umu amakuru-  Yicuza impamvu yemeye kumugura Amadorari ngo abyarire ababuze urubyaro | Umusingi

Yabyae  Yicuza impamvu yemeye kumugura Amadorari ngo abyarire ababuze urubyaro

Please enter banners and links.

Yabyae

 

Hari umugore utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwita afite agahinda gakomeye kamubuza kuryama kuko yemeye ko bamugura Amadorari menshi kugirango abyarire undi mugore wabuze urubyaro ariko bamubwira ko namara kubyara atazareba uwo abyaye uko asa.

Uyu mugore yemera ko bamuhaye amafaranga menshi aremera aryamana n’umugabo wari ufite umugore utabyara ndetse baryamanye n’uwo mugabo umugore we ahari.

Uyu mugore agira ati “twararyamanye ari kumugoroba n’umugore wuwo mugabo yarahari mu cyumba ariko uko umugabo yandongoraga cyane nabona umugore ahagurutse nkagirango agiye kurwana ariko akibuka ko amafaranga ye aribupfe ubusa akongera akicara kugeza ubwo umugabo we yanteye inda”.

Namaze mu cyumba icyumweru cyose ndatwita ariko twari twarumvikanye ko bazajya bama buri kimwe cyose nifuza ariko namara kubyara gutya umwana bagahita bamujyana.

Bari abakire ,icyo nifuzaga cyose narakibonaga kuko babaga batinya ko nshobora kwica amasezerano bakabura umwana kandi baramushakaga cyane.

Inda yarakuze igejeje amezi 5 ntangira gutekereza ukuntu nzabyara umwana wanjye simubone ,ntangira guhangayika umutima umwe ukambwira ngo ntoroke mbacike ariko bari baranshyize umuntu undinda ku buryo najya no kwihagarika agasigara ku muryango w’ubwiherero andinze kugirango hatagira ikimbaho icyo aricyo cyose.

Bifuzaga ko mbabyarira umuhungu ,tugiye kwa muganga bambwira ko ntwite inda y’umuhungu ,barishimye ndetse bakajya banyongera andi mafaranga kugirango sinzagire ikibazo mbateza.

Igihe cyarageze cyo kubyara ntangira kurira niba ukuntu ngiye kubyara umwana ntazareba uko asa ,nababaye cyane kugeza uyu munsi mpora mbitegereza kandi hashize imyaka 15 ariko byanze kumvamo.

Uyu mugore atuganirira yanze kutubwira umubare w’Amadorari bamuhaye ariko akavuga ko abayeho neza ariko adatuje mu mutima.

Avuga ko yaguze inzu nziza agura n’imodoka ariko nta mahoro afite mu mutima kuko avuga ko uwo mwana iyo aza kuba abana nawe aba amaze gukura kandi avuga ko yabuze umugabo babyarana undi mwana.

Akomeza aganirira umunyamakuru ko abantu bamubona agenda bakamwita umukirekazi ariko we akumva mu mutima we yarashize ndetse avuga ko asenga cyane kugirango Imana imubabarire azabone umugabo bashakane.

Uyu mugore avuga ko nta muntu n’umwe yari yabibwira ndetse naho asengera nta n’umwe ubizi ariko aba yumva yagisha inama inshuti ze ariko agatinya ko zizagenda zimuvuga hirya ni hino akabura epfo no haruguru nkuko abantu bajya babivuga.

Muhungu John

3,674 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Didace January 4, 2018 at 6:01 am

    Ndababaye Cyane! Uwo Mugore Niba Adakuze Cyane Anshake Twivuganire Nanjye Ndumusore Ntamugore Ngira Twakwibanira Rwose.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.