umu amakuru- Opinion:Ese burya Aldo Havugimana yaje muri ARJ afite misiyo? | Umusingi

Opinion:Ese burya Aldo Havugimana yaje muri ARJ afite misiyo?

Please enter banners and links.

Ibibera mu itangazamakuru ryo mu Rwanda birushaho ku mbababaza ariko nkifuza kubisangiza Abanyarwanda n’abayobozi batandukanye kugirango bamenye ibibera mu itangazamakuru kuko hari igihe abafata ibyemezo bazarambirwa ibitubabaza mu itangazamakuru bafatabye ibyemezo bishimisha abakora umwuga w’itangazamakuru.

Ibintu byabaye cyangwa byakozwe n’ibintu abenshi mu itangazamakuru babona ko bigiye guteza amacakubiri mu banyamakuru cyangwa hari ibindi bitari byiza bishobora gukurikira ibi bintu byabaye kuko kuyobora abantu batagukunda cyangwa batakwiyumvamo n’ikibazo gikomeye sinzi niba bitakwitwa kuyoboresha igitugu kandi tuziko turi mu gihugu gifite Demokarasi kwihitiramo ukuyobora cyangwa kwandika ibyo wumva bifitiye abantu akamaro.

Ibibazo mu itangazamakuru ni byinshi cyane ariko igitumye nandika opinion yanjye n’ikibazo cyahereye ejo kivugwa cyahagurukije abanyamakuru ku buryo batangiye gusinya petition yo kwirukanisha Perezida wa ARJ Aldo Havugimana kubera kwirukana Muganwa Gonzaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda.

Hari ibibazo byinshi abanyamakuru barimo kwibaza aho bavuga bati ese burya Aldo Havugimana yaje muri ARJ afite misiyo?ushobora kwibaza uti iyihe misiyo?yo kwirukana Gonzaga Muganwa.

Ese Aldo afite abamutegetse gufata icyemezo cyo kwirukana Gonzaga?Ese ni nde ubyihishe inyuma ukoresha Aldo?Ese afite ubwo bubasha bwo kwirukana Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ ?Ese Njyanama cyangwa Board yaba iri mu mugambi wo kwirukanisha Gonzaga ?ko bose ari bashya.

Ntitwanze ubuyobozi bushya ariko ubu buyoozi buyobowe na Aldo Havugimana nabonye abanyamakuru batabwiyumvamo sinzi impamvu batabiyumvamo ariko byatumye ngiye gucukumbura impamvu nyimenye n’ubwo numvise ko mu matora batorwa habayehop gutekinika kuko mu matora y’abanyamakuru buri gihe guhera cyera gutekinika byaravugwaga.

Umurongo wacu nk’Ikinyamakuru Umusingi utwemerera kunenga ibyo twumva bitagenze neza ariyo mpamvu na Aldo adakwiye kugira ikibazo kuri iyi opinion ndetse na ba Boss babiri inyuma icyo tugamije nukunenga uburyo Gonza yirukanywe kuko afitanye amateka n’abanyamakuru ndetse n’itangazamakuru muri rusange.

Aldo mbere yo gufata icyemezo nabakorana nawe bari kubanza bakamenya amateka ya ARJ wenda n’iyo bahera kuva kiyimukiye aho ikorera i Remera kuko ndumva ishobora kuba imaze imyaka 14 muri iriya nyubako ikoreramo kandi hari abantu batangiranye nayo kugeza uyu munsi bakihakorera mu bibazo byinshi bahuye nabyo ariko barahagumye muri abo Gonzaga Muganwa arimo.

Uretse no kuba yarabanye n’abanyamakuru neza muri iyo myaka yose mu bibazo byinshi bahuye nabyo n’ubusanzwe n’umugabo uvuga macye kandi uzi imikorere y’itangazamakuru kandi akavuganira abanyamakuru umuntu nk’uwo rero ntabwo wapfa kuva iyo ngo ufite misiyo nkuko bivugwa ngo wirukane umuntu nka Gonzaga ngo bikugwe amahoro.

Ndashaka no kuvuga ku itekinika mu matora y’abayobozi ba ARJ kuko amatora ajya kuba ikigaragara hari imipangu yabaye mu nzego zimwe na zimwe zishinzwe itangazamakuru mu rwego rwo kugirango imipangu yabo igende neza batekereje ko hari abantu bashobora kubangamira iyo migambi yabo yapanzwe uburyo Aldo atorwa ku buryo Media High Council yateguye amahugurwa itumira abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanyamakuru abenshi muribo  nabo bakekaga ko bashobora gutambamira amatora babajyana mu mahugurwa i Musanze na Rubavu n’ahandi hatandukanye.

Havugwaga uwitwa Kimenyi Felly umukozi wa New Times ko ari we wagombaga gusimbura Habba Colins wari Perezida wa ARJ akaba n’umuyobozi wa New Times ariko birangira Aldo Havugimana ku munota wa nyuma ariwe wiyamamarije kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ndetse nta undi wiyamamaje kuri uwo mwanya ikintu cyagaragaje gutekinika.

Ni gute umuntu atorwa adahari ?umwungirije Solange Ayanone ntiyari ahari umunsi w’amatora ariko yaratowe aratsinda ibyo byose bigira ingaruka ku itangazamakuru mu gihe uwo abanyamakuru bashaka atari we bitoreye.

Byanyibukije amatora nanone ya ARJ ubwo Habba yatorwaga nabwo Gonzaga yagombaga gutsinda ariko habaho gutekinika Habba abanyamakuru bigenga benshi nibwo bwari ubwa mbere bamubonye aratorwa aratsinda Gonzaga ahabwa akazi ko kuba umunyamabanga nshingwabikorwa.

Ariko nzi neza ko buri munyamakuru wese mu Rwanda azi Gonzaga ndetse abenshi bazi ko ari we muyobozi wa ARJ kandi buri mwanya wose usaba kwiyamamaza Gonzaga yiyamamaje kuri uwo mwanya mu itangazamakuru yatsinda.

Reka ndekere aho nekuvuga byinshi cyane gusa iki n’igitekerezo cyanjye uko njye mbibona nkurikije n’ibyo numva muri bagenzi banjye bayobora ibinyamakuru ndetse n’abanyamakuru kandi ibi mbyanditse nta mutima mubi ni uko hari ikibazo cyavutse kandi buri muntu afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mpfa kuba ntatukana kandi n’undi wese yemerewe gutanga ibitekerezo bye .

Ubundi abazi uko itangazamakuru rikora iyo umuntu akoze opinion ntuyishimire nawe ukora indi nawe ukavuga uko ubyumva ariko hari abasoma opinion nk’iyi bagatangira guhimba ngo uriya ibi n’ibi n’ibi oya andika nawe kandi wandike ibintu bitari itiku bifatika.

Uwakumva ashaka kunyunganira ku gitekerezo cyanjye cyangwa afite ikindi yavuga gitandukanye n’ibyo nanditse yanyandikira kuri Email yanjye stanleygatera@gmail.com cyangwa ushobora no kumpamamagara kuri 0783664450 Murakoze ndabashimiye abasoma Ikinyamakuru Umusing

1,672 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.