umu amakuru- Isesengura :ADEPR itumye urwego rw’abanyamakuru ruhinduka urukiko kandi bitemewe ,Ese biterwa n’iki ?. | Umusingi

Isesengura :ADEPR itumye urwego rw’abanyamakuru ruhinduka urukiko kandi bitemewe ,Ese biterwa n’iki ?.

Please enter banners and links.

Kuwa 12 Werurwe 2020 habaye urubanza mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC)aho ADEPR yareze Umunyamakuru Gatera Stanley kubera inkuru yabanditseho.

Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abanyamakuru benshi ariko rwaje gusubikwa bitewe n’Abakomiseri kubogama no gushaka gushyira iterabwoba kumunyamakuru warezwe na ADEPR.

Aho kubogama kwagaragaye muri urwo rubanza hari henshi ku buryo abanyamakuru bari bitabiriye urwo rubanza bahagurutse bati ibyo bintu ntabwo aribyo murakabije kubogamira ku ruhande rwa ADEPR.

Gatera Stanley warezwe ahawe ijambo yatangiye avuga ko itegeko ry’itangazamakuru rivuga uburyo kuvugurura,gukosora cyangwa kugorora bikorwa ati ese abareze baba barakurikije itegeko ibyo ritegeka ?aho kubaza abareze niba barubahirije ibyo itegeko rivuga ku nkuru iba yanditswe ku muntu cyangwa ku miryango itari iya Leta ,Abakomiseri bahise bavuga ngo iby’itegeko tubireke uduhe ibimenyetso by’inkuru bakureze.

None se wabwira gute umunyamakuru ngo itegeko turireke kandi mwaje kuburana ?ikindi ni gute bwa mbere uru rubanza rusubikwa ADEPR ititabye Me Mucyo umwe mu bakomiseri avuga ngo mu gihe tugitegereje undi munsi tuzongera guhura mwaba muvuguruye inkuru.

Nonese abwira gute umunyamakuru ngo mwaba muvuguruye inkuru kuki se yumva ko inkuru igomba kuvugururwa ?iramutse ifite ibimenyetso yavugururwaho iki ?ibyo byose byerekanaga kubogama mbere y’igihe.

Ikindi gitangaje muri uru rubanza ni uburyo abakomiseri baburanisha wagirango bari bagambanye mbere ni uburyo bibwirije ngo Gatera twubahane kandi ugire ikinyabupfura kandi nta jambo na rimwe bagaragaje yavuze wenda rigaragaza kutabubaha cyangwa rigaragaza ikinyabupfura bubi.

Abakomiseri baburanishaga uhereye i buryo ni Kagire Edmond akaba n’umunyamakuru na Me Mucyo akaba ari umunyamategeko na Pasiteri Jean Pierre Uwizeyimana wigisha itangazamakuru muri Kaminuza na ES Mugisha Emmanuel

Abanyamakuru bakurikiranaga urubanza

Uyu ubanza ni Avoka wa ADEPR na Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR na Gatera Stanley

Hanyuma icyaje gutangaza abanyamakuru harimo uburyo Abakomiseri batumva ko guhamagara uruhande ruvugwa mu nkuru arirwo ADEPR kuyibaza ibibavugwaho ko bashinjwa gukorana n’abantu bagambanira Leta barimo Nsanzurwimo Joseph wahunze igihugu ndetse wakatiwe n’Inkiko Gacaca aho kunsubiza kuri Telephone bakamusaba kujya ku biro byabo kandi ku biro byabo bashatse kumutega ruswa uretse no kumutega ruswa kuki abandi basabwa amakuru badategeka abanyamakuru kubasanga mu biro byabo ?Ni uko ADEPR se ariyo iri hajuru y’amategeko cyangwa ni uko hari ibyo yategetse Abakomiseri guca urubanza uko bo babishaka kuko itegeko rivuga uburyo bwo gutanga amakuru cyangwa kuyabona ko na Telephone yemewe gusaba amakuru ariko Abakomiseri ibyo bakabyirengagiza.

Hanyuma icyabaye rurangiza gitangaje ni uburyo ADEPR yari yazanye umwunganizi mu mategeko agahabwa ijambo akavuga ko ari umunyamategeko yaje kunganira ADEPR kandi muri RMC hatemewe Abavoka cyangwa abunganizi mu mategeko kuko RMC atari urukiko.

Abanyamakuru bashatse ko bahabwa ijambo Abakomiseri bababwira ko nta jambo bafite bamwe barasohoka hanyuma Gatera Stanley abasaba ko niba abanyamakuru bagenzi be bimwe ijambo kandi ADEPR yo ikemererwa umwunganizi mu mategeko nawe yasabye ko yahabwa umwanya agashaka umunyamategeko.

Basabye kwiherera ngo basuzume niba Gatera yakwemererwa gushaka umwunganizi mu mategeko hanyuma banzura ko Gatera Stanley ahawe ibyumweru 2 agashaka umwunganizi bityo bavuga ko urubanza ruzakomeza ku itari 26 Werurwe 2020.

Abanyamakuru rero bahise batangira kwibaza niba RMC itakiri ukunga abarega n’abaregwa ahubwo ikaba yahindutse urukiko kandi guhinduka urukiko ku buryo Abavoka baza nk’abaje mu rukiko bitakunda kubera ko imanza zose zigomba kuba ziri muri sisiteme y’ubutabera ,icyo kikaba kitazashoboka kuzana umunyamategeko muri RMC kuburana.

Ikindi abanyamakuru bati nonese Abakomiseri bananirwa no kumva ibyo umunyamakuru ababwira bafite ubushobozi bwo gukora nk’Abacamanza ?ubwo bushobozi ntabwo bafite n’iyo mpamvu batitwa abacamanza bitwa Abakomiseri bityo tukaba dusanga mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze bitazashoboka.

Ikintu gitangaje ni uburyo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel yatanze interview kuri Ukwezi TV akavuga ngo Gatera iyo yemera agatanga ibimenyetso nkuko yavugaga ko abifite hanyuma tukamugira inama tukaba twibaza kuki yumva ko bagomba kumugira inama batayigira ADEPR ?Inkuru se iramutse ifite ibimenyetso byose baba bamugira iyihe nama ?ahubwo barabogama cyane bagakabya ndetse bakabigaragaza.

Umwe mu banyamakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa ,urubanza rusubitswe yahise agira ati « Urumva utegereje ubutabera ku bantu babogama ku buryo natwe twari twicaye inyuma twabibonaga ko babogama kandi ikindi urumva Barore Cleophas ari we Chairman wa RMC kandi akaba Pasiteri muri ADEPR yatenguha Boss we ?ahubwo nkuko wavuze ko ufite ibimenyetso numvaga mwajya mu Nkiko nizo zaca urubanza rwanyu hatabayeho kubogama ».

Umusingi1@gmail.com

1,493 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.