umu amakuru- Hateguwe igitaramo mu Rwanda kiswe Ikirenga mu bahanzi” cyo gushimira Umuhanzi Cecile Kayirebwa kizitabirwa n’abahanzi bakomeye | Umusingi

Hateguwe igitaramo mu Rwanda kiswe Ikirenga mu bahanzi” cyo gushimira Umuhanzi Cecile Kayirebwa kizitabirwa n’abahanzi bakomeye

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 9 Gashyantare 2020 habaye ikiganiro n’abanyamakuru kigamije kubamenyeje gahunda z’igitaramo cyateguwe kitwa Ikirenga mu bahanzi kizaba mu kwezi gutaha tariki 8/3/2020 kizabera Camp Kigali.

Abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda bagiye gutangira kujya bashimirwa mu bitaramo bikomeye bizajya bitegurwa buri mwaka byiswe “Ikirenga mu bahanzi”, ku ikubitiro Cécile Kayirebwa ni we ugiye guherwaho ashimirwa.

Nkuko byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru,Ibi bitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’abantu batandukanye bihurije hamwe barimo; Bwiza Media, Agence Karibu ikorera mu Bubiligi,Umushanana n’abacukumbuzi b’amateka n’umuco.

Iki kiganiro cyayobowe na Kayiranga Merchiore uhagarariye Bwiza Media ltd na Gerard Nyirimanzi wari uhagarariye Abacukumbuzi b’amateka n’umuco.

Uhereye ibumoso Kayiranga Merchiore uhagarariye Bwiza Media ltd akaba arinawe ushinzwe imigendekere y’iki gitaramo aganiriza n’abanyamakuru kuri gahunda zigitaramo

 

 

Abanyamakuru bari mu Kiganiro gitegura igitaramo Ikirenga mu bahanzi

Kayiranga yavuze ko iki gitaramo ngarukamwaka kigamije gushimira mu ruhame umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda.

Yavuze ko nta giciro runaka cy’ishimwe bazaha uyu muhanzikazi gusa icy’ingenzi ari ukumushimira no kumuzirikana nk’umuhanzi wateje imbere umuco nyarwanda abinyujije mu bihangano bye hirya no hino ku Isi.

Yongeyeho ko buri wese ukunda umuhanzi bazahemba yemerewe kwitwaza ishimwe rye akazahabwa umwanya usesuye wo kurimushyikiriza.

Ati “Niba ukunda Kayirebwa ukaba wumva wamushimira ku giti cyawe, uzahabwa umwanya n’ushaka umuhe inka cyangwa icyo ushaka.”

Umuhanzi Cecile Kayirabwa ugiye guhembwa kubera uruhare yagize mu guteza imbere umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo ze

Ati “Icya mbere ku muhanzi si igihembo runaka, si amafaranga. Icyo dushyize imbere ni ugushimira uwo muhanzi nawe akabona ko akazi yakoze kagize akamaro mu banyarwanda ndetse bamuzirikana.”

Abanyamakuru bamenyeshejwe ko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka. Ati “Ubu uyu mwaka ni Kayirebwa, umwaka utaha ni undi ku buryo abahanzi bafite amateka mu muziki bazajya bashimirwa bakiriho aho kujya tubibuka buri gihe bapfuye.”

Usibye kuba hazajya hashimirwa abariho, Kayiranga yavuze ko batazirengagiza abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda batakiriho.

Ku mpamvu bahereye kuri Kayirebwa, Kayiranga yavuze ko nta muntu ushidikanya ku bigwi by’uyu mubyeyi mu muziki, bityo kuba ari we bahisemo guheraho basanga ari amahitamo meza.

Ati “Ni umuhanzikazi ufite amateka yihariye, abumvise radiyo Rwanda ifungura barabizi ko indirimbo ye ariyo yayifunguraga ariko kandi n’igihe FPR Inkotanyi hatangijwe radiyo Muhabura nabwo indirimbo ye niyo yayifunguraga.”

Kayirebwa ni umuhanzikazi w’umunyabigwi mu Rwanda wamenyekanye kuva mu myaka yo ha mbere agira igikundiro mu ndirimbo nka None twaza, Tarihinda, Ubumanzi, Iwacu, Ikizungerezi n’izindi nyinshi zamamaye mu Rwanda no hanze yarwo.

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi b’abanyabigwi mu muziki kizashimirwamo Kayirebwa kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20000 Frw mu myanya y’ikirenga.

Muri uyu mwaka iki gitaramo kizaba tariki 8 Werurwe 2020, kizitabirwa n’abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Clarisse Karasira, Mariya Yohana, Muyango, Jules Sentore, Mani Martin n’Itorero Ibihame nibo bazasusurutsa abazitabira.

Ni igitaramo abantu bavuga ko ari icy’amateka kuko n’ubwa mbere kigiye kuba mu Rwanda kigamije guhemba abahanzi bateje umuco nyarwanda hirya no hino ku isi kandi kikazajya kiba buri mwaka.

Iyi gahunda yo kujya bashimira abahanzi bateje imbere umuco nyarwanda haba mu ndirimbo cyangwa ibyivugo .imigani n’ibindi bishobora gutuma n’abandi bahanzi batandukanye ndetse n’abandi bantu babishoboye batangira kubijyamo bityo bikabateza imbere nabo.

Umusingi1@gmail.com

 

697 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.