umu amakuru- Imfungwa z’abagore muri Kenya zirasaba kwemererwa gukora imibonano mpuzabitsina | Umusingi

Imfungwa z’abagore muri Kenya zirasaba kwemererwa gukora imibonano mpuzabitsina

Please enter banners and links.

Imfungwa z’abagore mu gihugu cya Kenya zirasaba ubuyobozi ko zimerewe nabi zakwemerwa gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo igihe babasuye. Sofia Swaleh wakatiwe igifungo cya burundu avuga nk’uhagarariye bagenzi be yavuze ko igihe gihabwa abagabo n’imiryango yabo iyo babasuye ari gito cyane batagikoresha mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Leta ya Kenya binyuze mu buyobozi bw’Amagereza irasabwa gushyiraho itegeko ryemerera abagore bakatiwe igihe kirekire kujya basurwa n’abagabo babo bagakora imibonano mpuzabitsina nkuko byakomeje kuvugwa na Swaleh wo muri gereza ya Mtangani GK Prison i Malindi, Kilfi County.

Ubuyobozi bwa Mtangani GK Prison i Malindi buhagarariwe na Purity Nkatha Muthaura, avugana na K24 digital yavuze ko ibyo Imfungwa z’Abagore cyangwa abagabo babo basaba ko bakwemererwa gukora imibonano mpuzabitsina bitashoboka cyeretse Inteko ishingamategeko yo muri icyo gihugu itambukije itegeko ribemerera ariko mu gihe bitarakorwa ntibakwemererwa.

Mu mwaka wa 2014 nanone Imfungwa z’Abagore zasabye ko zakwemererwa gukora imibonano mpuzabitsina ariko Leta isanga ititeguye gutunganya amagereza kugira aho iyo mibonano mpuzabitsinda yajya ikorerwa.

 

1,553 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.