umu amakuru- Kicukiro:Akarengane inzego zose zirengagije aho APADE ishaka kuriganya isambu ya Musengamana Sudi utabaza Perezida Kagame . | Umusingi

Kicukiro:Akarengane inzego zose zirengagije aho APADE ishaka kuriganya isambu ya Musengamana Sudi utabaza Perezida Kagame .

Please enter banners and links.

Umugabo witwa Musengamana Sudi nyuma yo gusiragizwa mu nzeg zitandukanye ndetse agafungwa azira umutungo we afitiye ibyangomba ubu aratabaza Perezida Kagame kumurenganura nkuko ajya arenganura abarenganye .

Uko ikibazo cyatangiye Musengamana Sudi avuga ko amasambu yaburanaga na APADE yari ayababyeyi be ,APADE nkuko biri mu myanzuro y’urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu gihe APADE ivuga ko ubwo butaka yabuhawe na Leta bityo Musengamana Sudi aratsindwa ariko baburanaga ibindi bibanza bitari ikibanza cyi 101 afitiye ibyangombwa.

Kuwa 16 Gashyantare 2020 Musengamana Sudi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko guhera muri 2012 aburana imanza n’ikigo cy’Abadiventisti cya APADE baburana amasambu mu Karere ka Kicukiro ,Umurenge wa Kicukiro ,Akagali ka Kagina ku buryo asaba Perezida Kagame kumurenganura kuko izindi nzego zitamukemuriye ikibazo cye.

Iki kibazo umunsi cyahagurukiwe kizahitana benshi kuko hagaragaramo itekinika rikomeye nkuko bigaragara ko hari imanza Musengamana Sudi yaburanye na APADE RC0155/14/TB/KMA na RCA0018/15/TGI/NYGE Musengamana Sudi yaratsinzwe baburana ibibanza 475 na 474 aribyo Musengamana Sudi yaburanye na APADE iramutsinda .

Musengamana Sudi amaze gutsindwa urukiko rwamutegetse kwishyura Miliyoni APADE bityo n’ikibanza ubu APADE ishaka kumwambura igishyiraho itambamira kugirango abanze yishyure Miliyoni y’amafaranga y’uRwanda.

Gashayija Justin wa APADE

Ibi n’ibyo bibanza baburanye Sudi agatsindwa bigatuma ikibanza cye gishyirwaho itambamira

Inyandiko mvugo y’irangizarubanza Rudasingwa Pierre yavuze ko ntayo Sudi afite

Raporo y’abaturage n’umuyobozi w’Akagali ka Kagina ,Umudugudu wa Iriba

Muri iki cyangombwa murabona nimero 101 aho iri ku ruhande rwayo niho hari akabanza gato gafite UPI 100 ariko ka APADE ari nako bavuga ko kinjiye mu butaka bwa Sudi,uwashaka guhamagara Musengamana Sudi nimero ye ni 0781468482

Inyandiko ya Rudasingwa Pierre arangiza urubanza bwa kabiri kandi rwarangijwe na Muvunyi Serge nkuko twabigaragaje

Ikibanza cya Musengamana Sudi afitiye ibyangombwa gifite IPU 101 cyegeranye n’icya APADE gifite IPU 100 aho APADE ivuga ko ubutaka bwabo bwinjiye mu bwa Sudi Musengamana bityo bakaba barashyizeho irindi tambamira kandi Sudi avuga ko batigeze bapimisha ubutaka ngo berekane ko ubutaka bwabo bwakuze bukinjira mu bwe aho agira ati « Uko mubizi ubutaka burakura ?ko atari njye ubipa ubutaka ko badupimiye bakoresheje indege ubutaka bwanjye bakabumpa ubwabo bwanjiye gute mu bwanjye ?ahubwo APADE ifite ibindi ishaka naho ubutaka bwanjye mbufitiye icyangombwa kaba ari akarengane ndengakamere bantwariye ubutaka ».

Ikinyamnakuru Umusingi cyabajije Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga wari washyizweho na APADE Muvunyi Serge ku bijyanye n’urubanza yarangije ati « Ibyo urukiko rwategetse narabikoze urubanza ndarurangiza n’inyandiko mvugo irahari nta kibazo kirimo iyo kibamo bari no kundega .Ibindi bapfa sinabijyamo Miliyoni imwe na magana atanu Sudi yarayishyuye impamvu itambamira ku mutungo we ryagiyeho ni uko hari imanza yari yatsinzwe biba ngombwa ko imitungo ye nyishyiraho itambamira kugirango yishyure ibyo urukiko rwamutegetse ».

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gashaija Justin Umuvugizi wa APADE kuri iki kibazo ntibyadukundira ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubiza.Ariko inkuru yigeze gusohoka mu Kinyamakuru Umusingi tariki 7 z’ukwezi kwa gatatu 2019 Gashayija Justin Umuvugizi wa APADE kuri iki kibazo yari yavuze muri aya magambo  yavuze ko Musengama Sudi ari ibandi ndetse yihinduye umucika cumu kandi abeshya ati “Uwo mugabo ni interahamwe yigira umucikacumu niba ushaka kubimenya uzabaze umuvunyi mukuru w’ungirije azabikubwira kuko yaratureze hashyirwaho komisiyo yo kumenya ikibazo cye basanga atari umucikacumu nuko umuntu atajya guserera n’umuntu nk’uwo najya kumurega bikamukoraho kuko natwe yatwise interahamwe”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga witwa Rudasingwa Pierre impamvu arangiza urubanza kandi rwarangijwe ati « Imyaka maze irenga icumi urumva narangiza urubanza rwarangijwe ?uzabaze Sudi ko hari inyandiko mvugo irangiza urubanza ».

Twamubajije tuti iramutse ihari se byagenda gute ati ndatwaye ahita akupa Telephone.

Musengama Sudi avuga ko niba APADE ivuga ko ubutaka bwabo bwinjiye mu bwe bakabaye bazana umuntu ubishinzwe agapima akerekana ubwo butaka bwinjiye mubwe atari ukubivuga gusa kandi bakareka kwitiranya ubutaka kuko ikibanza cye avuga ko gifite UPI 101 mu gihe icyabo ari UPI 100.

Iyi nkuru kubera uburebure bwayo twahisemo kuyandika mu bice bitandukanye iki kikaba ari igice cya mbere tuzabagezaho ikindi gice uburyo zimwe mu nzego zagize icyo zikora izindi zikinumira kugeza ubwo hazamo itekinika APADE Ikazana undi muhesha w’Inkiko wa kabiri kurangiza urubanza rwarangijwe.

Gatera Stanley

992 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.