umu amakuru- Abanya-Uganda 15 bari bafungiye mu Rwanda bakuriweho ibirego, Uganda isabwa umubiri wa Samuel Mageza | Umusingi

Abanya-Uganda 15 bari bafungiye mu Rwanda bakuriweho ibirego, Uganda isabwa umubiri wa Samuel Mageza

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 nibwo i Kigali hateraniye inama ya gatatu ihuje komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda mu rwego rwo gucyemura ibibazo hagati y’Ibihugu byombi yitabiriwe n’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abahuza, hagamijwe gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byo kugarura amahoro hagati y’Ibihugu byombi byatangiriye i Luanda muri Angola ari naho abakuru b’Ibihugu bombi basinyanye amasezerano y’ibigomba gukorwa aribyo bikiganirwaho n’ubwo ikihutirwaga kwari ugufungura umupaka mbere y’ibindi byose kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu mu buryo butandukanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko bijyanye n’amasezerano ya Luanda aheruka gusinywa n’u Rwanda na Uganda, “mu buryo bwo gushaka gusubiza umubano ku murongo, Uganda yakuyeho ibirego ku banyarwanda icyenda bari bakurikiranweho gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.”

Ku wa 9 Mutarama 2020 nibwo abo bantu icyenda bashyikirijwe inzego z’u Rwanda, bagarurwa mu gihugu,

Kutesa yakomeje ati “Ndasaba u Rwanda kubikora gutyo narwo ku Banya-Uganda basaga 50 bafungiwe mu Rwanda.”

Gusa ubwo yari afashe ijambo, Amb Nduhungirehe yavuze ko uyu munsi hari abanya-Uganda icyenda barimo kurangiriza ibihano mu Rwanda, kandi bemerewe guhura n’intumwa z’icyo gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko, kandi bari ku rutonde u Rwanda rwakwishimira gutanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto

Abayobozi b’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola

Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri Kutesa yavuze ko Uganda izakora ibishoboka mu kuzahura umubano

Gen Patrick Nyamvumba akaba na Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri Shyaka na Ambasaderi Mugambage mu biganiro na Uganda

Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen J.J Odongo

Yakomeje ati “Mu bijyanye n’amasezerano ya Luanda, u Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana mu mategeko abanya-Uganda 15, bararekuwe.”

Yavuze ko u Rwanda rusaba ko Abanyarwanda muri Uganda nabo bafatwa gutyo, ndetse rugaragaza ibintu bitandukanye rusaba Guverinoma ya Uganda, harimo gufata abakorana n’imitwe ya RUD Urunana baheruka kugaba ibitero mu Kinigi, byahitanye abaturage 14, ubu bakaba bacungiwe umutekano n’inzego za Uganda.

Yagize ati “Icya mbere ni ugusenya ibikorwa bya RNC na RUD Urunana muri Uganda no gufata ndetse bakohereza mu Rwanda ababigizemo uruhare, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera mu Rwanda.”

Yavuze ko Uganda ikwiye guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda no gukuraho impungenge zose zituma bibaho.

Yakomeje ati ”Icya gatatu ni uguhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe Charlotte Mukankusi na Guverinoma ya Uganda, uyu akaba asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi, imufasha kujya muri Uganda mu bikorwa bya RNC.”

Ikindi ngo ni ugukurikirana abantu bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke, Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI, Brig Gen Fred Karara, Col Sike Asiimwe, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.

Icya gatanu ni ukohereza mu Rwanda umubiri wa Samuel Mageza no gutanga ibisobanuro ku rupfu rwe, kimwe n’abandi banyarwanda babiri, Sendegeya Theogene na Rwembo Mucyo boherejwe mu bitaro bya Butabika bavanwe muri CMI, nyuma bakaza kuburirwa irengero.

Ikindi ni ukwemerera umunyarwandakazi Julienne Kayirere kongera guhura n’umwana we Joanna Imanirakiza wari umaze ukwezi kumwe, nyuma yo kubatandukanyiriza muri Uganda ubwo yafatwaga ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu karere ka Mubende.

Nduhungirehe yakomeje ati “Ikindi ni ukurekura nta mananiza abanyarwanda bose bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Yashimangiye ko inama zihoraho zitagera ku mwanzuro zidakwiriye, nyamara ngo nizo zagiye ziba kuva mu myaka itatu ushize, kandi igisubizo kiri hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier aramutsa abanyamakuru

 

1,056 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.