umu amakuru- Perezida Kagame yakoze impinduka 13 zikomeye muri Guverinoma zirimo gusimbuza Sezibera na Gen.Patrick Nyamvumba n’abandi bari bamaze igihe baribagiranye | Umusingi

Perezida Kagame yakoze impinduka 13 zikomeye muri Guverinoma zirimo gusimbuza Sezibera na Gen.Patrick Nyamvumba n’abandi bari bamaze igihe baribagiranye

Please enter banners and links.

Perezida Kagame yatangaje impinduka muri Guverinoma aho abaminisitiri batanu bashya barimo Gen Patrick Nyamvumba bayinjijwemo mu gihe Minisitiri Dr Biruta Vincent yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Izi mpinduka zabaye muri Guverinoma zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2019.

Gushyiraho aba bayobozi byashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Mbere yo gushyiraho abayobozi hari imyanya ine idafite abayobozi bari bayiriho kubera izindi nshingano zitandukanye bahawe. Muri yo itatu gusa niyo yabonye abayicaramo.

Izo ntebe zirimo iy’uwari Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Espérance n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba bagizwe abasenateri.

Hari kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore n’Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali.

Mu mpinduka Perezida Kagame yakoze yagaruyeho Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu [yari imaze imyaka itatu ikuweho] ishyirwaho Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 2013.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mugabo w’imyaka 52 yinjiye muri Guverinoma. Minisiteri yahawe kuyobora yahoze ifitwe na Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana wayiyoboye imyaka 10 kugeza isheshwe mu 2016.

Iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco yo yahinduwe isigarana inshingano zo kureberera Siporo gusa, yahawe Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwishingizi Sonarwa Life Assurance Company Ltd, akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari “Copedu Plc’’.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri ya Siporo yagizwe Didier Shema Maboko, usanzwe ari umusifuzi Mpuzamahanga mu mukino wa Basketball.

Minisiteri yari isanzwe ari iy’Urubyiruko yongewemo n’Umuco ihabwa Minisitiri Rose Mary Mbabazi [wabaye Minisitiri w’Urubyiruko kuva muri Kanama 2017] mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yagizwe Edouard Bamporiki wari usanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu.

Umwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wari usanzweho Dr Sezibera Richard umaze igihe arwaye wahawe Dr Vincent Biruta.

Dr Biruta ari mu bamaze igihe kinini muri Guverinoma kuko yayinjiyemo mu 2011, yabaye mu myanya itandukanye y’ubuyobozi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabaye Minisitiri w’Ubuzima (1997-1999), Minisitiri w’Imirimo ya Leta, Ubwikorezi n’Itumanaho (1999-2000), Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (2000-2003), Perezida wa Sena (2003-2011), Minisitiri w’Uburezi (2011-2014).

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije, yasimbuwe na Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.

Mu yandi masura mashya yahawe inshingano harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne wari usanzwe ari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, yigeze no kuyobora Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Inteko Ishinga Amategeko (FFRP).

Indi myanya yashyizweho abayobozi ni iy’abanyamabanga bahoraho ahatangajwe ko Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assumpta n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Dusengiyumva Samuel.

Mu bandi bayobozi bashyizweho Dr. Rose Mukankomeje [wigeze kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA] yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), umwanya asimbuyeho Dr Muvunyi Emmanuel.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yagizwe Tito Rutaremara, anyurana na Dr Iyamuremye Augustin uheruka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, akanatorerwa kuwuyobora.

Marc Kabandana na we yashyizwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

Dr.Mukankomeje Rose wayoboraga REMA umaze igihe yaribagiranye

1.Gen.Kazura J.Bosco yagizwe umugaba mukuru w’Ingabo

2.Gen.Patrick Nyamvumba yagizwe Minisitiri w’Umutekano

3.Dr.Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga asimbuye Dr.Richard Sezibera umaze igihe atagaragara.

4.Mujawamariya Jeanne D’Arc yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije .

5.Rose Mary Mbabazi yagizwe Minisiteri w’urubyiruko n’umuco.

6.Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Minisitiri wa Siporo.

7.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Edouard Bamporiki .

8.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ignacienne Nyirarukundo.

9.Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Assoumpta Ingabire.

10.Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Didier Shema Maboko.

11.Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC)Dr.Rose Mukankomeje.

12.Umuyobozi mukuru w;urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’inararibonye Tito Rutaremara.

13.Umwe mu bagize urwego rw’igihugu ngishwa nama Marc Kabandana.

 

 

1,162 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.