umu amakuru- Kenny Rogers wamamaye mu njyana ya Country music yitabye Imana | Umusingi

Kenny Rogers wamamaye mu njyana ya Country music yitabye Imana

Please enter banners and links.

Umunyabigwi mu njyana ya Country music, Kenny Rogers, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ku myaka 81.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu myaka yo hambere yitabye Imana ari iwe mu rugo, akikijwe n’umuryango we. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na SKH Music yakoranaga n’uyu muhanzi, rivuga ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye ahagana 10:25PM.

Rikomeza riti “Rogers yitabye Imana mu mahoro ari iwe mu rugo, azize urupfu rusanzwe yitaweho kandi akikijwe n’umuryango we.”

Mu myaka mirongo itandatu ishize Rogers yubatse izina mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka “The Gambler,” “Lady,” “Islands in the Stream,” “Lucille,” “She Believes In Me,” na “Through the Years.”

Yagizwe umwe mu banyabigwi mu njyana ya Country (Country Music Hall of Fame), yegukana ibihembo bya CMA Awards, bitatu bya GRAMMY® Award, CMA Willie Nelson Lifetime Achievement Award mu 2013, CMT Artist of a Lifetime Award mu 2015 ndetse atorwa nk’umuhanzi w’ibihe byose (Favorite Singer of All Time) mu itora ryakozwe n’abasomyi b’ibinyamakuru bya USA Today na People.

Yigeze kuvuga ko ubwamamare bwe mu ndirimbo abukesha “kuvuga icyo buri mugabo yifuza kuvuga n’icyo umugore wese yifuza kumva.”

Itangazo ryasohowe rivuga ko “umuryango urimo gutegura igikorwa gito cyo kumusezeraho kubera ko igihugu kiri mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Wifuza kuzifatanya n’inshuti n’abafana be mu kwishimira ubuzima bwa Kenny ku yindi tariki.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo yatangaje ko ibikorwa byose by’umuziki agiye kubivamo, aho yabwiye ikinyamakuru NBC, kuko akeneye umwanya wo kugumana n’abana be.

 

1,729 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.