibangamira kubera ibyo bari bamenyereye abandi bagatinda kumva ko ari change irimo kugira ibyo ihindura bityo ugasanga abantu ntibari guhuza bikaba aribyo biri kuba ubu mu itangazamakuru kuko imyaka 26 ishize itangazamakuru ripyinagazwa n’abantu ku giti cyabo ubu bishobora kubagora kugera ku byemezo byabo kuko ubu dushobora kubashyira ku karubanda ibyabo bikamenyekana.

Wambwira gute uburyo ubuza abantu kwinjira mu cyumba cy’iburanisha uvuga ko ari ukubera Corona Virus hanyuma mu gusoma imyanzuro ukabareka bakinjira?Corona se yararangiye?ibyo se ntibyerekana uruhande uba ubogamiyemo?mugerageze mukore ibintu uko bikwiye naho ubundi bazabaca amazi cyangwa mwisuzuguze.

Ikindi gitangaje ni gute ujya gufatira umunyamakuru ibihano ataburanye?no mu Nkiko zisanzwe ntibafatira umuntu ibihano ataburanye ariko muri RMC bo birakorwa ukaba wakwibaza itegeko bashingiyeho n’ingingo y’itegeko ukayibura ku buryo ubona ko hari ikihishe inyuma y’uru rubanza kitaramenyekana.

Ubundi umuntu afatirwa ibihano ushingiye ku ngingo y’itegeko runaka kandi ari uko impande zombi zagaragaje ibimenyetso ariko abo bakomiseri babiri ngo bihaye gusesengura inkuru ngo basanga itujuje ibimenyetso bahitamo gufata ibihano .

Ese usesengura iki?uzi iki?wari wandikaho inkuru kuri urwo rwego cyangwa wowe wavugaga ibishegu kuri radio ubu ukaba wiha gusesengura inkuru z’abandi kandi utarandikaho inkuru ni imwe?banza ugere ku rwego rwo kwandika inkuru z’ifitiye igihugu akamaro kuko n’iyo usesengura ntuzi ibyayo ,ntuzi n’impamvu yanditswe kuko ifitiye igihugu akamaro.

Ese ko itegeko ry’itangazamakuru rivuga ko umuntu cyangwa imiryango y’abikorera iyo hari utanyuzwe n’inkuru yasohotse mu gitangazamakuru cyangwa mu kinyamakuru bafite uburenganzira bwo gusaba gukosorwa cyangwa kuvugurura no kugorora kuki ADEPR itabikoze ?kuki se mutayigiriye inama yo kubikora ?ni uko hari ikibyihishe inyuma?.

Itegeko rikomeza rivuga uko bikorwa ko handikirwa Umuyobozi w’igitangazamakuru cyangwa Ikinyamakuru asaba gukosora cyangwa kuvugurura inkuru cyangwa kugorora iyo badakozwe nibwo hitabazwa urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC)iyo naho binaniranye hashobora kuregera urukiko rubifitiye ububasha none niba muri RMC byarananiranye kuki ADEPR itajya kurega mu rukiko uko itegeko ribivuga ahubwo bakiha ngo gufata ibihano kandi nta rubanza rwabaye?.

ADEPR yanditse itegeka kwandika dusaba imbabazi bitarenze amasaha 24 kandi bikanyuzwa mu kinyamakuru ariko tukibaza itegeko umunyamategeko wa ADEPR yashingiyeho itegeka Ikinyamakuru Umusingi kwandika gisaba imbabazi bitarenze amasaha 24 kandi ngo bikanyuzwa mu kinyamakuru rirabura ahubwo umunyamategeko we yavuze ko ari uburenganzira bwe ko we aba yishyuwe amafaranga ye ntibindi.

Ikindi kigaragaza kubogama cyane ndetse gishobora gutuma abantu bakeka ko hari ikibyihishe inyuma ni gute abandi barezwe muri RMC babanza kunyuzwa mu bunyamabanga ariko Ikinyamakuru Umusingi cyo nta na rimwe kiranyuzwa muri ubwo bunyamabanga?.

Ikindi ko byemewe mu Nkiko zose ku isi ko umwe mu baburana ashobora kwanga umucamanza bakamuhindurira ariko muri RMC twiyamye Umukomiseri witwa Uwineza Liliane ariko RMC ikanga ikamugarura kuko n’ubushize kuri iki kibazo yari mu bafashe imyanzuro n’ibihano kandi urubanza rutangira atari ahari nonese ni gute uza gufata ibihano mu rubanza rutabaye ndetse utari unahari ngo umenye uko byagenze?.

Aha niho nahereye nibaza nti ni ugusuzugura abanyamakuru uziko bo batazi uburenganzira bwabo cyangwa ni uko uzi ko nta mategeko bazi?.

Hanyuma nibaza impamvu baburanisha ari Abakomiseri 2 gusa kandi baziko bitemewe kuko byibuze bagomba kuba ari 3 ariko kubera baziko ntawubavugaho bakikorera ibyo bashatse ariko ubu igihe kirageze bamenye ko aho babikoreye bimaze kurambirana we need change kandi manda yabo yararangiye kubera iyo mpamvu barimo kwica amategeko ahubwo ubu tuzabarega kubera ko bakora bitemewe n’amategeko.

Iyo bahuye baje mu rubanza hari amafaranga bagenerwa bivuze ko bayabona mu buryo butemewe kandi umuntu ashobora no gutekereza ko baba bashaka ko urubanza ruba rurerure kugirango bahure inshuro nyinshi babone ayo mafaranga inshuro nyinshi nabyo birashoboka.

Ni byinshi umuntu yakwandika ariko iki n’igitekerezo cyanjye uko numva ibintu ntago ibyo nandika bivuze ko ari itegeko nawe ushobora kubyumva ukundi kandi singombwa ko twumva ibintu kimwe ndetse nta n’ubwo ngomba kwandika ibigushimisha ,icyangombwa ni uko hari impamvu iba yatumye nandika nkayisobanura kandi igamije kubaka kimwe n’undi ashobora gusoma opinion yanjye akumva hari icyo yakongeramo cyangwa ati njye mbyumva gutya nawe yemerewe kwandika opinion ye akayiduha tukayigeza kuri rubanda mu gihe idatukana cyangwa irimo ivangura n’ibindi nk’ibyo .

Ikindi nifuza ko abantu batangira kumva ko  kubandikaho ari uburenganzira bw’uwandika and they should accept the critics muri Demokarasi niko bigenda ahubwo nabo bajye bandika bityo rero uwaba ashaka kunyandikira yanyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com bityo twungurane ibitekerezo erega ushobora no kunyandikira akambwira uti muri opinion yawe iyo udashyiramo ijambo runaka ahubwo ugakoresha iri n’iri cyangwa ukongeramo ingingo runaka bityo tukungurana ibitekerezo kuko ikigamijwe ni uko ibintu bikorwa uko bikwiye gukorwa.

Murakoze ,ndabashimira ko musoma ikinyamakuru cyacu cyane ndetse n’ibyo mutwandikira byose turabibona kandi tukabikoraho

Gatera Stanley

Tel:+250783664450

525 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.