umu amakuru- Riderman na Asnah bahoze bakundana bagatandukana nabi bakoranye indirimbo ariko ntaho bagaragara bari kumwe(Vidio). | Umusingi

Riderman na Asnah bahoze bakundana bagatandukana nabi bakoranye indirimbo ariko ntaho bagaragara bari kumwe(Vidio).

Please enter banners and links.

Muri iyi minsi abahanzi batandukanye barimo gusohora indirimbo zimwe zigakundwa izindi zikanengwa ndetse abantu bakaazivugaho ari muri urwo rwego twifuje kuvuga ku ndirimbo ya Ridermaan na Asnah.

Riderman ajya kumenyekana mu itangazamakuru yaakundanaga na Asnah ariko Asnah akaba atari yakabaye umuhanzi akaba yarabaye umuhanzi nyuma yo gutandukana na Riderman abantu bavuga byinshi bati ntabyo azashobora abandi bati n’akababaro ko kumuta Riderman agahita ashaka undi mugore byinshi cyane byaravuzwe.

Abantu bari baziko Asnah atazongera kuvugana na Riderman ariko muri iyi minsi ari kugenda ku maradiyo atandukanye avuga ku ndirimbo bakoranye yitwa turn up .

Asnah ari kumwe na Riderman cyera

Asnah ubu

Iyi ndirimbo nta hantu bagaragara bari kumwe mu mashusho yayo(Vidio) ndetse na Riderman ntago agaragara ugaaragara muri iyo video umusore wambaye masiki ahishe amaso nta nuwamenya niba ari Riderman cyangwa ari undi ariko ijwi wumva ari irye.

Abantu batandukanye baarimo kuvuga ko iyi ndirimbo turn up kuyumva audio cyangwa amajwi yayo ari meza ariko video yayo hari abatubwiye ko ari mbi wagirango yafasshwe na Teleephone itaciye muri studio.

Hari uwagize ati “Asnah n’umuhanzi urimo gukora izina kandi abonye manager yaba umuhanzi ukomeye ariko naakomeza gukora indirimbo nka ziriya zizamwicira umwuga nawe amere nka babakobwa baaje muri muzika bikabananira ba Fearless,Miraji ,Jody n’abandi batandukanye gusa mumubwire hakiri kare ahindure aduhe video nziza kuko turamukunda twifuza ko akora ibintu byiza”.

Ikindi abantu baribaza impamvu aba bahanzi bahoze bakundana ariko nyuma bagatandukana nabi impamvu batagaragaye bari kumwe mu mashusho yindirimbo ,ese batinye ko byateza ikibazo ku ruhande rwa Riderman.

 

Noella

677 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.