umu amakuru- Breaking News :Umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya yitabye Imana | Umusingi

Breaking News :Umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya yitabye Imana

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2020 nibwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rwa Burasa Jean Gualbert wari umuyobozi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yakwirakwiriye ko Burasa yafashwe na stroke ajya ku kazi aragwa hafi na control Technique i Remera bityo bamujyana Faisal hospital aho bamubaze mu mutwe nkuko byavugwaga n’abantu bamukurikiranaga.

Nyuma yaho abantu batangiye kuvuga ko yavuye mu iseta nta kibazo ndetse ko ubuzima bwe bugenda bugaruka ku buryo abantu bari biteze ko ashobora gukira ariko uyu munsi nibwo amakuru y’urupfu rwe yavuzwe .

RIP Burasa

Burasa yibanaga mu bice bya Kimironko kuko yari yaratandukanye n’umugore we bafitanye abana andi makuru ya Burasa arambuye tuzayabagezaho ,Ikinyamakuru Umusingi kifatanije n’umuryango wa Burasa muri ibi bihe byakababaro RIP .

932 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.