umu amakuru- Bombari Bombori hagati ya SBFIC iyobowe na Britta Konitzer na RICEM bikagera muri AMIR no gutegekesha igitugu n’ibindi biteye ubwoba | Umusingi

Bombari Bombori hagati ya SBFIC iyobowe na Britta Konitzer na RICEM bikagera muri AMIR no gutegekesha igitugu n’ibindi biteye ubwoba

Please enter banners and links.

Mu mpera z’umwaka wa 2018 Ikinyamakuru Umusingi cyahawe amakuru n’abantu badusabye kubagira ibanga kubera impamvu zabo bwite ko Britta Konitzer uhagarariye  SBFIC mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba akaba umutera nkunga wa RICEM na AMIR yangiye uwitwa Rutaremara vicent gukora akazi yari yatsindiye.

Ubundi umuntu iyo atsindiye akazi aragakora kuko hari inzira binyuramo kugirango umuntu atsinde abandi ahabwe akazi kandi amakuru dufite ni uko Rutaremara yakoze ibizamini aratsinda ariko kubera igitugu cya Britta Konitzer uhagarariye  SBFIC nkuko byavuzwe n’abaduhaye amakuru amwangira gutangira akazi kugeza n’uyu munsi twandika inkuru ntaratangira akazi yatsindiye ku buryo byakuruye umwuka mubi mu bigo biterwa inkunga na Britta Konitzer.

Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati “Kuba Britta Konitzer ari umuterankunga wa RICEM na AMIR ntibivuze ko akora ibyo yishakiye cyangwa ntivuze ko adutegekesha igitugu tugaceceka hari amategeko kandi ntituzaceceka ngo akore ibyo ashaka yica amategeko”.

Mu ibaruwa dufiteho kopi yahuje Britta Konitzer na PS MINICOM Sebera Micheal na Dr.Katabarwa Austin n’abandi bantu batandukanye yabaye tariki 26 Ugushyingo 2018 mu cyumba cy’inama cya MINICOM ,inama ikaba yari igamije kwiga ku kibazo kiri hagati ya Britta Konitzer na Rutaremara watsindiye akazi ariko akangirwa na Britta Konitzer kubera ko ari umuterankunga ukomeye mu Rwanda.

Britta Konitzer

Rutaremara Beera Vicent wangiwe gukora akazi yatsindiye

 

Ibi byatumye hari abavuga bati kuba umuterankunga bivuze ko ukora ibyo wishakiye ukica amategeko?niba umuntu atsindiye ikizamini cy’akazi wamubuza ute kandi ibisabwa byose abyujuje?.

Ikinyamakuru Umusingi mbere yo kuvugana na Rutaremara Vicent wangiwe gukora akazi yatsindiye ndetse na mbere yo kubaza umuyobozi wa RICEM na Britta twashatse kubanza kubaza PS wa MINICOM niba iki kibazo akizi kuko twumvaga we yakidusobanurira neza nta marangamutima ashyizemo maze tumubajije atubaza aho twakuye ayo makuru tumubwira ko umunyamakuru abona amakuru mu buryo butandukanye ati “Ibyiza mwabaza Chairman wa RICEM yabaha amakuru arambuye mutanyurwa mukabona kongera kumbaza”.

Mbere yo kubaza Chairman wa RICEM twashatse kubanza kubaza Rutaremara Vicent kugirango twumve niba wenda hari ikibazo yaba apfa na Britta Konitzer ku buryo aricyo yaba yarashingiyeho amwangira akazi yari yatsindiye ko kuba MD wa RICEM maze ati “Ntakibazo nzi dupfa ahubwo mumumbarize icyo dupfa niba gihari nkimenye kuko njye nakoze ikizamini ndatsinda ubwo rero sinzi impamvu ashingiraho ambuza gukora akazi”.

Tumaze kumva ibyo Rutaremara yatubwiye twashatse kubaza ubuyobozi bwa RICEM maze tubaza Dr.Katabarwa Augustin avuga ko kugeza ubu basabye Britta Konitzer impamvu zifatika avuga ko Rutaremara ahawe akazi azahagarika inkunga yateraga RICEM na AMIR ariko ntazo arabaha ati “Twakoze inama zitandukanye turandika ariko nta gisubizo turahabwa kandi inzira zose zo gutanga akazi kugeza ku munota wa nyuma impande zose zabaga zihari ahubwo mwamutubariza akavuga impamvu adashaka umukozi watsindiye akazi atagakora tukazimenya”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Britta Konitzer impamvu yanze ko Rutaremara akora akazi yatsindiye ariko ntiyadusubiza ,tukaba twaragerageje ku mwandikira kuri email ye yanga kudusubiza ,tumwandikira ubutumwa bugufi kuri Telephone ye igendanwa yanga kudusubiza ndetse tumwandikira kuri whatsapp ye inshuro nyinshi agasoma akanga gusubiza kugeza ubwo dufashe icyemezo cyo gutangaza amakuru adafite uruhande rwe icyo rubivugaho.

Twifuzaga no kumubaza amakuru avuga ko atasinya MOU na RICEM ndetse no kumubaza imarishingiro (Budget)atera inkunga RICEM na AMIR kugirango abantu bayimenye kubera ko hari abavuga ko itazwi kandi bakavuga ko iyo umuterankunga yemeye gutera inkunga ikigo runaka avuga imyaka azakorana nacyo ndetse n’amafaranga ateganyijwe gukoreshwa muri iyo myaka uko angana.

Amakuru avugwa hagati ya Britta Konitzer na RICEM ndetse na AMIR ni menshi cyane tukazakomeza kuyabagezaho kuko hari amakuru avuga ko ashobora kuba afite Plan B aho yaba yarashinze ikindi kigo kijya kumera nka SBFIC kitwa NEAMCD gifite ikicaro muri Uganda .

Ikindi nanone tuzabagezaho ni uko yishe itegeko ryo gutanga amakuru ariko tukaba dukeka ko yizeye abantu bakomeye aziko bazamushyigikira akajya kurega muri RMC nkuko ubushize yareze umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umusingi n’umunyamakuru w’Ikinyamakuru ingenzinyayo bagahagarikwa amezi 3 badakora ariko ubanza ubu atazabishobora kuko ubu azajya mu Nkiko yerekane ibimenyetso impamvu yanze kuvugisha umunyamakuru wamusabaga amakuru akayamwima.

Hari inama zivugwa yakoresheje z’abantu bari baturutse mu bihugu bitandukanye bivugwa ko Leta itari ihagarariwe muri iyo nama n’andi makuru tugikurikirana avuga ko impamvu yanga Rutaremara ari uko cyera ngo yigeze kumubaza ko aho bakorera ku Kabusunzu imyanya yari yabaye mikeya akamubaza abakozi ko badafite aho gukorera uko bizagenda kandi ngo SBFIC iyobowe na Britta Konitzer ngo yakabaye ikorera Kacyiru ariko Britta Konitzer akaba yarasanze umugabo we basangira amabiro bivuze ko mu bijyanye no gukodesha hari ukuntu bakibaranye ariko umwanya uguma ari muto.

Hari n’andi makuru menshi tugikurikirana iyo atwemerera guhura nawe twari kumubaza byinshi bivugwa mu kigo ayoboye cyangwa iyo yemera akadusubiza kuri email cyangwa kuri Telephone ariko byose yarabyanze.

Gusa bamwe mu bakozi ba RICEM na AMIR bumvise iyi nkuru nkuko babidusabye kubagirira ibanga amazina yabo ntatangazwe bavuze ko byabateye ubwoba ko niba umuntu yitwaza ko ari umuterankunga akica amategeko ntibikurikiranwe bibatera ubwoba ko bushobora gucya yabirukanye cyangwa agakora ibindi bikomeye kandi ntihagire umubaza.

Ikindi kibateye impungenge n’uburyo Britta Konitzer yahamagaje inama ya Board ya RICEM akabaha n’isaha inama igomba kuberaho nkaho RICEM ari abakozi be kandi ari ikigo kigenga ari naho bahereye bavuga ko abategekesha igitugu nkuko mbere byari byiswe hmiriza nkuyobore.

Gatera Stanley

1,357 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.