umu amakuru- Umuyobozi wa Premier Bet yagerageje gutera ubwoba abanyamakuru ku nkuru y’umuturage watsindiye Miliyoni zirenga 2 bakanga kumwishyura | Umusingi

Umuyobozi wa Premier Bet yagerageje gutera ubwoba abanyamakuru ku nkuru y’umuturage watsindiye Miliyoni zirenga 2 bakanga kumwishyura

Please enter banners and links.

Murego Philipo umusore utuye mu Karere ka Gatsibo muri Kiramuruzi aho yagiye gukina imikino y’amahirwe yitwa Beting atsindira Miliyoni zirenga 2 ariko ikigo cya Premier Bet yakiniye uwo mukino agatsinda cyanga kumwishyura amafaranga ye.

Murego aherutse kuza aho ikinyamakuru Umusingi gikorera I Remera mu byumweru 2 bishize aje kuvuga akarengane yakorewe na Premier Bet no kumusiragiza banga kumwishyura kugirango akorerwe ubuvugizi yishyurwe amafaranga ye kubera ko asanga nta mpamvu bakwiye kwanga kumwishyura kandi yabetinze agatsinda.

Murego yavuze ko bamurangiye Ikinyamakuru Umusingi ko aricyo kirengera rubanda bityo akaba yifuza ko ikinyamakuru Umusingi kimubariza Premier Bet impamvu itamwishyura.Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije uko byagenze maze Murego agira ati “Nafashe ibihumbi Magana atanu (500.000Rfw) ndabetinga ndatsinda Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane(1.400.000Rfw) ngiye kwishyuza barambwira ngo njye I Kigali .

Nagiye I Kigali ngezeyo barambwira ngo mbereke udupapuro (Pale)nabetingiyeho ndatubaha ndategereza hashize nk’isaha mbona ntacyo bansubiza mbajije bambwira ko batari bunyishyure ngo umukozi wabo wa Kiramuruzi yibye amafaranga yabo arabura bityo bakaba bacyeka ko ashobora kuba yaratwaye udupapuro yabetinze akaduha abantu kugirango bishyuze bagabane”.

Murego Philipo watsindiye Miliyoni zirenga 2 ariko Premier Bet ikanga kumwishyura

Tumwe mu dupapuro yabetingiyeho agatsinda

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye ku biro bikuru bya Premier Bet mu Mujyi maze tubaza umuyobozi wayo witwa Mario Ziadeh tumubajije avuga ko ari mushya icyo kibazo atari akizi ahamagara abakozi ababaza niba icyo kibazo bakizi bavuga ko bakizi.

Ako kanya bahamagaye umunyamategeko wa Premier Bet witwa Kamaro Didier kugirango adusobanurire uko ikibazo giteye turamutegereza araza atubwira ko hari ikibazo cy’abakozi biba babetinga kandi bitemewe bagaha abantu bakajya kwishyuza bakaba bagabana ndetse avuga ko hari bamwe bafashwe bagafungwa ariko ku kibazo cya Murego Philipo avuga ko batanze ikirego kuri RIB Kiramuruzi bategereje icyo ibasubiza kugirango bamwishyure cyangwa se bategereze uwo mukozi wibye agatoroka abanze afatwe.

Murego avuga ko we adafite aho ahurira n’ibyabakozi ba Premier Bet ati “Ibyo n’ibibazo byabo n’abakozi babo birabareba bajya kubaha akazi ntago babanje kumbaza njye ndi umukiriya niba natsinze bagomba kunyishyura bagasigara bakurikirana umukozi wabo”.

Umunyamategeko wa Premier Bet yavuze ko bategereje icyo RIB izababwira niba bishyura Murego bakamwishyura ariko badashobora kumwishyura ntacyo irababwira ku kirego batanze kuri Murego bakeka ko yaba yarahawe udupapuro two babetingiraho n’uwo mukozi wabo wabibye agatoroka .

Murego avuga ko niba Premier Bet yarahombye ntago ikwiye gukora ibyo ikora umuntu atsinda aho kumwishyura bakamwiyenzaho kuko ibyo bivugisha ngo ntago ari njye wagiye kubetinga kuki badashyiramo camera zireba umuntu wese winjiye muri beting n’abo bakozi babo bakabaye bababona babeting kuba rero badafite camera ntago twe twabihomberamo bapfa gukeka gusa ntabimenyetso bifatika ahubwo ubu ndajya mu rukiko kandi bazanyishyura ibihombo banteza.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza RIB aho igejeje iyo dosiye tubaza Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste maze avuga ko ibyo ari case ziri cival zijya mu Nkiko.

Tumaze kubaza Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste twashatse kubaza Umuyobozi mukuru wa Premier Bet Mario Ziadeh tumubwira ibyo RIB ivuga ko tugiye kwandika inkuru maze avuga ko inkuru tugiye kwandika ari ibihuha ko tuzahurira mu rukiko agiye kuturega ko twasebeje ikigo ayobora.

Mario Ziadeh yavuze mu cyongereza ngo Make sure that I will be in touch with the owner of your Journal Rashid ,see you in court .

Also make sure that I will mention your name specifically because just want to harm the company ,if your customer was treated unfairly he would have gone to MINICOM and they would have made us pay.

Twashatse kubaza Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi avuga ko umukiriya wa betinze agatsinda ariko ntiyishyurwe ikibazo cye bakizi ahubwo ko bamugiriye inama yo kujya mu rukiko agatanga ikirego ubundi Premier Bet itamwishyura akabazanira irangiza rubanza bakamwishyura kuko hari amafaranga yabo Minisiteri iba ifite.

Yakomeje avuga ko bandikiye Premier Bet bayisaba kwishyura umukiriya wabo ariko badafite ububasha bwo kujya kumwishyuriza.

Kuwa 20 Gicurasi 2019 twagiye ku biro bya Premier Bet gufata ibyo bari batubwiye ko bashaka ko bijya mu nkuru nk’ibimenyetso byabo dusanga abayobozi batashye ariko uwakira abakiriya utubwira kugaruka uyu munsi ,uyu munsi nabwo twagiyeyo umwe mu bakobwa bakora mu buyobozi atubwira ko inkuru twamaze kuyisohora ngo ubwo ntakundi ngo yaranayisomye.

Twagerageje kumusobanurira ko ari ikindi gitangazamakuru cyayanditse ati ubwo se njye nabibwirwa n’iki kandi ufite ibyo nashakaga kuguha ntawuhari yabifungiranye .

Ariko n’uburyo uyu mukobwa yavuganaga agasuzuguro byerekana ko n’abakiriya ashobora kuba abasuzugura cyangwa biri mu bituma Murego atishyurwa.

Gatera Stanley

1,319 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.