umu amakuru- Abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva kubona amakuru biracyari imbogamizi kandi nabo ari abantu nk’abandi | Umusingi

Abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva kubona amakuru biracyari imbogamizi kandi nabo ari abantu nk’abandi

Please enter banners and links.

Mu minsi ishize habaye amahugurwa y’abanyamakuru yateguwe na Pax Press agamije ubukangurambaga binyuze mu itangazamakuru uburyo abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva babangamiwe no kutagera ku makuru cyangwa kutabona amakuru kandi nabo ari abantu nk’abandi.

Aya mahugurwa yabeye mu Karere ka Kamonyi akaba yaramaze iminsi ibiri kugirango abanyamakuru bakore ubuvugizi ku bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa kutumva ndetse n’abafite ubumuga bukomatanije.

Kelia afite umuryango wita ku bafite ubumuga bwo kutumva akaba yaravuze ko abo bantu bakeneye kumenya amakuru nk’abandi bose kugirango bayamenye ni uko abantu biga indimi z’amarenga.

Indi z’amarenga abazizi baracyari bacye cyane ariko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva ni benshi kandi bakeneye kumenya amakuru haba mu muganda ibivugirwamo baba bakeneye kubimenya ,kwivuza iyo bagiye kwa muganga birabagora gusobanura indwara barwaye kubera ko abaganga ari bacye bazi amarenga ,Kureba amakuru kuri Televiziyo n’ikibazo uretse TVR gusa nabwo mu makuru y’Ikinyarwanda izindo zose ntago zifite abasobanura mu marenga bikaba bibangamira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Hagaragajwe impungenge nyinshi n’ibibazo abafite ubumuga bahura nazo cyane cyane nko mu Nkiko iyo hari abashaka gutanga ikirego cyangwa kuburana n’izindi zitandukanye ku buryo bisaba ko amarenga yigishwa mu miryango nkuko Kelia yabivuze.

499 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.