Nyuma y’Abagenzuzi b’imari muri ADEPR kugaragaza kunyereza imitungo no gusesagura ubu havumbuwe izindi Miliyoni zirenga 13 zavuye kuri Konte yo muri Uganda zitazwi irengero ryazo.
— February 9, 2020Please enter banners and links.
Mu minsi yashize Ikinyamakuru Umusingi cyabagejejeho inkuru yavugaga ku igenzuramari ryakozwe muri ADEPR rgaragaza ko habayeho kunyereza imitungo no gusesagura imitungo ku bayobozi ba ADEPR ubu Ikinyamakuru Umusingi mu icukumbura cyakoze cyavumbuye cheque ya Miliyoni zisanga 13 zavuye kuri konte yo muri Uganda.
Nkuko bigaragara kuri iyo cheque dufite kopi yayo ,ayo mafaranga Miliyoni zirenga 13 zahawe uwitwa Ndemezo Damien akaba yarahawe tariki 18/9/2018 ayakuye muri Equity Bank ya Uganda.
Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kubona kopi ya cheque iriho amafaranga twavuze haruguru twifuje gushaka kumenya Ndemezo Damien uwo ari we n’impamvu yahawe ayo mafaranga menshi gutyo icyo yari agiye kuyakoresha maze tubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem mu butumwa bugufi kuri Telephone ye ariko ntiyadusubiza kugeza igihe inkuru yasohokeye.
Ibi bije mu gihe n’ubundi mu bayobozi ba ADEPR havugwamo imiyoborere mibi irimo gusesagura umutungo w’Itorero nkuko twabibagejejeho mu nkuru yavugaga kuri Audite yakozwe ikagaraga ikibanza cyaguzwe Miliyoni 80 aho bivugwa ko ibibanza ku Gisozi aho icyo kivugwa cyaguzwe bigura Miliyoni 20.
Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem
SG Gatemberezi Paul
Byavugwaga ko umuherwe Birahagwa Janvier uba muri Canada n’umuryango we ariko we akunda kuza mu Rwanda kenshi nkuko Abakiristo muri ADEPR babidutangarije ,icyo kibanza ADEPR yakiguze kuri Birahagwa Janvier wari warakiguze na mushiki we ariko kubera bari batarakora mitasiyo ADEPR ikavuga ko yakiguze n’uwo mushiki wa Birahagwa Janvier.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko uyu Birahagwa Janvier yateraga inkunga Nzahura torero yari irimo Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ndetse na Karangwa John wari umwungirije akaba yaravuye Uganda aho yari ayoboye ADEPR yaho agasiga atejeyo ibibazo bikomeye ku buryo hari inyandiko ADEPR ya Uganda yitandukanya n’iyo mu Rwanda.
Uretse aba bayobozi ba ADEPR tuvuze haruguru undi twavuga n’uwitwa Gatemberezi Paul ari we SG wa ADEPR n’abandi benshi bayobora za Paruwasi bari bari muri Nzahura torero yatangijwe na Dr.Basabose Jean de Dieu wahunze igihugu ndetse n’abandi bar abayobzi muri Nzahura torero bahunze igihugu nka Mbanda Samuel ubu ugeze muri Australia ahunga.
Ku bijyanye no gusesagura no kunyereza umutungo wa ADEPR havuzwe Karasha (Crusher)isya amabuye iba mu Karere ka Bugesera yahawe rwiyemezamirimo witwa Shingiro Eraste ushinja kuba mu itekinika n’abamwe mu bayobzi ba ADEPR ,ikaba imaze umwaka wose itishyura amafaranga arenga Miliyoni 100.
Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem kuri icyo kibazo cya Karasha akaba yaradutangarije ko rwiyemezamirimo ufite Karasha yanze kubishyura ko ikibazo bakigejeje mu Bushinjacyaha ndetse bikaba bivugwa ko banaburanye ariko abakurikiranira hafi amakuru yo muri ADEPR bavuga ko urwo rubanza rushobora kumara imyaka myinshi kugeza igihe abayobozi bariho bazavaho rutararangira izo Miliyoni ziyongera buri kwezi zose ziburirwe irengero.
Ahandi hagaragaye amafaranga avugwaho isesagura n’amafaranga yahawe Konsilita (Consultant)witwa Hatekimana Richard nkuko byagaragaye mu ibaruwa yanditse yishyuza ADEPR amafaranga yari asigaye nkuko byagaragaye ko yishyuzaga Miliyoni 11 akaba yarishyuzaga asigaye bivuze ko yari yarishyuweho amwe ariko bamwe mu ba Kristo muri ADEPR batashakaga ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bakaba barashinjaga ubuyobzi ko ayo mafaranga ari menshi cyane nkuko twabivuzeho mu isesengura twakoze mu nkuru twakoze icyo gihe.
Ayo mafaranga y’umukonsilita (Consultant)n’ubu aracyavugisha benshi muri ADEPR nkuko hakurikijwe ibyanditse mu ibaruwa yo kwishyuza ko gutumira ibinyamakuru gusa ,uwabitumiye yishyurwa Miliyoni 2 ahandi avuga gutumira Newspapers akishyurwa Miliyoni 4 ibi bakaba bavuga ko harimo itekinikanabuhanga basaba ko inzego zibishinzwe zikwiye gukora iperereza kuri icyo kibazo kigasobanuka neza.
Hagiye havugwa byinshi muri Audite bigaragaramo amanyanga menshi nkaho bavuga ko abayobozi bihaye Abasekirite babarinda mu mago yabo aho bacumbika bakishyurwa na ADEPR kandi ntaho bigaragara ko babyemerewe ndetse bagashinja SG Gatemberezi Paul kubananiza gukora Audite nkuko byanditse muri iyo kopi ya Audite dufite aho basaba ko hajya hashakwa abandi bantu baturutse hanze bo gukora Audite ariko isoko ntiritangwe n’abagiye gukorerwa audite.
Ku bijyanye na cheque ya Miliyoni zirenga 13 zavuye kuri konte ya Uganda ubu nibyo biri kuvugwa hirya no hino muri ADEPR aho bibaza icyo ayo mafaranga yari agiye gukoreshwa biyo bamwe mu badutangarije aya makuru ariko badusabye kugira ibanga amazina yabo bakaba bavuga bati ubu ko ibimenyetso bigaragaza imikorere mibi y’abayobozi ba ADEPR hategerejwe ko Itorero baryumya imitungo igashira aho umwe yagize ati « Ibimenyetso bimaze kuba byinshi bigaragaza imikorere mibi y’ubuyobozi bwacu turasaba Leta ko yinjira mu kibazo cyacu aba bayobozi bagakurikiranwa byaba ngombwa imitungo yabo igafatirwa kuko turarambiwe ».
Umusingi1@gmail.com
4,143 total views, 1 views today
3 Comments
Uravuga ibyo utazi byakurikiyeho, abo bakoze Audit bamaze kubirukana nyuma yo gusabwa guhindura ibiri muri audit bakanga.
Bo bazabibazwa nande? Ni RIB Ni Umuvunyi se, Ni RGB ishinzwe amadini
Abakiristo twaragowe koko aba bayobozi batuyoboye bangije Itorero Karuranga ati Nzabitendekaho mpaka, Karangwa nawe ati nzabasiga muri waiting room, kugirango bakange abantu batavuga.
Miliyoni 600 zishyuwe amazu yo mugishanga ntiziriwe neza, miliyali 1,5 to amafaranga aturwa mucyumweru cya 5 arashize atishyuye BRD, aba barisha igitiyo ba Sibomana na Tom barishije ikanya.
Karuranga EX,Far yatwongeje imishahara ya baringa kuko hamwe barayabonye andi barayabura bifata mapfubyi.
None arimo kwaka Liste yabantu basengerwa kubupasitori bagera kuri kuri 700 ese bazahembwa iki?
Ahaaaaa iritorero rirajya hehe mutubarize RGB icyo imaze rwose