umu amakuru- Umuyobozi wa ADEPR Uganda uri mu Rwanda yakoze urutonde rw’aba Terrorists babanyarwanda amenyesha inzego z’umutekano za Uganda. | Umusingi

Umuyobozi wa ADEPR Uganda uri mu Rwanda yakoze urutonde rw’aba Terrorists babanyarwanda amenyesha inzego z’umutekano za Uganda.

Please enter banners and links.

Amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ni uko umuyobozi wayoboraga ADEPR ya Uganda witwa Rev.Ntakirutimana Theoneste yandikiye inzego zishinzwe umutekano muri Uganda azimenyesha ko muri ADEPR ya Uganda harimo ibyihebe (Terrorists).

Bamwe mu bakirisitu muri ADEPR ya Uganda batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo bwite batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ADEPR irimo kugambanira Abanyarwanda bababeshyera ko ari ibyihebe (Terrorists)kandi ari ukubabeshyera tukaba dusanga abayobozi nkabo bagambanira abantu kandi bazi ko Uganda n’uRwanda bafitanye ibibazo ubwo abo bayobozi bakorera Imana koko ?.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yatangajwe ko Itorero rya ADEPR Uganda yatangijwe ku gihe cya ba Sibomana Jean wari umuvugizi mukuru wa ADEPR na Rwagasana Tom wari umuvugizi mukuru wungirije  ryitandukanije n’iryo mu Rwanda ndetse bamwe mu bayobozi baryo Uganda yabohereje mu Rwanda.

Kuwa 11 Kamena 2019 umuyobozi wa ADEPR pci Uganda ubu uri mu Rwanda yandikiye Minisiteri y’umutekano mu gihugu ya Uganda amenyesha inzego zishinzwe umutekano zirimo Internal Security Organisation (ISO)azimenyesha ko muri ADEPR PCI Uganda harimo ibyihebe (Terrorists)bateza umutekano mucye muri Uganda nkuko kipi dufite yasinye ibigaragaza.

Rev.Ntakirutimana Theoneste(Internet)

Urutonde rw’abaTerrorists rwandikiwe inzego z’umutekano za Uganda

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Rev.Ntakirutimana Theoneste wanditse urwo rwandiko ndetse ko bamushinja kugambanira Abanyarwanda ko ari ibyihebe biteza umutekano mucye muri Uganda kandi kwita abantu ibyihebe muri iki gihe iyo afashwe afungwa imyaka myinshi maze tumuhamagaye kuri Telephone ye igendanwa yumvise ko ari umunyamakuru umuhamagaye yahise agira ati « Uzanshake uzane n’urwo rwandiko tuvugane ».

Rev.Ntakirutimana Theoneste yahise adukupa tumwandikira ubutumwa bugufi kuri Telephone ye tumubaza impamvu adukupye kandi atadusobanuriye uko twamubona kuko yahise avuga ko ngo tuzamushake tubiganireho ahita akupa ariko nyuma turi hafi gusohora inkuru yahise yohereza ubutumwa bugufi ko ari mu nama.

 

Rev.Ntakirutimana Theoneste yagarutse mu Rwanda nyuma yo gufungirwa muri Uganda na CMI ariko ahabwa akazi na ADEPR yo mu Rwanda nkuko twabagejejeho urwandiko rumuha akazi hano ariko azakomeza kuyobora Itorero rya Uganda kandi Uganda batamwemera ku buryo abantu hari abavuga ko ari uburyo bwo kumushakira akazi babeshya ko akiyoboye Uganda kandi Uganda barandikiye ADEPR yo mu Rwanda ko batakemera Rev.Ntakirutimana Theoneste ndetse ntabubasha ifite bwo kugira ibikorwa ategeka bikorwa muri Uganda.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda maze dushaka kubaza Umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem n’umwungirije Karangwa John ntibyadukundira n’ubutumwa bugufi twabandikiye ntibabusubiza.

Abakirisitu muri ADEPR tutavuga amazina yabo kubera ko babidusabye kandi babyemerewe bagize bati turashaka kumenya no gusobanukirwa ADEPR ya Uganda ntikiyoborwa n’ubuyobozi bwa ADEPR yo mu Rwanda ?kuko hari u rwandiko aba Uganda banditse bavuga ko batagishaka Rev.Ntakirutimana Theoneste mu gihe ubuyobozi bwa ADEPR yo mu Rwanda hari u rwandiko yanditse ivuga ko ahabwa akazi kuyobora ururembo mu Rwanda ariko agakomeza kuyobora na Uganda.

ADEPR ivugwamo ibibazo byinshi uretse ibya Uganda kuva Nzahura Torero yasimbura ubuyobozi bwa Sibomana Jean na Tom Rwagasana byari byitezwe ko bagiye kuzahura Itorero ariko babashinja kurizahaza no kubangamira bamwe mu bakirisitu bafite akazi bakoranye na ba Tom Rwagasana na Sibomana cyane cyane nka muri Hotel ya ADEPR yitwa Dove.

Amakuru aturuka mu bakirisitu bamwe bavuga ko Mbanda Samuel umwe mu bayobozi ba Nzahura Torero aherutse gufungwa ashinjwa ruswa ko yahozaga bamwe mu bakozi ba hotel ku nyeke abaziza ko bakoranye n’ubuyobozi basimbuye.

Mbanda Samuel yari yarirukanywe mu buyobozi bwa Sibomana na Rwagasana Tom afite ibyo ashinjwa byo kunyereza imitungo ariko yahise yihuza n’uwitwa Kabwana batangira kurwanya ubuyobozi bwa Sibomana na Rwagasana ndetse inama bakaba barazikoreraga kwa Pastor Uwabimfura Modeste.

Bamaze guhirika ubutegetsi Mbanda Samuel yahembwe kuyobora Dove hotel yubatse ku gisozi Kabwana nawe ahabwa kuyobora abashinzwe umutekano muri Dove hotel.Umuvugizi mukuru wa ADEPR Karuranga Ephrem nawe akaba yarashinjwaga ibihombo ubuyobozi basimbuye bwashinjwaga ku buryo Urukiko rwa Gasabo  rwageze aho rumuhamagaza kugirango aze asobanure uruhare rwe mu mafaranga we n’ubuyobozi bwe uko basimbuye abaregwa nawe yaba yarabigizimo uruhare.Inzego za Uganda zikaba zitaratangira gufata abari ku rutonde rwakozwe na Rev.Ntakirutimana Theoneste.

Gatera Stanley

 

3,320 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.