umu amakuru- Isesengura: :Miliyoni 11 ADEPR yahaye umu Consultant Hategekimana Richard iravugwamo itekinika rikomeye no gusesagura umutungo wa ADEPR. | Umusingi

Isesengura: :Miliyoni 11 ADEPR yahaye umu Consultant Hategekimana Richard iravugwamo itekinika rikomeye no gusesagura umutungo wa ADEPR.

Please enter banners and links.

Nkuko bisanzwe tujya dukora isesengura ku kibazo kiba gihari tukabaza impande zose icyo zivuga ku kibazo kiba kivugwaho amakuru atandukanye bityo tukabagezaho ibiba byavuzwe impande zose bityo tukaba tugiye gusesengura ikibazo kivugwa muri ADEPR cya Miliyoni cumi n’imwe zirenga zahawe umu consultant witwa Hategekimana Richard.

Uyu witwa Hategekimana Richard avuga ko ari umu consultant muri Public Relations muri ADEPR ,Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kubona Proforma Invoice yishyuza ADEPR Miliyoni 11 zirenga twashatse kumenya niba koko ari umu consultant tumubaza tuti ko umunyamakuru agira ikarita y’ubunyamakuru umu consultant we agira iki kimuranga cyangwa ko umuganga agira ikarita imuranga n’abandi bakora imyuga itandukanye maze avuga ko ari umuntu uwo ariwe wese ufite ubushobozi n’ububasha mu kintu runaka.

Twamaranye umwanya munini kuri Telephone ye tuvugana nyuma yo kumuhamagara ntiyitabe tukamwandikira ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa ariko nyuma arahamagara ariko yatangiye avuga ati « Ariko Gate muranshakaho iki koko ?ko twaganiriye nkaguha amakuru yose none ubu byagenze gute ? ».

Impamvu twamubazaga ni ukugirango abantu bamenye ukuri ku bivugwa n’abantu batandukanye ko uyu mu Consultant yaba afatanije na bamwe mu bayobozi ba ADEPR mu gusesagura umutungo w’Itorero kugirango abantu bamenye ukuri ku bivugwa.

Twamubajije ku mafaranga avugwa muri Proforma Invoice Miliyoni 4 yo guha ibinyamakuru 4 kwandika neza kuri ADEPR no kugaragaza isura yayo neza.

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem na SG Gatemberezi Paul hagati yifashe mapfubyi na Hategekimana Richard umu Consultant

Inzandiko zivugwamo itekinika ry’amafaranga ya ADEPR

Aha bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bavuga ko ADEPR isura yayo ifite ikihe kibazo ku buryo ibinyamakuru 4 aribyo byishyurirwa Miliyoni 4 zose kandi nabyo bitarazihawe ?.

Kuri iki kibazo Hategekimana Richard twamubajije niba ibi binyamakuru byarahawe Miliyoni 4 koko maze avuga ko we atishyura ibinyamakuru ahubwo ari ibitekerezo aba yatanze ku mushinga runaka ibindi bikishyurwa na Instutution.

Ubundi tuziko umu Consultant aba ari impuguke mu kintu runaka nkuko twumva impuguke mu mategeko cyangwa impuguke mu itangazamakuru ariko we akaba yavuze ko ari impuguke muri Public relations ariko tumubajije icyatwemeza ko ibyo atubwira ari ukuri ataduhaye ibimenyetso aravuga ngo twandike ko yatwimye ibimenyetso nyuma yo kumubaza niba yaduha n’amasezerano afitanye na ADEPR ndetse anavuga ko tuzaza mu rubanza yarezemo Ikinyamakuru Impamba.com ati azamenyeramo amakuru menshi.

Ikindi abaduhaye amakuru bafiteho impungenge ni uko hari andi mafaranga babonye kuri Proforma Invoice ngo yo guhuza nyobozi ya ADEPR n’izindi nzego nabyo byatwaye Miliyoni 4,bakaba bibaza ADEPR ko ifite abayobozi bemewe ni gute yishyura amafaranga angana gutyo kugirango bayihuze n’izindi nzego ?Ese hari aho Umuvugizi wa ADEPR abujijwe kujya ku buryo bigomba kwishyurirwa akayabo kugirango ADEPR inzego zemere guhura nayo ?.

Dusoza kuvugana na Hategekimana Richard yavuze ati nizere ko mwandika ibyo mbabwiye cyangwa namwe ninsanga mwanditse amakuru atariyo namwe nimwe nzakurikizaho kurega bityo tukaba twibaza impamvu yumva atizeye ibyo twamubajije aribyo tuzatangaza.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuvugizi wa ADEPR Rev.Ephrem Karuranga kuri Telephone ye igendanwa ntiyatwitaba nkuko bisanzwe ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye tugirango asobanurire Abakirisitu imikoranire ya ADEPR n’umu Consultant Hategekimana Richard ariko ntiyadusubiza.

Ibi bijyanye n’igenzuramutungo(Audite) ryo muri ADEPR ku kicaro gikuru ryagaragaje ko habayemo gukoresha nabi umutungo ku bayobozi ba ADEPR aho bavuga ikibanza cyaguzwe Miliyoni 80 ku gisozi,kugira abasikirite babarinda mu mago yabo kandi bakishyurwa na ADEPR ,Audite ivuga ku kibazo cya FATEK na Ndajje University ndetse n’amafaranga atangwa kuri Misiyo na Communication ku bakozi bari muri G7 na G6 agenda atandukanye ni bikubiye mu mabwiriza ya 13/9/2013 HR avuga ko hari umwanzuro ,uwo mwanzuro ukaba utarabonetse bikaba bivuze ko hari abahabwa za avantages zitemewe n’amabwiriza ya ADEPR.

Hanavuzwe abayobozi bagiye muri Misiyo Rubavu bagenda bahawe amafaranga bazakoresha ajyanye n’ubwo butumwa ariko barenzaho 50.000Rfw ayo mafaranga yagombaga gusubizwa ADEPR.

Ibi byose n’isesengura rigaragaza ko hari imiyoborere mibi igikomeje muri ADEPR aho abantu bibaza niba umutungo w’Abakirisitu uzakomeza gusesagurwa kandi inzego zihari nkuko hari abaherutse gusaba Perezida Paul Kagame kubatabara umutungo wa ADEPR umaze kunyerezwa kuri Karasha iba mu Bugesera ukurikiranwa nyuma yo kuvugwamo gutekinika hagati y’uwo bayikodesheje n’abayobozi aho bivugwa ko Miliyoni zirenga 80 zitanzwi irengero ryazo n’ubwo bavuga ko bareze uwo bayikodesheje.

Gatera Stanley

1,866 total views, 9 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.