umu amakuru- Inkuru ivuguruye:Dr.Ngarambe Francois Xavier yagizwe Ambasaderi mu Bufaransa ?Gen.Kayonga wari Ambasaderi mu Bushinwa yasimbujwe ariko ntiyahabwa akandi kazi. | Umusingi

Inkuru ivuguruye:Dr.Ngarambe Francois Xavier yagizwe Ambasaderi mu Bufaransa ?Gen.Kayonga wari Ambasaderi mu Bushinwa yasimbujwe ariko ntiyahabwa akandi kazi.

Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi kiseguye ku basomyi bacyo n’abari bakoreshejwe mu nkuru amazina yabo n’ifoto ko hari habayrho kwibeshya , nkuru yari yabanje gutangazwa ivuga kuri Ngarambe Franscois SG wa RPF ko twamwitiranije na Dr.Ngarambe Franscois Xavier wagizwe Ambasaderi mu Bufaransa.

Kuri uyu munsi tariki 15 Nyakanga 2019 Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga mu buryo bukurikira.

Itangazo rikimara gusohoka abantu batangiye kuvuga kuri Dr.Ngarambe Francois Xavier bamwitiranya na Ngarambe Franscois SG wa RPF.

Undi wavuzwe ni Gen.Kayonga wari Ambasaderi mu gihugu cy’uBushinwa akaba yasimbujwe ariko we ntiyagira akandi kazi ahabwa akaba yasimbuwe na James Kimonyo wahoze ari Ambasaderi w’uRwanda muri Kenya.

Hari abari batangiye kuvuga ko Gen.Kayonga Charles ariwe ushobora guhabwa akazi ka SG muri RPF ariko uvugwa cyane ari uwahoze ari Minisitiri muri MINALOC  Kaboneka Franscis ariko bikaba byavugwaga n’abari bitiranije Dr.Ngarambe Franscois Xavier wagizwe Ambasaderi mu Bufaransa na Ngarambe Franscois SG wa RPF.

Dr.Kirabo Aissa Kakira we yoherejwe guhagarira u Rwanda muri Ghana naho Vencent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yagiye muri DR.Congo.

Amakuru twabwira abari bitiranije Ngarambe Franscois SG wa RPF na Dr.Ngarambe Franscois Xavier ko bari bibeshye kuko Ngarambe Franscois SG wa RPF akiri mu kazi ke.

 

8,410 total views, 11 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Jo July 15, 2019 at 11:38 pm

    Nonese aba ambassador basimbujwe bose bahawe akandi kazi cyangwa baracyategereje kuko uwari ambassador mubu suwisi nawe witwa kanimba ntabwo agaragara ko yahawe akandi kazi

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.