umu amakuru- Bombori Bombori muri ADEPR kubera Abapasitori 700 bagiye gusengerwa . | Umusingi

Bombori Bombori muri ADEPR kubera Abapasitori 700 bagiye gusengerwa .

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri ADEPR kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 aravuga ko hari bombori bombori mu bakiristo muri ADEPR itewe n’Abapasitori 700 bagiye gusengerwa n’Umuvugizi Rev.Karuranga Ephrem.

Bamwe mu ba kiristo baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ibyo gusengera Abapasitori 700 biteganyijwe kuba tariki 10 ukwezi gutaha byateje umwuka mubi mu bakiristo kubera ko ngo amakuru avugwa ni uko Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ashaka gushyiramo abantu be bo muri Nzahura Torero ku buryo ngo hari abagenda bavuga ko n’ubundi yari yarabemereye imyanya ubwo yatorwaga.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Turasaba RGB ko yinjira muri iki kibazo vuba vuba kuko uriya mugabo Itorero agiye kurisiga mu bibazo bikmeye cyane kuko haravugwa byinshi kandi natwe twibaza abo bantu agiye gusengera niba koko babikwiye cyangwa bazasengerwa kubera ikimenyane?”.

Bakomeza bavuga ko ubundi za Paruwase arizo zandika zisaba ko zikeneye abakozi bityo bakabashakira abakozi babikwiye ariko kuri ubu biravugwa ko ari Rev.Karuranga Ephrem wabyisabiye ndetse bikavugwa ko hari aba ajya ahamagara akababwira abo bashyira ku rutonde.

Ndetse bibaza impamvu Rev.Karuranga Ephrem ari kwihutisha gusengera Abakiristo vuba vuba hataratorwa usimbura Umuvugizi wungirije Karangwa John ufunzwe cyangwa impamvu adategereza akareba niba Karangwa John afungurwa dore ko azaburana mu kwezi gutaha cyangwa agategereza uzamusimbura akaba ari we ubikora dore ko bavuga ko biri mu nshingano z’umuvugizi wungirije.

Iyi bombori bombori ije havugwa indi y’Abapasitori baherutse kongezwa umushahara ariko bamwe bakaba bavuga k obo batarawubona kandi abandi bawubona ibi byose bakavuga ko ari imiyoborere mibi y’abayobozi ba ADEPR ariko bakavuga ko ibi byose biterwa na Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi na Gatemberezi Paul.

Nyobozi ya ADEPR ishinjwa imiyoborere mibi

Rev.Karuranga Ephrem

Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumva ibivugwa muri ADEPR cyashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ariko ntibyadukundira ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri Telephone ye igendanwa ariko nayo ntiyayisubiza.

Hashize iminsi havugwa Audite yagaragaje gusesagura umutungo wa ADEPR ndetse n’imiyoborere mibi aho bivugwaga ko n’abayikoze 2 muri 3 bayikoze birukanywe hagasigara umwe.

 

 

Iyi miyoborere mibi ivugwa muri ADEPR Abakiristo bakaba bashinja inzego zitandukanye harimo na RGB yashyigikiye Nzahura torero yaje mu buryo butunguranye igasakuza cyane mu itangazamakuru ivuga ko ishaka kuzahura Itorero bagahirika ubuyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom ndetse bakabafungisha none ubu abatangije Nzahura Torero bakaba bamaze guhunga igihugu nkuko twabibagejejeho mu nkuru twatambukije.

Hari ndetse abavuze ko ibibazo bya ADEPR byavuzwe kenshi aho bagaragaza imiyoborere mibi inzego zibishinzwe ziricecekera bakaba bibaza niba iki kibazo nacyo ari Perezida Kagame uzagikemura dore ko hari abigeze guhuruza bifuza ko yabatabara umutungo w’Abakiristo urimo gushira abantu barebera aho bavugaga bashingiye kuri Audite yari yasohotse.

N’ubu baracyavuga ikibazo cya Karasha isya amabuye Miliyoni nyinshi zaburiwe irengero ariko bakavuga ko bari mu nkiko kugeza igihe kitazwi kuko umunsi aba bayobozi bavuyeho ikibazo kizaba kirangiye ,hakavugwa ikibazo ku kibanza cyavuzwe ku Gisozi cyaguzwe Miliyoni 80 kandi ibibanza byahariya bigurwa Miliyoni 20 aho bavuga ko cyaguzwe ku muterankunga wa ADEPR Birahagwa Janvier n’ibindi byinshi nkuko twabivuze .

Umusingi1@gmail.com

2,801 total views, 1 views today

About author

Related Articles

5 Comments

  1. Rutare February 25, 2020 at 7:45 pm

    Ubasengera we se azabahemba iki ko natwe batwongeje amafaranga ya baringa hano muri Gakenke twarayabuze, ibi byose nuguteza ingorane itorero

  2. Sangwa February 25, 2020 at 7:50 pm

    Nzahuratorero nibayigororere ko yabarwaniye se, ariko ibi bintu koko RGB yabyihanganira kweri, cyereka nayo yaba ishyigikiye ADEPR , nko muri Paruwasi yacu bafashe abantu bafite akandi kazi hanze, basiga abalimu bamaze igihe kinini bakora, byazanye umwuka mubi kuko umushumba yabitegetswe na Karuranga ngo abashyireho

  3. Mbonyukuri February 27, 2020 at 5:14 am

    Adepr iteye agahinda ubu Nzahuratorero irarihirimbaniye igeze kumusozo basengewe, uwitwa Mberabahizi Emmanuel ngo niwe ugiye gusimbura Gatemberezi vuba, nabandi bagiye gusengerwa ba Darius, Kabwana, EV.Pierre ,umujyanama wihariye wa KARURANGA nibo bari ku isonga umuvugizi ashaka gusengera abandi ni imperekeza.

  4. Justin February 28, 2020 at 8:03 pm

    Gusa nanone tubwizanye ukuri, abanditse izi Comments biyitako Ari abanyetorero(ADEPR), uretse no kubatizwa, n’igice ntibigeze bakiga. kuko ntamukirisito muzi wajya kwandagaza itorero rye n’abayobozi be bene aka kageni. itangazamakururyo ntawe uritindaho kuko bo nicyo biyemeje bacuruza amagambo gusa tugira ikibazo cya ba rusahuriramunduru bihisha inyuma y’itangazamakuru ngo bateze imivurungano babitewe nokwifuza imyanya yo hejuru, bagahora bavuza induru ngo abariho nibaveho ibi RGB ibyishinze muri ADEPR buri mezi abiri hazajya haba amatora ya nyobozi. Abakiristo nibareke guhora biruka inyuma y’ababeshya ngo baraharanira ukuri, barashaka impinduka Kandi baharanira inyungu zabo bwite.

  5. Kubwimana March 3, 2020 at 8:13 pm

    Sha ari mwe musakuza ari n’abayobozi banyu ari n’uwateye ibi mwese muri kimwe ntacyo muzatwara itorero ry’IMANA murarihishwe muzasakuzaaaaaa murigambanireeeee murisebyeeeee ariko UMWAMI YESU KRISTO n’agaruka azi aho riherereye azi aho ryabihishe azarijyana,nabo mwe ni murwanire imyanyamurwanire amafaranga muhore murangwa n’induru nk’iranga ab’isi bose

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.