umu amakuru- Abdullah Kittata wafatanywe imbunda afite n’umusirikare umurinda bivugwa ko ari Gen.Kale Kayihura wayimuhaye yakatiwe gufungwa imyaka 8 | Umusingi

Abdullah Kittata wafatanywe imbunda afite n’umusirikare umurinda bivugwa ko ari Gen.Kale Kayihura wayimuhaye yakatiwe gufungwa imyaka 8

Please enter banners and links.

Uwahoze ayoboye abamotari muri 2010 witwa Abdullah Kittata n’umusirikare wamurindaga Ngabi Sowali bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare gufungwa imyaka 8 n’amezi 8 n’iminsi 6 .

Bamwe bavuga ko uyu mugabo yari yarahawe imbunda ashinjwa gutunga mu buryo butemewe n’amategeko ko yaba yari yarayihawe na Gen.Kale Kayihura ariko uyu mugabo Kittata akaba yaranze kuvuga aho yakuye iyo mbunda ashinjwa ndetse n’umusirikare umurinda uwamumuhaye.

Mu kwezi kwa mbere 2018 nibwo bafatanywe imbunda idafite ibyangombwa ndetse ntaho yanditse bityo barafungwa kuva icyo gihe bakaba bafungiye muri gereza ya gisirikare I Makindye.

Ubundi bakagombye gufungwa imyaka 10 buri umwe ariko urukiko rukaba rwasanze bakwiye kuganyirizwa ikaba imyaka yavuzwe hejuru.

Umwunganizi mu mategeko wa Kittata ku munsi w’ejo ubwo baburanaga mu rukiko yasabye ko umukiriya we arwaye ndetse ariwe utunze urugo rwe kandi yakoreye Leta imirimo myinshi yakamaro ko umucamanza Gutti yamugabanyiriza ibihano.

Umucamanza Gen.Gutti yavuze ko urukiko rwa gisirikare n’ubundi ibyo byose rwabisuzumye ruhitamo kumugabanyiriza imyaka 10 ruyigira 8 n’amezi 8 n’iminsi 6 ,kandi umushinjacyaha Lt.Col.Raphael Mugisha yari yasabye ko bafungwa imyaka 10.

Gen.Kale Kayihura na Kittata

Kittata

Urikiko rukaba rwabagabanirijeho umwaka umwe n;amezi 3 n’iminsi 24 bamaze muri gereza bafunzwe bityo kandi bakaba babwiwe ko bafite iminsi 14 gusa yo kujuririra icyemezo cy’urukiko niba batishimiye igihano bahanishijwe.

Gen.Kale Kayihura nawe wamaze igihe afunzwe ataburanishwa bigasakuza cyane nyuma yaje gufungurwa by’agateganyo ubu akaba afungishijwe ijisho ku buryo atemewe kurenga imbibe za Kampala na Wakisso ,akaba yarashinjwaga kutita ku birwanisho bya gisirikare n’ubwo hari abamushinjaga urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi ariko ibi urukiko rukaba rutarabimubajijeho ubwo yaburanaga.

Kittata bajya kumufata yahise ajya kwihisha mu musarane ariko bamufata atarayijugunyamo ku buryo no kumufata byari urugamba kuko gufata umuntu ufite imbunda biba bitoroshye ,bikaba bivugwa ko yayikoreshaga mu kwiba abantu n’ibindi byinshi.

Muhungu John-Kampala

1,124 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.