umu amakuru- Jean Lambert Gatare yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya asimbuye Nyakwigendera Burasa | Umusingi

Jean Lambert Gatare yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya asimbuye Nyakwigendera Burasa

Please enter banners and links.

Amakuru agezweho ni uko uyu munsi tariki 11 Gicurasi 2020  umunyamakuru Jean Lambert Gatare yagizwe umwanditsi Mukuru w’agateganyo w’Ikinyamakuru Rushyashya News, asimbuye Burasa Jean Gualbert witabye Imana.

Mu itangazo ubuyobozi bw’icyo kinyamakuru bwashyize ahagaragara, bwavuze ko Gatare ari we wagenwe nk’umuyobozi w’icyo kinyamakuru w’agateganyo, biyemeza gukomeza kugeza amakuru ku basomyi bacyo.

Gatare Jean Lambert

Burasa Jean Gualbert witabye Imana yari nyiri kinyamakuru Rushyashya

Bagize bati “Ikinyamakuru Rushyashya kirizeza abakunzi n’abasomyi ko kitazatezuka ku murongo kigenderaho wo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abavugizi babo ndetse n’abandi bagamije kubuza Abanyarwanda amahoro bagamije ku basubiza mu icuraburindi. Ikinyamakuru Rushyashya kinabijeje ko kizakomeza kubagezaho inkuru zicukumbuye.”

Jean Lambert Gatare afite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru aho yakoreye itangazamakuru mpuzamahanga hamwe n’iryo mu Rwanda. Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda kuva mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star.

 

 

442 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.