umu amakuru- Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana. | Umusingi

Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.

Please enter banners and links.

Nkuko mumaze kubimenye ko Ikinyamakuru Umusingi kivugira rubanda ndetse kigatangaza inkuru z’akarengane ziba zacukumbuwe mu rwego rwo kumenyekanisha akarengane ako ariko kose bikaba ari muri urwo rwego hari amakuru y’akarengane tumaze iminsi  dukurikira kandi twacukumbuye ajyanye n’abantu bakomeye batega abandi imitego igamije kubajyana muri gereza ya Mageragere.

Mu nama nkuru ya 14 y’umuryango  FPR inkotanyi yabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019  Hon Bampoliki Edouard yagarutse ku mitego itegwa na bamwe mu bayobozi ugasanga umukozi nta gihe afite cyo gukora akazi ahubwo arahora yisobanura kubyo atazi, mu gihe cyo gukora akazi umuyobozi agahugira mu gutega imitego.

Muri Rwanda Cooperative Agency(RCA)hari abamaze kubona ko batazahashobora kubera umuyobozi wayo bagahitamo kuhava bakajya gushaka akazi ahandi barimo 1.William Ndayishimye 2.Museveni John yari umujyanama wa DG 3.Kaleb Asiimwe 4.Karega John Bosco 5.Karema John Bosco 6.Nkubito James 7.Batamuriza Esther 8.Mukakarangwa E. Fransisca,ese iki kigo ubu kirimo amahoro n’umutekano?ubu inzego ntizibona ko hari ikibazo kibyihishe inyuma gikwiye gucyemuka abantu bagakora akazi batuje?kandi Perezida Kagame amaze kuvuga ku kibazo cy’abakozi birirwa mu matiku bakananirwa gukora akazi bahawe.

Kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2020 nibwo twatangiye kwandika iyi nkuru y’akarengane nkuko bigaragara muri dosiye dufite aho Umuyobozi wa RCA Prof.Harelimana Jean Bosco amaze iminsi afungisha bya hato na hato Mukakarangwa Francisca Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCO mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) na Esther Batamuriza Umuyobozi wari ushinzwe Imari muri RCA kandi akaba atarava kwizima kuko tariki ya 07/01/2020 biteganyijwe ko bazitaba urukiko rw’ubujurire.

Tumaze kumenya amakuru ko aba bantu bombi bafunzwe inshuro 3 zose bagera mu rukiko ibyaha baregwa ntibibahame bakarekurwa bikaba bitaranyuze umuyobozi wa RCA Prof.Harelimana Jean Bosco ,ubu bakaba bagiye kongera kwitaba urukiko ku nshuro ya 4 aho batabaza Perezida Kagame ndetse n’Imana kubakiza akarengane bakorewe ntibajya Mageragere.

Ikinyamakuru Umusingi tumaze kubona kopi z’ibirego Mukakarangwa Francisca Emmanuel na Batamuriza Esther baregwa twashatse kumenya icyo bavuga maze Mukakarangwa Francisca Emmanuel ati “Kurengana ko twararenganye ariko iyo batureka tukikomereza ubuzima nk’abandi banyarwanda aho guhora badufunga tuzira akarengane  sinzi impamvu uriya mugabo (Prof.Harelimana Jean Bosco) atuziza kuko akimara kuhagera muri RCA  yarabivuze ko hari abantu ashaka kwikiza ahera kuri njye arabinyibwirira ko atanshaka none arashaka kunjyana Mageragere .

Prof.Harelimana Jean Bosco umuyobozi wa RCA ari kumwe n’abamushinja

Yakomeje avuga ati Mufashe impapuro mfite mukareba uburyo dosiye yanjye yapanzwe mwabibona ko ari akarengane gakomeye nsaba Perezida kuturenganura ndetse n’abacamanza bakwiye kuturenganura nkuko baturenganuraga mbere bagaragaza ko ibyaha turegwa bidafite ishingiro ndetse n’Imana nayo iturenganure rwose”.

Mukakarangwa Francisca Emmanuel bamushinjaga gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi atariwe ushinzwe gutanga amasoko ,barongera bamushinja urwango ndetse n’icyenewabo n’itonesha aho urwo rwango batavuga uwo yanga n’impamvu amwanga ,ku bijyanye no gutanga amasoko bakavuga ko yayahaga musaza we Kabandana ufite Company yitwa Prime Holdings Ltd.

Batamuriza Esther wari DAF muri RCA na Mukakarangwa E.Fransisca bose bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri

Icya mbere kigaragaza ko hari inyito ishaka kurundura abantu bakajya muri gereza ya Mageragere ni uko mbere yo gufata Mukakarangwa Francisca Emmanuel hari kubanza gufatwa abayobozi ba za SACCO za Musanze bavuze yateje ibihombo bikomeye noneho bakaba aribo bamushinja ariko bo ntibafashwe ahubwo amakuru dufite ni uko hari abo babwiye gushinja uyu mugore bamubeshyeye ariyo ya Mitego Bwana Bamporiki Edward yabwiraga Perezida Kagame.

Ikindi musaza we Kabandana n’umugabo mukuru ufite umuryango aramutse akoze amakosa yabihanirwa ku giti cye kuko Company ye atayifatanije na Mukakarangwa Francisca Emmanuel bityo kuba atariwe ushinzwe gutanga amasoko no kuba adafatanije na musaza we Kabandana ntaho byahuriye ku buryo abizira bityo iri fungwa rye rya hato na hato ku bigaragarira buri wese ko ari akarengane, itotezwa n’itesha gaciro

Ibijyanye n’urwango ibyo bakabaye bagaragaza uwo yanga n’impamvu yamwanze ariko bitari uguhimbira umuntu icyaha ngo yanga umuntu utavugwa ngo amenyekane ubwo se icyo cyaha ibimenyetso byacyo bizavahe mu gihe hatavugwa uwo yanga n’impamvu amwanga.

Ikindi ni uko Mukakarangwa Fransisca avuga ko hari igihe RIB yagiye kumufata iwe mu rugo bamubuze bafata abo bahasanze bose akaba yibaza niba umuryango we ukwiye kuzira ibyaha ashinjwa nabyo atemera kandi icyaha ari gatozi. Mukakarangwa E.Francisca tariki ya 22 Werurwe 2019 nibyo yahamagawe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rumumenyesha ko icyaha aregwa cyo “Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa ikenewabo” ashinzwa ko yatanze isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko kuva muri 2010 kugeza muri 2019 kuko yari umuyobozi uhuza ibikorwa bya SACCO mu Rwanda ariha musaza we Kabandana Alphonse.

Akarengane gutotezwa Batamuliza Esther yakorewe n’umuyobozi mukuru wa RCA

Batamuliza Esther wari umuyobozi w’ishami ry’ubuyobozi n’imali muri icyo kigo ( DAF) akaba yaramaze imyaka itanu kuri uwo mwanya, yatangiye gutotezwa na Prof Harerimana amubwira ko ntacyo amaze muri icyo kigo usibye kurya amafaranga ya Leta ntacyo yakoze, ubwo ahita atangira gucamo ibice abakozi ati aba ntabwo tuzakora atangira kujya yigizayo bamwe.

Yagize ati “Iyo twakoraga inama wasangaga byinshi agarukaho ari ugutesha agaciro abo adashaka ngo nta bakozi mfite ni ibisambo ntibakora bumva nabi nta bushobozi bafite kugeza ubwo inama y’ubutegetsi kubera gukurikira ibibera mu kigo byabaye ngombwa ko baduhuza kugira ngo batugire inama uwo mwiherero wabereye Musanze muri Hotel LaPalme mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2019, umwe mubagombaga kunsimbura niwe yakoresheje inama ndetse bashaka uko bansiga icyaha maze document zagomba kundegesha iza orijinale arazibika ariko ngira amahirwe kuko yari yakoze copi arazinzanira ati dore ibyo uregwa uzamenye uko uzisobanura maze we ahita anasezera ku kazi kuko iyo mitego yabonaga ko we atazayishobora”.

Yakomeje agira ati “Bimwe mu byantunguye ni ukumva nkekwaho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi ntaba mu kanama gatanga amasoko nkaba ntashinzwe n’amasoko, kandi ikirenze kuri ibyo byose ibirebana n’isoko rivugwa rikaba ryaratanzwe ndi mu konji, ahubwo impamvu mvuga ko ari ugutotezwa nuko uwaje kunshinja ari nawe mubaruramali Uwimana Josiane kandi akaba ari nawe wari wasigaye mu mwanya wanjye, bityo rero akaba ari akagambane ke n’umuyobozi mukuru wa RCA

Mugambage Richard wahawe ubutumwa bwo kuzenguruka u Rwanda ashaka ibimenyetso byo gushinja Mukakarangwa E Francisca, abayobozi ba SACCO bakamubwira ko batari bazi ko uwahawe isoko ari musaza we, ariko kuko yari afite gahunda yagombaga kugerwaho akomeza inshingano yari yahawe n’umuyobozi mukuru wa RCA, ndetse aza no kugororerwa ku musimbura mu kazi ubu akaba ariwe muyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCO muri RCA, akaba yari no mu kanama kadasanzwe ka Discipline ( Special ad hoc Disciplinaly Committee ) kugira ngo gakore iperereza mu rwego rw’akazi kashyizweho na MIFOTRA, icyo twibaza umuntu yaba yishakira umwanya agatanga ubutabera, nawe yagomba gukora uko ashoboye agashija Mukakarangwa.

Mu nyandiko dufitiye kopi bivugwa ko Mukakarangwa Fransisca yateje ibihombo bikomeye za SACCO ariko abayobozi ba za SACCO zivugwa nibo bari gufatwa mbere noneho bagashinja Mukakarangwa Fransisca ko ariwe wabategetse gutanga amasoko ariko kuba nta n’umwe wafashwe nabyo byibazwaho ndetse bakabishingira bavuga ko ibyo baregwa Inkiko zikwiye gukomeza kugaragaza no kubaha ubutabera nyabwo.

Yaba Mukakarangwa Fransisca na Esther batamuriza ku bijyanye n’ibyaha baregwa birimo gutanga amasoko ngo hashingiwe ku kimenyane aho bavuga musaza we Kabandana n’ibindi biri mu birego bavuga ko batari mu batanga amasoko mu ma SACCO cyangwa RCA bakaba basanga ibyo bashinjwa ari ibihimbano ahubwo ari uburyo Umuyobozi mukuru wa RCA ashaka kubikiza kugirango ashyiremo abo ashaka bazamworohera bakamwumvira mu buryo bwo gutanga amasoko.

Ikinyamakuru Umusingi mu rwego rwo kumenya icyo umuyobozi mukuru wa RCA avuga ku bimushinjwa n’aba bantu Prof. Prof Harelimana Jean Bosco kuri Telephone ye igendanwa yagize ati “Ibyo nanjye mbyumva mu itangazamakuru nk’abandi ariko n’ibihuha kandi abo bantu ikibazo cyabo kiri mu butabera mureke ubutabera bukore akazi”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba byemewe ko RIB ijya gufata umuntu yamubura igafata abo isanze mu rugo bose kandi icyaha ari gatozi maze duhamagara Umuvugizi wa RIB Marie Umuhoza Michelle ariko ntiyatwitaba ndetse tumwandikira ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje muri MIFOTRA ivugwa ko hashobora kuba harimo umuntu ukoreshwa na Prof Harelimana Jean Bosco tuvugana na Edmond Tubanambazi akaba yavuze ku kibazo kivugwa cy’inzandiko zimwe na zimwe zihagarika cyangwa zisubiza izo iba yandikiwe ku buryo MIFOTRA ihita isubiza ku buryo abacyeka ko hashobora kuba harimo umuntu ukoreshwa na Prof Harelimana Jean Bosco  maze avuga ko gukora ankete bishobora no gutwara isaha imwe cyangwa igihe runaka ati “Ntiwanyandikira mugitondo nimugora nkagusubiza kandi nakoze ankete?”.

Ese Prof Harelimana Jean Bosco yaba afite abo akoresha mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha no muri MIFOTRA ndetse no muri FPR ko naho ikibazo cyagezeyo ariko kikananirana?Inkuru ntitwayandika yose icyarimwe kuko ni ndende cyane tukaba tuzayikomerezaho mu nkuru izakurikira iyi.

Umusingi1@gmail.com

 

 

18,594 total views, 1 views today

About author

Related Articles

47 Comments

  1. Kaneza January 7, 2020 at 5:55 am

    Uyu mugabo Harerimana , Afite ivangura rigaragarira bose , bigaragara ko anafite ubushobozi yarimbura nabo atakita abanyarwanda , asigaye yitirira ibihugu byamahanga
    icyo twibaza, ni icyo inzego zibishinzwe zabimenyeshejwe kandi zibizi neza , zitegereje ngo zimujyane aho akwiye kubarizwa.
    Kera ataragera muri RCA abantu barakundanaga , bagasangira , bagasurana , ubyaye bakamuhemba ; Ibyo byose byarangiye Harerimana ahageze aho , yatangiye gukangurira
    abakozi bamwe ko ari rubanda nyamwinshi , ko baryamiwe , ko bagomba guhaguruka nibindi Byinshi.
    Twasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , gutabara . kuko ibintu biri gukorwa hariya hantu birimo imbaraga nyinshi , kandi zigamije ikibi mubanyarwanda

  2. Niyonshuti alexis January 7, 2020 at 7:41 am

    Mubyukuri ngewe mbona Hari mo akarengana kuko sacco zirigenga uretse na francisca uregwa, yaba bnr cq RCA ntibemerewe gutegeka uko sacco zitanga amasoko kuko sacco zigenga .nkaba nsaba ubushyishozi bunononsoye muri icyo kigo bita RCA.

  3. Gakwandi ephahim January 7, 2020 at 7:49 am

    Ariko mbonye Hari harimo dossier ishyingura Burundi kuruwo mu mama .nibaza niba rib ifunga umuntu kandi urukiko rwamugize umwere? I Ikindi hakomeje kuvugwa cyane ibibazo bibera muri RCA twagiye twumva cyane mu itangazamakuru .ubu Koko habura iki ngo bakurikirane ibibazo kiri muri icyo kigo .

  4. Mwiseneza January 7, 2020 at 7:56 am

    Ubu se birashoboka gufunga umuntu gatatu ku kosa rim we ubu ntibamuhahamuye?
    Uku kwica amategeko se!!

  5. Nadine Brown January 7, 2020 at 7:59 am

    Mm amasoko muri sacco se ahurirahe numukozi was RCA akarengana karagwira ahubwo in zero nizimurenganure.

  6. Enock musisi January 7, 2020 at 8:10 am

    It looks like that institution has a lot of problems , is it possible to arrest a person almost 3 times. plz there should be some follow up on that institution and it’s incumbents.

  7. Ni uwase January 7, 2020 at 9:04 am

    Ese Koko nibaza niba amahanga ajirira icyizere ubucamanza bwacu NiKi gituma umuntu are Ngana Koko FRANCISCA ihangane ubwobyajiye ihagararane muzehe wacu arabikurikirana

  8. Ni uwase cesire January 7, 2020 at 9:06 am

    Ese Koko nibaza niba amahanga ajirira icyizere ubucamanza bwacu NiKi gituma umuntu are Ngana Koko FRANCISCA ihangane ubwobyajiye ihagararane muzehe wacu arabikurikirana

  9. Habimana issa January 7, 2020 at 9:12 am

    Mama sacco ihangane kandi Kamera ukuri kuzantsinda

  10. Habanabakuze lemie January 7, 2020 at 9:30 am

    Koko baguhebye kugufunga n amajoro wararaga ukorera za saccos ubutabera bwokwemera abantubarengana twe tuzi umusaruro wawe muri sacco imana izakurenganura

  11. NI nzayisenga January 7, 2020 at 9:41 am

    Nyoboye sacco imyaka 7 ariko ibirikubera Muri RCA Nagahinda mama sacco ihangane turagusengera

  12. Umugereka January 7, 2020 at 10:00 am

    Aha sacco zifite umurongo n genderwaho mu mitangire ya masoko bigarahayeko ari managers ba saccos bakoze amakosa babihanirwa ariko ntago byabazwa umukozi wa Rca ibigaraza urwango rushingiye Kuri raporo mpimbano.

  13. Kagabo January 7, 2020 at 11:22 am

    Mbega akarengane Imana itabare aba badamu pe baragambaniwe bikomeye

  14. Twm January 7, 2020 at 3:46 pm

    Nage nkoreramuriRCA ariko francisca yararenganye pe

  15. Max January 7, 2020 at 3:52 pm

    Ariko umuntu a fungIsha undi 3 kose kandi nawe arikwisi? Ahaa biteye ubwoba

  16. james sunday January 7, 2020 at 4:32 pm

    This is un believable if it is happening in Rwandan justice sector. it is time to say no to those using their authority or power to take our justice sector back in 1994. But still we believe in our president he works tirelessly to end this injustice.

  17. Kamikazi January 8, 2020 at 6:19 am

    Ariko aha hari ibintu bijya bitera urujijo , Ikigo gifite ibibazo byo gukoresha nabi umutu wa leta urenga miliyari 2.5
    Kikaba cyaritabye PAC kunshuro ya mbere , DAF yakwiye kwitukanwa bavuga ko ngo yakoresheje nabi ibihumbi mirongo ine?
    ahubwo aha hakwiye ubushishozi bwimbitse, KUKO ABAKORESHEJE UYU MUTUNGO NIBO BABIRI INYUMA. Dore ko uyu mugabo Harerimana asanzwe
    ari umuntu uzwi ho guhubuka mubyo akora byose , kumukoresha byakoroha
    Ikindi kuba afite abo akoresha , nawe ubwe aho ari hose yivugira ko azakoresha ibyo atunze byose ariko aba akabambutsa imipaka abirukana mugihugu

  18. Mupenzi January 8, 2020 at 8:28 am

    Ese Koko nibaza niba abantu niba bazajabarengana kunyungu zumuntu bikarangirira aho

  19. Samu January 8, 2020 at 8:41 am

    Nitwa sam nge ndasaba intore izirusha intambwe kurenganura ababadamu kuko bararengana ntawutabizi

  20. Ni urayeneza January 8, 2020 at 8:48 am

    Ese Koko umuyobozi nkuwo hariterambere yageza kukigo ayobora?nukwirirwa mumitego yogutega bagenzibe gusa

  21. Uwamahoro sifa January 8, 2020 at 8:57 am

    Koko akarengane ntikazashirape Francisca nanubu?yoo bore cyane

  22. Bagabo January 8, 2020 at 9:42 am

    Ndashimira ubuyobozi byu umusingi.org, nkongera gushima Hon. Bamporiki ko arumunyarwanda uri mubavuga ukuri, ibya RCA nange ndabizi neza, sinshaka kuvuga byinshi gusa ndasaba Nyakubahwa uhora arenganura abanyarwanda gutabara kiriya kigo agakurikirana kandi azamenya byinshi nabo adakeka asanga bari mu kibazo kiri muri RCA. Nyakubahwa abari kwicha RCA barakora into Nazi cyane ko igera hose Ku banyarwanda ipfuye itageze Ku ntego abakunda igihugu tuba dutsinzwe. Murakoze

  23. shalom Asia January 8, 2020 at 1:35 pm

    Ariko rwose inzego nizirenganure abo badamu bararenga, abantu iyo dg akoreye ajya kuri RIB bagafungwa? Ibi birababaje cyane ncuru ebyiri eshatu yoooo batabarwe weeeee!!!

  24. shyamba Moses January 8, 2020 at 1:41 pm

    ariko rwose Francisca areregwa gucunga nabi SACCOs , ese numucunga mutungo? ni perezida wa SACCOs, ni accoutant yewe abantu bararengana rwose, ubuse agira budget ya SACCOS, URUFUNGUZO RWA SAFE, KO SACCOs zigenga zifite imicungire nimiyoborere yazo kuki uyu mudamu Umuyobozi amuhohotera inzego nizitabare pee!!! Ubu se numwe mu bagize akanama kamasoko, ubuse umuntu yahamagara undi agahabwa isoko kuri tel ibi ntibibaho nakarengane . ikibabaje ni uko afite abamushyigikiye mifotra iri kwisonga.

  25. shyamba Moses January 8, 2020 at 2:19 pm

    Ese daf kuva ryari yabaye muri tender committee? iki ni kinyoma no gushaka kumuharibika no kumwikiza pee nyabuneka arenganurwe asubizwe agaciro ke, kuko ikinyoma gitume afunngwa birababaje?? Uwo mutego ntiwamufata ahubwo ubucamanza burashishoza pee!!

  26. Frank Lampard January 8, 2020 at 4:28 pm

    Murebe namwe uko abantu bahora baba muri gahunda yo gusimbuka imitego ya buri munsi. Inshingano koko tuzazuza ryari? Bamporiki yabivuze ukuri.

  27. Cyuzuzo January 9, 2020 at 5:15 am

    Mureke gutesha abantu umutwe muyobya uburari…isi yose irabizi ko muri ibisambo. Mwikwitiranya amakosa n’imitego cg amatiku kdi ntabwo inzego zose zabarenganyije. Ahubwo muce bugufi mwemere amakosa musabe imbabazi muzababarirwa

  28. Munezero E January 9, 2020 at 6:11 am

    Moses mbariza laaa, nange ubwo ibyo muri RCA byanyobeye aho DAF yaregwa ngo yatanze Isoko muburyo bunyuranijye n’amategeko, kweri!!!!!! akarengane kaho ahubwo narinzi ko wenda aregwa ko yishyuye ibyo Tender Commitee yatangiye Isoko nabi. Ubwo uwo yamubujije kwirira Prof. rwose amafaranga ya leta asaba kwitonda iyo mitego kwizagushibukana rwose ishyerezo……………… Dufite Ubutabera bushishoza azarenganurwa turabwizeye ko butarya ruswa.

  29. Ndaruhutse MV January 9, 2020 at 6:21 am

    Reka mbabwize ukuri na somye comments zanyu numva ndababaye, ariko muhumure. Umuhanga witwa salomon yaravuze mu Imigani 26:26-27 “Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya, Ububi bwe buzagaragarira imbere y’Iteraniro.Ucukura urwobo azarugwamo, kandi uhirika ibuye rizamubirindukana”. Muhumure siwemana, igihe kizagera ibyuwo muyobozi wa RCA bijye kumugaragaro. Mumuhe igihe gito iyo mitego atega nawe azabona abayimutega, ishyerezo.

  30. Peter January 9, 2020 at 6:33 am

    Nitwa Peter,

    Ndi umukozi muri Sacco ntavuze kubw’umutekano wanjye, Ariko haribyo rwose BNR yaturuhuyeho, twaruhutse RCA n’abakozi buwo DG, hari Umukozi wari waratuzengereje witwa NDACYAYISENGA JEAN DAMASCENE Uhagarariye RCA, muntara ya Majyaruguru yaratumaze peee na RUSWA ze. Governor aherutse kumumfungisha ariko DG , RCA aramufunguza kuko ari umuntu cyane akoresha mission zakaregane zose. Zogutoteza ba managers ba Saccos babona babangamira inyungu zabo. Mbese leta yacu yarakoze kudukiza RCA kuko BNR nabantu bafite gahunda bataja mu menshi nka bakozi ba RCA.

  31. Kwitonda January 9, 2020 at 8:49 am

    Ariko ikigaragara cyo bariya badamu ibi bintu barabipanze batumaho iki kinyamakuru bagamije guharabika no gusebya D.G. Ukuri guca mu ziko ntigushye.Mutuze umutego mutindi ushibukana nyira wo kdi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ubu koko hari uwakwihandagaza ngo avuge ko inzego zose aba badamu banyuze imbere zibarenganya kubera D.G? Ayo ni amatiku..

  32. Aliane January 9, 2020 at 9:25 am

    Mwitondere gusuka amagambo hano yuzuyemo amarangamutima. Ikigaragara cyo ibi bintu ni bariya bakozi babipanze kgrango basebye umuyobozi wa bo. Mubamaganire kure ahubwo mureke leta ikore akazi ka yo kuko nzi neza ko ntawarengana kdi uwakoze ikosa(igisambo) azabiryozwe

  33. yassin January 9, 2020 at 9:30 am

    Mureke gutesha abantu umutwe no gusebanya. ikigaragara cyo bino bintu mwarabipanze birigaragaza. Kubishyira mu itangazamakuru ntacyo byabafasha ahubwo musabe imbabazi leta ni umubyeyi izaca inkoni izamba

  34. Gasore January 9, 2020 at 9:46 am

    Aha birasaba gushishoza hatagira abitwaza imvugo ya Hon Bamporiki bakitiranya ibihano n’imitego, ukuri bakakwita amatiku bashaka kwigira abere imbere ya public basibanganya ibimenyetso bigira abatagatifu…ibi bintu byo gusebanya mujye mubyitondera. icyo twese tubona ni uko RCA yahinduye imikorere aho Harelimana agereyemo kdi icyari cyarayizonze ni ubusambo…birumvikana rero ko uyu Harelimana yabakuye amata ku munwa ari na yo ntandaro y’iyi mitwe yo kumuharabika mu itangazamakuru. Ahubwo n’aba banyamakuru mujye muba abanyamwuga mutangaze ibyo mufitiye gihamya batazabakoresha amakosa cyane cyane ku nkuru nk’izi ziba ziri mu nkiko

  35. Jammy January 9, 2020 at 10:40 am

    Ntaho DAF ahurira n’masoko bashinjacyaha n’abacamanza murabe mwumva. gusa H.E nkuziho ubushishozi nubuhanga abadamu barenganurwe rwose

  36. Nsangwa January 9, 2020 at 10:41 am

    Nitwa Nsangwa,

    Ariko se DG uwo Harelimana we, arashaka gukorana nabo ashaka gusa, hari n’abakizi 2 ntavuga amazina yabo, naganiriye nabo numva ndumiwe peeee, yahaye igihano cyo guhagarikwa mukazi kumpara azi 3 guhera nu kwezi kwambere. Abo yabashakiye amakosa ari yamitego ye arangije abigisha inama MIFOTRA yamaze kubaha lettres zibahagarika amaze kumenya ko itegeko yarishe, ikibabaje kandi gitangaje na MIFOTRA imusubiza ikurikije uko yari yamaze kubaha inyandiko z’ibahagarika nyuma aza kuzibaka abonye ko MIFOTRA isubije ibyo yifuzaga noneho arabandikira bahagarika. Ubu se koko MIFOTRA uwo mu DG yayize iye ariko ngo afiteyo ibyitso akoresha muriyo mitego yeee. Gusa administration nta quality agira zayo kuko arahubuka amaranga mutima ye aramuyobora.

  37. Faustian January 9, 2020 at 11:22 am

    Ese uwo muyobozi wa RCA icyo nibaza akora akazi ryari? niba yirirwa muguteg imitego n’abakozi bakirirwa bandika bisobanura ngo bategurure iyo mitego ye , ubwo icyo kigo kweri gifite umusaruro?

  38. Musengiyumva January 9, 2020 at 11:31 am

    Faustian urumva se koko uwo muyobozi akora, niyo mpamvu muri PAC bamubazaga ibintu yananiwe kwisobanura. Ese Raporo y’audit yo kuki ntawe urayibazwaho ngo anashyikirizwe inzego z’Ubutabera zikurikirane izo miliyali bavugaga zakoreshejwe nabi na RCA zigera kuri 2.5 Miliyari. Jyewe nahoze n’ibaza kuki DAF wa RCA ariwe wamfunzwe nzi ngo arazira raporo ya audite ya Auditor General naho n’amatiku cyangwa buriya yashakaga kumwikiza ngo igihe bazakurikirana ibya audit ya OAG azabe atakiri mukigo kuko narayisomye kuri website ya OAG mbona atari nziza peeee, abazayibazwa ari benshi wenda nawe ntayaburamo nkuwari ushinzwe Impari n’umutungo. Nta clean ikigo nkicyo cyabona kirirwa mu matiku no gutegana imitego.

  39. emmy January 9, 2020 at 12:35 pm

    ariko abantu bigira nyoni nyinshi kbs…ubu aka kanya francesca yibagiwe abantu yirukanye abaziza kuba batahaye isoko uwo musaza we? muzabaze muri sacco ya Gacaca

  40. emmy January 9, 2020 at 12:49 pm

    ariko abantu bigira nyoni nyinshi kbs…ubu aka kanya francesca yibagiwe abantu yirukanye abaziza kuba batahaye isoko uwo musaza we? muzabaze muri sacco ya Gacaca

  41. Zuma handson January 9, 2020 at 1:47 pm

    Njyewe ndi manager wa sacco, ariko ubanza abavuga ko francisca yahaye isoko musaza we batazi ko saccos ari ibigo byigenga. Ahubwo abishye amabwiriza aribo bafungwa.

  42. fred kimanuka January 9, 2020 at 8:16 pm

    Ariko se ninde wirukana abakozi muri saccos ni RCA cyangwa CA ahubwo uwo mugore yaragowe pee nubu abantu banze kumva imikorere ya sacco?

  43. Uwase January 11, 2020 at 12:20 pm

    Erega mbona banobadamu barapangiwe n inzego nyishi ntibemerewe ahubwo bafite amakuru yababagendaho

  44. Dan January 11, 2020 at 1:17 pm

    Ariko twe ba managers uruhare rwa francisca muri saccos usibye kurenganya musazawe ko twakoranye nawe harahotwamuguriye
    kubicirobitandukanye nibyabadi? AkonaKagambane kigarzaaga

  45. S January 11, 2020 at 1:22 pm

    Ariko ba managers murasetsa twedukorana nawetwaragowe nukuburaho umuntuaja

  46. Ket January 11, 2020 at 3:55 pm

    Ese Ko atavuga ndaCyayisengà bakunze kwita kabenzi wayogoje za saccos na cooperative uwo DG agakomezakumukingira ikibaba

  47. tugtheo January 12, 2020 at 5:38 am

    Muribuka SACCO zigitan
    gira,icyitwa ifishi n’ibitabo byose ba Mana
    ger bagategekwa kubigura muri Papeterie Pacis?Bikozwe nabamwe mu bakozi ba AMIR.

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.