umu amakuru- Umuvugabutumwa Pastor Abudu Barabyekisa ari mu Rwanda aho asengera abantu bagakizwa ariko mbere yo kugusengera hari ibyo abanza kukubwira. | Umusingi

Umuvugabutumwa Pastor Abudu Barabyekisa ari mu Rwanda aho asengera abantu bagakizwa ariko mbere yo kugusengera hari ibyo abanza kukubwira.

Please enter banners and links.

Umukozi w’Imana Pastor Abudu Barabyekisa avuga ko Imana yamuhagurukije gusengera abantu bagakizwa bityo akaba afite gahunda yo kuzenguruka Isi asengera abantu.

Pastor Abudu avuye muri Thailand ndetse no muri Amerika avuga ijambo ry’Imana cyane cyane aho ashaka gusengera abafite ibibazo bikomeye bagakizwa.

Pastor Abudu mbere yo kugusengera arabanza akagira ibyo akubwira aho avuga ko mbere y’ibindi byose va mu bigambo ujye ku ijambo ry’Imana.

Mbere y’uko agusengera ni uko ugomba kuba warahisemo umaramaje ko ushaka gukizwa kandi ukamenyana n’Imana bityo akagusengera isengesho rigukiza ndetse rigufasha kugera kubyo ushaka.

 

 

Pastor Abudu yigisha ijambo ry’Imana

Pastor Abudu asengera Abakecuru

Ikind avuga ko ugomba kuba ureba kure kuko Imana ifasha ushaka ko imufasha kandi ugomba kuba ufite kwizera muri wowe.

Ikindi ni uko ugomba kuba uri umukozi kuko Imana ikunda abantu bakunda gukora n’ibindi byinshi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 26 Gashyantare 2020 ubwo twamusangaga ku Kimironko aho yari yahamagawe n’abantu kubasengera.

Pastor Abudu avuga ko ari umuntu ucisha bugufi uwo ari wese yamuhamagara akamubwira aho ari akamusengera mu gihe abandi ba Pasitori bitajya bikunda kubaho ko umuntu amuhamagara akajya kumusengera ariko uyu arabikora akaba yatwemereye no gutanga nimero ye ya Telephone kugirango umushaka amubone kandi buri umwe aramwitaba.

Pastor Abudu uwamushaka yamuhamagara kuri +256701790236 cyangwa inyarwanda 0783191673 wamusobanuza birambuye cyangwa akaba yagusengera ugakizwa dore ko afite umuhamagoro wo gusengera abafite ibibazo bagakira.

1,377 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.