umu amakuru- Nyuma y’itariki 30 hari ikizere ko hari abazatangira akazi ariko haribazwa ngo ni bande ? | Umusingi

Nyuma y’itariki 30 hari ikizere ko hari abazatangira akazi ariko haribazwa ngo ni bande ?

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 27 Mata 2020 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyanyuraga kuri Televiziyo y’igihugu na radio cyakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ,ikiganiro cyavugiwemo byinshi ariko Abanyarwanda benshi bari biteze kumva icyo Perezida avuga ku bijyanye n’abantu gusubira mu kazi.

Perezida Kagame yabajijwe ko bimwe mu bihugu by’Afurika byatangiye kudohora ingamba zari zarafashwe zo gufunga ubucuruzi n’izindi gahunda zitandukanye ese mu Rwanda hari izihe ngamba zo gufungura bumwe mu bucuruzi butari ubwa ngombwa maze avuga ko hari ubucuruzi bumwe na bumwe buzatangira n’ibindi bikorwa bazafungura buhoro buhoro ko batahita bafungura icyarimwe.Perezida Kagame yavuze ko hari inama ya Guverinoma izaba muri iki cyumweru ariyo izafatirwamo ingamba.

Yakomeje ati “Turaza kongera dusuzume tuvuge ngo ariko duhereye ku bushakashatsi buriho, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu, ari mu giturage, ari mu mujyi byifashe bite, twarekura iki kugira ngo ubuzima bwongere buse n’ubugana uko busanzwe, ibyo twaba turetse ni ibihe bishobora gutera ikibazo.”

“Ibyo nabyo nanone dufite indi nama ya Guverinoma muri iki cyumweru izabisuzuma, bihereye kuri iyo mibare, bihereye kuri ubwo bushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza [gufungwa], n’uburyo bufungurwa n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera, turekura buhoro kugira ngo ubuzima bugane [uko bwahoze], byose tuzagenda tubirebera mu buryo tutasubira inyuma ngo icyorezo cyongere gutera ibibazo nk’ibyo.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yagize ati “Turashaka rero kugira ngo iyi minsi 10 twongerewe, dukore ubwo bushakashatsi bwimbitse tumenye uko icyorezo gihagaze mu baturage muri rusange cyane cyane hanze ya Kigali. Tuzasuzuma abantu bageze ku 4500, kugira ngo turebe abashobora kuba bafite ubwandu.”

Abantu benshi usanga bavuga ko barambiwe guma mu rugo kubera amabwiriza ya Leta yayishyizeho ko abantu baguma iwabo nta gukora mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Ubu abantu bagiye gutangira gutekereza niba nabo bazaba bari mu bemerewe gutangira gukora ariko abantu benshi bifuza ko utubari twatangira gukora abantu bazatangira akazi bakabona aho basohokera mu rwego rwo kwiruhutsa igihe kitoroshye bamaze mu mago yabo.

1,898 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.