umu amakuru- Abantu bitege ko ejo imipaka izafungurwa ?Perezida Kagame na Museveni n’abahuza barimo Perezida wa Angola n’uwa Congo bazahurira i Gatuna | Umusingi

Abantu bitege ko ejo imipaka izafungurwa ?Perezida Kagame na Museveni n’abahuza barimo Perezida wa Angola n’uwa Congo bazahurira i Gatuna

Please enter banners and links.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2020 kuwa gatanu ejo nibwo biteganijwe ko abakuru b’Ibibihugu bya Uganda n’uRwanda baherekejwe n’abakuru b’Ibihugu bya Angola na DR.Congo bazahurira ku mupaka wa Gatuna mu rwego rwo gukemura ibibazo biri hagati y’umubano w’uRwanda na Uganda umaze igihe utameze neza.

Hashize igihe ibi bihugu bitameranye neza ku bijyanye n’umubao ku buryo imipaka ibihuza yari yarafunzwe Abanyarwanda batemerewe kujya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.

Perezida Kagame na Museveni

Abayobozi b’uRwanda mu biganiro na Uganda biherutse kubera mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kuteesa

Umunyamabanga wa Leta uhoraho Olivier Nduhungirehe

Uko Gatuna hameze uyu munsi

Hagiye haba inama zitandukanye hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi buri gihugu gifite ibyo gishinja ikindi ndetse buri gihugu gifite ibyo gisaba ikindi kugirango umubano usubire uko wahoze abantu bakomeze kwambuka imipaka uko byari bisanzwe bityo ku munsi w’ejo abantu bakaba biteze ko guhura kw’Abakuru b’ibihugu ku mupaka wa Gatuna bishobora kuba ari uburyo bwo gufungura imipaka.

Nkuko abantu biriwe babivugaho wumvaga bishimiye ko imipaka yafungurwa ndetse hakaba hari amafoto yafashwe yo ku mupaka wa Gatuna aho Abakuru b’Ibihugu bazahurira ubona ko hateguwe neza ndetse n’imipaka ejo ishobora gufungurwa.

1,042 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.