umu amakuru- Umuherwe wa 3 muri Uganda Mukwano apfuye yinjiza Miliyoni 126 buri saha | Umusingi

Umuherwe wa 3 muri Uganda Mukwano apfuye yinjiza Miliyoni 126 buri saha

Please enter banners and links.

 

Umuherwe uzwi cyane mu gihugu cya Uganda witwa Mukwano ndetse n’inganda ze zitwaga Mukwano yitabye Imana ariko byavuzwe ko ku munsi yinjizaga Miliyoni 126 z’amashilingi ya Uganda.

Mukwano yari afite inganda zikora ibicuruzwa byinshi ndetse hafi buri rugo ruba rurimo ikintu gikorwa n’inganda ze cyane cyane Amabase ,Amajerikani ,isabune ifura n’izikarabwa ,amavuta ya buto ,Amajyani,Amazi ,intebe za pulasitike n’ibindi byinshi.

Yavukiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wi 1930 ahitwa Bukandula muri  Gomba akaba apfiriye ku myaka 89 aguye mu rugo rwe I Kololo aho yavururwaga n’abaganga bakomeye.

 

Ise Ali Mohamed Karmali yaje muri Uganda mu mwaka wi 1904 aho yabanje gucuruza iduka muri Jinjja aza kuhava ajya Mbarara .

Mukwano agira inganda nyinshi n’amazu menshi akomeye muri Kampala no muyindi migi itandukanye akaba afite  Mukwano Agro Project Ltd ifite hegitari z’ubutaka zingana na  17,000  i Masindi aho ahinga ibigori na soya .

 

Uruganda rukora plastics Mukwano AK Plastics,ibikombe ,amabase ,amajerikani na Nationwide Properties Ltd yubaka amazu ndetse akagira Riley Packaging Ltd ikora ibyo bapfunyikamo ibintu biguzwe,akaba afite inganda muri Tanzania n’ahandi hatandukanye.

Kubera ukuntu yakundaga abakiriya bamuganaga akimara gutangira uruganda abantu bahimbye Mukwano mu kigande izina Mukwano rivuga inshuti bityo bamwita Mukwano nawe ingande ze zose n’amazu akomeye acururizwamo akayita izina Mukwano nka Mukwano mall,Mukwano Akedi.

Yaguye isoko ry’ibicuruzwa bye abijyana mu bihugu nka Kenya, Tanzania, DR Congo, Sudanakaba ari umuntu wizeraga abantu cyane ku buryo yigeze kujya abacuruzi 10 muri Dubai babakopa imyenda yo gucuruza ya za Miliyari ku ideni 3 muribo banze kwishyura ariko ubu n’abakene cyane ariko abishyushye n’abakire cyane.

 

Mukwano n’umuntu wakundaga abakozi be cyane nabakodesha ku mazu ye kuko ntago ajya yongeza amafaranga yubukode kandi abakiriya be abaha umwanya wo kwishyura aho bayaboneye ndetse yakundaga kubabagira amatungo akabaha inyama cyane cyane ku minsi mikuru.

Muhungu John-Kampala

 

1,683 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.