umu amakuru- ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame abayishinjwa barimo Gatemberezi na Karuranga nabo bagafungwa. | Umusingi

ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame abayishinjwa barimo Gatemberezi na Karuranga nabo bagafungwa.

Please enter banners and links.

Kuwa gatanu tariki 6 Ukuboza 2019 itsinda  ry’abakozi ba ADEPR n’Abakirisitu baje gushaka Ikinyamakuru Umusingi kugirango batange amakuru nkuko aricyo gikunda kuvugira Abanyarwanda ndetse n’ibibazo byo muri ADEPR iyo kibyanditseho bikemuka.

Itsinda ryaje ryari rigizwe n’abantu 5 bari mu modoka y’ijipe ariko badusabye kudatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo ariko muri rsange icyabazanye bakaba bashaka ko amakuru yo muri ADEPR agera kwa Perezida Kagame kugirango abatabare kuko haravugwa itekinika rikomeye muri ADEPR kandi rikorwa n’abayobozi.

Umwe mu bagize itsinda yagize ati « Twasomye inkuru wanditse kuri Karasha ya ADEPR twabonye barakubeshye cyane biratubabaza kuko Karasha irakora ahubwo niyo ibatunze uriya Shingiro n’umukozi wabo ,ibyo avuga byose ngo Karasha(Crusher)ntikora ni ukubeshya irakora ahubwo bagatekinika ngo ajye avuga ko idakora kugirango babone uko barya amafaranga ya ADEPR ».

Abayobozi bashinjwa harimo Gatemberezi akaba ariwe munyamabanga wa ADEPR ndetse n’Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem undi akaba ari Karangwa John wari umuvugizi wungirije akaba aherutse gufatwa arafungwa.

Umwe mu bagize itsinda twaganiriye naryo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Karangwa John bumvise ko yafatanywe amadorari menshi agera hafi ku bihumbi 17 hakaba hari amakuru mu Bakirisitu ko ari ayo yari yagabanye n’abayobozi bagenzi be bafatanije kurigisa amafaranga ya Karasha.

Iyo ni modoka twasanze ije gupakira amabuye nonese avuga gute ko imashini idakora

Gatemberezi

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR

Shingiro Eraste wakodesheje imashini ya ADEPR avuga ko idakora kandi ikora

Ubu umwaka ugiye kuzura Karasha nta faranga ryayo ryinjira muri ADEPR kandi buri kwezi ikaba yishyura Miliyoni icyenda (9.000.000Rfw)aya mafaranga uyakubye n’amezi 10 agera kuri Miliyoni Mirongo icyenda akaba yararigishijwe n’abayobozi bafatanije na Shingiro Eraste uhora yitwaza ko karasha idakora kandi ikora ari uburyo bashyizeho kugirango babone uko banyereza aya mafaranga.

Iri tsinda ryavuze ko bibabaza kubona abayobozi batita ku kibazo cya Karasha ikaba igiye kumara umwaka wose itishyura bakaba bibaza ayo mafaranga yose azabazwa nde ?kandi ko bizwi neza ko Karasha ikora ndetse na Shingiro Eraste ko afite abakozi bakora buri munsi ahakana gute ko idakora kandi abakozi bakora buri munsi ?.Mu nkuru zasohotse mu minsi yashize kuri iki kibazo hari ibyo abayobozi batangaje birimo ibi bikurikira kandi twabasanze ku biro byabo aho bakorera ku Kimihurira, Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuvugizi wa ADEPR Rev.Ephrem Karuranga aho amafaranga ya Karasha yagiye nyuma yo kumenya ko imaze amezi 9 nta mafaranga yayo agera mu buyobozi bwicungamutungo rya ADEPR .

Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko ibya karasha ubu biri mu Nkiko kubera ko rwiyemezamirimo uyifite atubahirije amasezerano.

Karuranga Ephrem yagize ati “Karasha uwo twayihaye yananiwe kubahiriza amasezerano kuko  kwishyura byaramunaniye ubu twaramureze biri mu Nkiko”.

Aha niho iri tsinda ryaje ryitwaje iyi nkuru ya Karasha y’ubushize  aho bavuga bati iyo rwiyemezamirimo ananiwe hakorwa iki ?bazahora muri urwo se kugeza ryari ?umuntu iyo atishyuye ukwezi kumwe ukwa kabiri ukwa 3 kugeza umwaka aho ugiye kurangira ubwo se iyo si ya miyoborere mibi Perezida wa Repubulika ahora atubwira ko tuyirwanya ?niyo mpamvu dushaka ko Perezida Kagame amenya amakuru ya ADEPR akadukemurira ibibazo by’ubuyobozi dufite nabo bagafungwa nka Karangwa John.

Mbere yo kuvugana n’Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ku kibazo cya Karasha twabanjije kwa Gatemberezi tumubaza impamvu ariwe ushinjwa cyane amafaranga ya Karasha ndetse hari abavuga ko yubatsemo inzu ku Kimironko tukaba tukibicukumbura maze avuga ko amakuru ya ADEPR n’abakozi byose bibazwa Umuvugizi aribwo yatujyanaga mu biro by’Umuvugizi atubwira biriya twavuze haruguru. Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibyo abantu bashinja ubuyobozi bwa ADEPR ndetse n’ibyo Umuvugizi wayo yari amaze kuvuga ko rwiyemezamirimo ufite iyo mashini isya amabuye witwa Shingiro Eraste bamureze mu Nkiko Ikinyamakuru Umusingi cyagiye aho iyo Karasha iherereye mu Mudugudu wa wa Kabuye ,Akagali ka Kabuye Umurenge wa Gashora kugirango turebe iyo mashini ivugwa uko imeze ndetse no kubaza amakuru yayo neza ndetse no kuvugana n’uwo rwiyemezamirimo uvugwa kugirango nawe agire icyo avuga ku byo ashinjwa.

Mu zindi nkuru zitandukanye Ikinyamakuru Umusingi cyasohoye harimo aho Shingiro yavuze ko imashini yayishoyeho amafaranga arenga Miliyoni 30 ariko ikaba yaranze gukora ndetse akaba ashinja abayobozi ba ADEPR ko aribo banyirabayazana kuko batamwemerera kugura ibyuma kuko we iyo ababwiye icyuma ashaka kugura bavuga ko ayo mafaranga aba yababwiye ari menshi bigatuma atagura icyo cyuma ngo atangire akore.

Hari aho yavuze ko ADEPR niramuka imureze abayobozi bayo imitungo yabo izatezwa cyamunara ndetse nabo bagafungwa kubera ko batabona amafaranga yo kumwishyura ,ariko wasanga koko bazafungwa n’imitungo yabo igatezwa cyamunira kubera iyi Karasha kuko Abakirisitu bahagurutse barashaka ko iki kibazo gikemuka Karasha igakora kuko baravuga ko ADEPR itabuze amafaranga yo gukoresha iyo mashini isya amabuye ngo ibe nzima ndetse icungwe neza bakaba bibaza icyabuze ngo ikoreshwe ariho bahera basaba ko inzego zibishinzwe zinjira muri iki kibazo kugirango abanyereje umutungo bakurikiranwe mu mategeko.

Andi makuru tuzayabagezaho mu nkuru itaha kuko hari byinshi bivugwa muri ADEPR nkuko iri tsinda ryabidutangarije tukaba tuzakomeza kubagezaho amakuru yose muri iri Torero.

Gatera Stanley

 

2,380 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.