umu amakuru- Meya wa Rubavu ahanganye n’umuturage kubera umwana we yabajije Perezida Kagame ikibazo cy’Akarengane bakorewe n’abantu bamwe muribo bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi | Umusingi

Meya wa Rubavu ahanganye n’umuturage kubera umwana we yabajije Perezida Kagame ikibazo cy’Akarengane bakorewe n’abantu bamwe muribo bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu avuga ko Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert ahanganye n’umuturage witwa Nyirahabimana Cecile kubera umwana we yabajije Perezida Kagame ikibazo cy’akarengane bakorewe.

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2019 Nyirahabimana Cecile yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko yagiye kureba Meya nkuko Perezida yari yabwiye umwana wa Cecile ko ikibazo cy’akarengane baregaga uwitwa Hagumimana Jules wabakuye mu nzu baguze Miliyoni 10 ntibasubizwe amafaranga yabo n’inzu bakayibakuramo ko Meya Habyarimana Gilbert na Minisitiri w’Ubutabera bazagikurikirana bakagikemura.

Cecile Nyirahabimana yagize ati “Nagiye kureba Meya wa Rubavu ambwira ko ngo iyo abimenya ko umwana we ariwe uriya ataribumwemerere kujya kubaza.Ati uri Inkotanyi uzi kwataka n’abana urabakoresha ubanza n’uri mu nda uzamukoresha”.

Cecile ubu umugabo we arafunzwe azira ako karengane bakorewe basohorwa mu nzu baguze na Uzamushaka Providance umuzungura wo kwa Ntawumenyumunsi Mark.

Umuhungu wa Nyiransabimana Cecile abaza ikibazo cy’akarengane bakorewe

Nyiransabimana Cecile na Ilidephonse Nzabonimpa

 

Hari abantu benshi bahuye n’akarengane kubera uyu muryango baguze n’umuntu ufite ibyangombwa by’inzego z’ibanze ndetse n’inkiko ko ari umuzungura ariko nyuma umuryango wo kwa Ntawumenyumunsi Mark baje gushwana na Uzamushaka Providance bashyiraho uwo Hagumimana Jules babwiye Perezida Kagame ko ariwe wabarenganije ubwo atangira kubakura mu mitungo baguze mu buryo bwemewe kandi ntaburenganzira bwemewe n’amategeko afite.

Undi witwa Nzabonimpa Ilidephonse yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase ubwo yari yasuye Akarere ka Rubavu mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abaturage bamugejejeho ikibazo cyabo ko baguze imitungo na Uzamushaka Providance mu buryo bwemewe n’amategeko ariko uwitwa Hagumimana Jules abifashijwemo n’abamwe mu bayobozi batangira kubarenganya we yimwa amafaranga y’isambu yari yaraguze na Uzamushaka Providance Gitifu wayoboraga Umurenge wa Rugerero amafaranga ayaha Hagumimana Jules kandi atari aye.

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase hagati Nzabonimpa Ilidephonse na Uzamushaka Providance barega Hagumimana Jules

Gitifu wayoboraga Umurenge wa Rugerero wahaye Hagumimana Jules amafaranga ya Nzabonimpa nta rukiko rumutegetse kandi aziko bari mu manza

Inzu ya Nyiransabimana Cecile yasohowemo n’umuryango we

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase yavuze ko kugirango Hagumimana Jules yemerwe nk’umuzungura ari uko abana bo kwa Ntawumenyumunsi Mark bose bandika urwandiko bagaragaza ko ariwe bahaye ububasha bwo kubacungira imitungo bagasinyaho urwandiko rukanyuzwa muri Ambasade y’uRwanda mu bihugu batuyemo.

Iki nicyo cyananiranye mu Nkiko kubaza Jules Hagumimana niba afite Procuration abana bo kwa Ntawumenyumunsi Mark bamuhaye ,kubera ko mu Nkiko babizi ko ntayo afite icyo barakirengagiza kuko barabizi ko bamwe mu bana ba Ntawumenyumunsi Mark bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi iyo bari mu bihugu aho bihishe badashaka ko hamenyekana ariyo mpamvu banze gusinya urwandiko rugasinywa n’umuntu umwe gusa.

Ilidephonse Nzabonimpa yagize ati “Ko twaguze n’umuntu ufite ibyangombwa by’inzego z’ibanze kuki umuntu aza akaturenganya inzego zigakomeza kurebera kandi zizi ikibazo cyacu?Kuki Inkiko zitabaza Hagumimana Jules akazereka procuration abana bo kwa Ntawumenyumunsi Mark bamuhaye yanyuze muri Ambasade bakareba ko ayifite?ahubwo kubera za ruswa ibyo barabyirengagiza kandi nibyo twashakaga kubwira Perezida Kagame yadusuye ariko njye bari babizi ko ndibubaze ikibazo cyanjye Perezida akababaza impamvu turengana bakabura icyo bamusubiza bahitamo kunshyiraho abantu bangotera ahantu ku buryo bambuzaga no kwinyeganyeza kugeza Perezida agiye babona kugenda nabo”.

Nyiransabimana Cecile nawe bari bamubujije kujya kubaza ariko abwira umwana we ahita ajya ku murongo wabafite ibibazo naho ubundi ntaba yarabajije,Uyu bakimara kubasohora mu nzu yagiye gucumbika mu kigo cy’inzererezi n’abana be 8 naho bageze aho bamwirukanamo kandi atwite.

Uyu munsi avugana n’ikinyamakuru Umusingi yagize ati “Erega badusubize amafaranga yacu cyangwa baduhe imitungo yacu twaguze ntago twabura byose ako karengane sinziko muri iki gihugu kabamo.

Twaraguze n’amafaranga yacu ni gute se badutwarira amafaranga yacu kandi bagasubirana imitungo twaguze?niba Hagumimana Jules yemera ko ari umuzungura nabwire abo bene wabo badusubize amafaranga yacu cyangwa baduhe ibyo twaguze nabo ikibazo gikemuke”.

Twashatse kubaza Meya w’Akarere ka Rubavu witwa Habyarimana Gilbert ku kibazo yamushinze cy’umwana wa Cecile maze mu butumwa bugufi kuri Telephone avuga ko barimo kumufasha ati ibyo guhangana sinzi aho wabikuye.

Uyu mugore Cecile we asanga Meya yaramuteraga ubwoba bitewe n’amagambo yamubwiraga aho kumubwira ko agiye kumukemurira ikibazo ahubwo akamubwira ngo iyo amenya ko umwana we ari bubaze Perezida Kagame ntiyaribumukundire.

Abantu benshi bumva iki kibazo n’abayobozi batandukanye basanga aba bantu barengana kandi ababarenganya batari mu gihugu ahubwo bakoresha abari mu gihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Evode Uwizeyimana tumubajije kuri iki kibazo Perezida Kagame yamushinze kugikemura afatanije na Meya niba yaratangiye kugikemura yavuze ko ategereje urubanza ruzaburanwa kuri 24.

Uzamushaka Providance bivugwa ko yumvikanye n’umuryango wo kwa Ntawumenyumunsi Mark wari waramuhaye uburenganzira bwo kuba umuzungura ndetse mu birego byinshi yaregaga Hagumimana Jules ariko ubu bivugwa ko bumvikanye bakumubwira kuva mu kibazo kugirango imitungo yabo Leta itazayifatira bityo akaba yihishe I Kigali barimo kumushakira ibyangombwa byo kumutorotsa akabasanga iyo I Burayi.

Gatera Stanley

2,121 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Kaliza May 24, 2019 at 5:47 am

    Nizeye ko ibi bintu nkurikije igihe bimaze noneho bigiye gukemuka uyu muryango ukabona imitungo yabo.Ese niba umuntu arenganywa binyuze mu mategeko Ubwo Koko izi nkiko wazigirira ikihe cyizere?Njye nkurikije uko izi manza zimeze bakurikurane Abacamanza bafashe ibyemezo bikocamye bakemerera Hagumimana Jules gukomeza guhagararira ibintu by’abantu umunani adafite procuration nk’uko umuvunyi yashimangiye ko bitabaho.Aba bacamanza bakurikiranwe Ni abaryi ba ruswa.Ariko Ubwo byageze kuri Evode birakemuka.Amategeko abereyeho guhabwa ubutabera ntabereyeho kubuzinukwa kubera inyungu za bamwe.Na ho Meya wa Rubavu we turamuzi Nta cyo yitaho mu kurwanya akarengane.Ahubwo iyo bumvise ko Perezida wacu Ari hafi kuza Ni bwo bashaka gukumira abaturage ngo batazagira ibyo babaza.Ariko uyu muryango uhumure bizakemuka Perezida Ni umubyeyi turamukunda nibyanga Kandi yarabashinze kubikemura ntibakarambirwe bazamusange Kacyiru.Azabikemura tumufitiye icyizere 100%.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.