umu amakuru- Umuhanzi Rema akaba umugore wa Eddy Kenzo aritegura kuba mu buzima atari kumwe n’umugabo we | Umusingi

Umuhanzi Rema akaba umugore wa Eddy Kenzo aritegura kuba mu buzima atari kumwe n’umugabo we

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aturutse muri Uganda aravuga ko umuhanzi Rema Namakula umugore wa Eddy Kenzo arimo kwitegura kuba mu buzima atari kumwe n’umugabo we.

Aba bahanzi bombi kandi bakunzwe muri Uganda hashize iminsi bavugwa mu binyamakuru ko Eddy Kenzo aca inyuma umugore we Rema hakaba haravuzwe abahanzi batandukanye ko baba baryamana na Eddy Kenzo mu bavuzwe harimo umukobwa witwa Pia Pounds ,Cindy na Lydia Jasmine ubu niwe ugezweho.

Uyu mugore wa Kenzo n’umugore ucisha macye ndetse ibintu by’urugo rwe akunda kubigira ibanga cyane kuri ubu akaba ategura kujya kuba mu nzu ye amaze iminsi yubaka ahitwa Namugongo.

Rema

Eddy Kenzo

Rema hashize iminsi asohoye indirimbo yitwa Sirimuyembe ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo sindi umuwembe kuko hari abawutegereza kuwurya ari uhiye bivuze ko Kenzo atakoraga inshingano ze zo mu cyumba umugore ashaka kumucyurira abinyujije mu ndirimbo ariko akaba yarabihakanye ko atari we yashakaga kubwira.

Amakuru akaba avuga ko Rema inzu ye yubakaga y’ibyumba 3 akaba yateganyaga kuyikodesha ariko kubera amaze kurambirwa ingezo z’umugabo we ushinjwa kumuca unyuma akaba ategura ibirori byo gutaha inzu ye akajya kuyibamo kumugaragaro agatandukana na Kenzo.

Lydia Jasmine ushinjwa kuba ari mu rukundo rwibanga na Eddy Kenzo

Zimwe mu nshuti ze zikaba zivuga ko Rema ntako atagize yihanganiye ingeso za Eddy Kenzo bafitanye abana ndetse Rema bikaba bivugwa ko kubera gucisha macye no kwitonda yihanganye cyane ari undi yari kuba yaratandukanye na Eddy Kenzo ndetse akaba yaratinye kujya mu binyamakuru ko yatandukanye n’umugabo kuko abagore benshi barabitinya.

Pia Pounds nawe ushinjwa gutwara umugabo wa Rema

Umuhanzi Cindy Sanyu nawe ushinjwa kuba mu rukundo na Eddy Kenzo

Noella

694 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.