umu amakuru- Meya wa Rusizi uburyo yasuzuguye abanyamakuru agaterana amagambo nabo bigaragaza ko n’abaturage n’abandi ayobora batorohewe | Umusingi

Meya wa Rusizi uburyo yasuzuguye abanyamakuru agaterana amagambo nabo bigaragaza ko n’abaturage n’abandi ayobora batorohewe

Please enter banners and links.

Kuwa 20 Nzeli 2019 itsinda ry’abanyamakuru bari mu Karere ka Rusizi bakaba bari bajyanywe no gukora inkuru z’ubuzima kandi bakaba baragiyeyo ubuyobozi bw’Akarere bubizi ndetse bwarabemereye.

Mu rwego rwo kugirango amakuru abanyamakuru baba bakuye mu baturage yuzure neza bakore inkuru itabogomye bagomba kujya kureba Meya nk’umuyobozi kugirango abahe amakuru yuzuza inkuru zabo.

Igihe yagombaga kubakira mu Karere kuko abandi bazi itangazamakuru bagerageza no kugurisha isura y’Akarere kugirango abanyamakuru bavuge ibyiza biri muri ako karere ariko we gahunda yo guhura n’abanyamakuru yasubitswe inshuro nyinshi nyuma tuza kumenya ko ari ukutumvikana kw’abayobozi basiganye.

Abanyamakuru bamaze amasaha 2 yose bategereje Meya ko abakira bakamubaza amakuru bashaka ku buryo bamwe mu banyamakuru bari bamaze gufata icyemezo cyo kwandika inkuru uko byagenze ariko nyuma Meya Kayumba Ephrem aza kubakira mu biro bye ariko akaba yaragaragaje imyitwarire itari myiza wagirango yari avuye kurwana n’umuntu.

Amwe mu magambo yavuze asa n’uwishongora ku banyamakuru aho umunyamakuru yavuze ko yifuza kibazo cye ko cyasubizwa na Meya kubera ko umwanya wo kubaza wasaga n’uwarangiye maze Meya aratinyuka imbere y’utwuma dufata amajwi tumuri imbere ( recorder )ati mu mureke abaze wenda wasanga ashaka kumva ijwi ryanjye yarikunze.

Meya wa Rusizi Kayumba Ephrem

Abajijwe niba ashobora kwiriza abanyamakuru ku Karere kandi afitanye nabo gahunda aho umunyamakuru yagize ati « Nyakubahwa Meya ko twakiriwe nabi ubu abaturage bigenda gute ?ko abanyamakuru bashobora kwivugira abaturage bigenda gute ?Meya nawe ati « Ni nde wakwakiriye nabi ?umunyamakuru ati iyo ureka ushinzwe ubuzima akaduha amakuru aho kutwiriza hano tugutegereje naho meya nawe ati ninde wamubujije kubaha amakuru ?.

Hari amagambo menshi yakomeje kuvuga asa n’uterana amagambo n’abanyamakuru kandi nk’umuyobozi yakabaye amenya uburyo agomba gusubizamo abanyamakuru ndetse n’uburyo abanyamakuru bamaze umwanya munini bamutegereje nta nababwire mu kinyabupfura impamvu yatumye habaho gutinda kubakira ahubwo agatangira guterana amagambo nabo bigaragaza ko atujuje ibyo umuyobozi asabwa kuzuza (Qualities of a good leader).

Ibi Perezida Kagame ahora abivuga gutanga services mbi ataribyo kandi yihanangira abayobozi bafite iyo mikorere ko ataribo u Rwanda rukeneye ndetse akaba aherutse no kuvuga ku bayobozi basigana cyangwa usanga bari mu matiku aho kwita ku babagana.

Bamwe mu banyamakuru baganiriye na bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rusizi ariko badusaba kutavuga amazina yabo aho bavuze bati murabyiboneye umuyobozi dufite,undi nawe ati ibyo mubonye n’ibike twe twarumiwe.

Ubwanditsi

4,101 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.