umu amakuru- Abakozi ba RCA bari barezwe mu Nkiko n’umuyobozi wabo barashimira inzego z’Ubutabera, abakiri mu kazi bafite mpungenge ko nabo bakwirukanwa cyangwa bagafungwa . | Umusingi

Abakozi ba RCA bari barezwe mu Nkiko n’umuyobozi wabo barashimira inzego z’Ubutabera, abakiri mu kazi bafite mpungenge ko nabo bakwirukanwa cyangwa bagafungwa .

Please enter banners and links.

Nkuko mu minsi yashize Ikinyamakuru Umusingi cyabagejejeho inkuru zavugaga akarengane k’abakozi ba RCA ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda barimo Mukakarangwa E Fransisca wari ushinzwe guhuza ama SACCO mu Rwanda na Esther Batamuriza wari DAF bari barezwe n’umuyobozi wabo witwa Prof.Harelimana Jean Bosco bakaba baratabazaga inzego z’Ubutabera gushishoza kuko barenganijwe.

Mukakarangwa .E Fransisca na Batamuriza Esther bagombaga kuburana ku itariki 20 na 21 Gashyantare 2020 tukaba twamaze kumenya ko Urukiko rwatesheje agaciro ikirego baregwaga bityo bakaba bashimira inzego z’ubucamanza ndetse n’izindi nzego z’Ubutabera kuba zarashishoze zigatanga ubutabera bakarenganurwa.

Mu nkuru twakoze zagaragazaga akarengane k’abakozi ba RCA bashinjaga umuyobozi wa RCA Prof.Harelimana Jean Bosco kubarenganya akoresha abandi bantu bakomeye muri Leta kugeza ubwo Inama y’Abaminisitiri ibirukanye ndetse bagakomeza gufatwa no gufungwa bigatuma n’abandi bakozi basezera ku kazi kubera ubwoba abandi basigaye bakomeje kwihangana ariko bakavuga ko bakorera mu bwoba no kumpungenge ko nabo bashobora guhura n’akarengane nkako bagenzi babo bahuye nako.

Ikinyamakuru Umusingi ubwo cyabazaga Prof.Harelimana Jean Bosco umuyobozi wa RCA ku byo ashinjwa kurenganya abakozi akoresha abandi bayobozi bakomeye muri Leta yavuze ko ikibazo cy’abo bakozi kiri mu Nkiko ati « Mureke ubutabera bukore ».

Bamwe mu bakozi ba RCA batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo umwe muri bo yagize ati « Twabonye mukora ubuvugizi kuri bagenzi bacu bari barenganyijwe kandi inzego zirabikurikiranye bararenganurwa ariko natwe turashaka ko mudukorera ubuvugizi kuko ntago wakora akazi udatuje ubona bagenzi bawe ibyo babashinja bidafite ishingiro bafungwa abandi basezera kubera ubwoba ngo uvuge ko utekanye ahubwo tuba duhangayitse ko ari twe dukurikiraho twasabaga ko umwuka uri mu bakozi ushira kandi uterwa n’umuyobozi wacu ».

 

Batamuriza Esther wari DAF nawe wazize akarengane akirukanwa

Uru rwandiko murabona ko hotel yishyuzaga RCA ndetse  arirwo nyirabayazana yabaregwa gutanga amasoko bitemewe n’amategeko

Mukakarangwa E.Fransisca wirukanywe n’Inama y’Abaminisitiri azira akarengane k’Umuyobozi we

 

Prof.Harelimana Jean Bosco umuyobozi wa RCA

Ifoto yakoreshejwe ku nkuru y’Abamotari ku nkuru ya Rubavu aho RCA yeguje abayobozi ba Koperative y’Abamotari

 

Undi yagize ati « Buri mukozi wahariya aregwa gutanga isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko ese buri mukozi wa RCA ashinzwe gutanga amasoko ?amasoko ya RCA atangwa nka me to you kandi ko nazo zigira abazitanga ?ko hari abashinzwe gutanga amasoko abandi bahurirahe n’amasoko ?Leta ikwiye kureba abayobozi barenganya abakozi bagakurikiranwa ndetse n’abashora abakozi mu manza za hato na hato ».

Yakomeje avuga ko n’abavugwa ko batanze amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko bakaregwa bakirukanwa abantu bakwiye kumenya ko Umuyobozi mukuru w’ikigo ari we usinya iryo soko aryemeza cyangwa akabyanga none ni gute abantu bamwe bazira amasoko kandi umuyobozi aba yarayemeje we ntabibazwe ?.

Hari isoko ryavugwaga ryo bareze abakozi batandukanye rya Fatma hotel i Musanze aho iyo hotel amasezerano yari ifitanye na RCA yari yararangiye bakorerayo amahugurwa nkuko bigaragara muri kopy dufite ,ikaba yarishyuzaga ariko contract yararangiye batinda kuyishyura kuko RCA yagombaga kuvugurura amasezerano hotel igahabwa andi masezerano ikabona kwishyurwa kandi amakuru dufite ni uko ubu iyo hotel yongeye guhabwa isoko ariko hari abakozi bakitaba inzego z’umutekano kwitaba kubazwa ku byo gutanga amasoko ndetse bamwe barirukanywe.

Hari undi wavuze ati ubu mu bibazo RCA ifite bikomeye n’abakozi badakora ?akomeza avuga ko hari ibibazo byinshi byakabaye bikemurwa ahubwo ibyo ntibivugwa kubera ko hari ababyungukiramo aho yatanze urugero rw’ibibazo biri mu Makoperative yose yaba ayabamotari ,abahinzi n’andi atandukanye.

Ingero zivugwa mu bibazo biri mu makoperative harimo aho ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko Ikinyamakuru cya Kigalitoday cyanditse kigira kiti Rubavu: RCA yeguje abayobozi b’abamotari, Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) bwahagaritse komite nyobozi na ngenzuzi z’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Rubavu, ubwo habaga inama yo kubereka raporo y’igenzura RCA yakoze.

Naho ikindi kinyamakuru bwiza.com nacyo cyandika inkuru kigira kiti Muri miliyari zisaga 2 z’igihombo leta yatejwe, hamaze kugaruzwa miliyoni 661, Muri miliyari zisaga 2 z’igihombo leta yatejwe, miliyoni 661 ni zo zimaze kugaruzwa nk’uko byemezwa na Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, yasesenguye raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igaragaza icyo gihombo.

Byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020 nyuma y’isesengura ryakozwe n’iyi komisiyo ku gihombo cyatejwe Leta biturutse ku micungire mibi y’abakozi no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uhereye kuri iyi nkuru y’iki kinyamakuru hari n’ibindi bigo bivugwamo kwirukana abakozi mu buryo bunyuranije n’amategeko n’ubwo hano twavuze kuri RCA ariko hari n’ibindi bigo bitandukanye kandi tuzakomeza gucukumbura amakuru ajyanye n’imikorere n’imicungire y’abakozi ikomeje kuvugwaho.

Kigalitoday ikomeza indi nkuru yayo ivuga iti Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, yibaza icyo impuzamakoperative zimariye abaturage kitari ukubatwara amafaranga, bigatuma igiciro cy’umuceri wo mu Rwanda cyiyongera.

Ibi byose bigaragaza ibibazo byinshi RCA ikwiye kureba ikabikemura kuko nk’ikibazo cy’abakozi birukanwa mu buryo bunyuranije n’amategeko kivugwayo ku buryo n’ubu hari abakozi 2 baherutse guhagarikwa amezi 3 barengana bazira ko bagiye mu Karere ka Gakenke kuri SACCO abakozi ba SACCO babwira aho baribusange bari mu mahugurwa muri ako karere ariko bakaba barahagaritswe kuko batagiye kuri SACCO ,bikaba byizwa niba uwo ugiye kureba akubwiye ati ntujye kuri SACCO ahubwo ngwino unsange kuri hotel ndi mu mahugurwa ibyo ushaka ndabikora ukajyayo akazi kagakorwa neza warangiza ugahagarika abazi ngo kuko batagiye kuri SACCO ?.

Twashatse kubaza NCCR icyo yaba imarira amakoperative mu rwego rwo gucyemura ibibazo no kwiteza imbere maze umuyobozi wayo atubwira ko ari muri konji.

Gatera Stanley

 

1,221 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.