umu amakuru- Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo | Umusingi

Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko hari bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari mu gihugu cya Uganda kuri ubu gifitanye umubano mubi n’uRwanda bagiye kujyanwa mu Nkiko.

Umwe mu baturage batuye ahitwa Lyantonde utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Hari umunyarwanda witwa Gakuba Franscis yashoye imari ye muri Uganda yubuka sitasiyo ya Esanse (Patrol Station)ahitwa Kaguta Road kandi yari iri hafi kurangira none bamubujije gukomeza kuyubaka kubera ko ubutaka yaguze ashaka kubakamo iyo sitasiyo havugwamo umusirikare ukomeye akaba yarabyinjiyemo ashaka kujya mu Nkiko kurega Gakuba Franscis”.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibivugwa kuri Gakuba Franscis cyashatse kumubaza niba ibimuvugwaho ko aho yubakaga sitasiyo ya Esanse hajemo ibibazo agiye kujyanwa mu Nkuki maze atwoherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone avuga ko ibyo bintu atabizi.

Gakuba Franscis (Twahawe n’abaduhaye amakuru twagize ibanga)

Barimo kubaka Umusingi

Aho sitasiyo yubastwe barimo gutunganya ku muhanda wa Kaguta Road

Amakuru tugicukumbura ni uko bivugwa ko hari abantu bakomeye muri Leta bashobora kuba bakorana na Gakuba Franscis bo badashaka kugaragara.

Andi makuru avuga ko yaba yaraguze isambu I Rwamagana akaba yaragombaga kubaka uruganda ariko akaba atarwubaka bikaba bivugwa ko bahawe igihe cyo kubaka uruganda ,igihe bahawe cyagera batarubaka bakahamburwa bakahaha abandi bashoboye kuhubaka vuba.

Gakuba Franscis akaba afite amacumbi meza  y’ubutse ku mupaka wa Kagitumba ariko akaba yaramuhombeye kuko yateganyaga ko umupaka niwubakwa nkuko byavugwaga yari kubona amafaranga menshi ndetse ahubaka na sitasiyo ya Esanse nayo yamuhombeye.

Gakuba umwaka ushize twashatse kumubaza ibijyanye na Sitasiyo yari yarubatse I Kayonza ariyo uheraho winjira muri Kayonza uva I Kigali mu kuboko kw’ibumoso utaragera kuri Silent Hotel maze atubwira ko yayigurishije.

Abaduhaye amakuru badusabye kutavuga amazina yabo bavuga ko batazi aho Gakuba akura amafaranga bagakeka ko hari abantu bakomeye harimo abasirikare bakomeye tugikora icukumbura kumenya abo bantu bakorana nawe ariko we akaba yaraduhakaniye ko nta wundi muntu bakorana amafaranga ari aye akaba yarabihakanye umunsi twahuraga nawe I Remera mu Giporoso twicaye mu modoka.

Gakuba uwo munsi yagize ati “Amafaranga nayanjye abo bandi bakeka ko nkorana nabo simbazi”.

Amakuru aturuka Kaguta Road aho yubatse iyo sitasiyo ivugwa biravugwa ko uwitambitse umushinga w’iyo sitasiyo ari umusirikare ukomeye muri Uganda witwa Gen.Mugisha Muntu ubu uvugwa gutangiza Ishyaka rishya ryo gukuraho Museveni kubutegetsi nyuma yo kuva muri FDC yari ahuriyemo na Dr.Col.Kiiza Besigye.

Abaduhaye amakuru batwijeje ko bazajya batugezaho amakuru uko bizagenda bivugwa kugeza umunsi bazajya mu rukiko ariko ubu ibikorwa bya Gakuba Franscis byo kubaka sitasiyo Kaguta Road muri Uganda byahagaze.

Gen.Kabarebe James akiri Minisitiri w’Ingabo z’uRwanda yigeze kuvuga ko abanyarwanda bajya muri Uganda baba bagiyeyo guhunahuna avuga ati Uganda birirwa babafata babakubita muba mujyayo gukorayo iki mwakubatse igihugu cyanyu.

 

15,621 total views, 43 views today

About author

Related Articles

22 Comments

  1. France February 7, 2019 at 11:35 am

    Dr pastor Charles Mugisha na Ibingira Fred nibo bafatanyije na Gakuba kuko we ntamafaranga afite kuko ntaguzanyo afite

  2. Ivan February 7, 2019 at 11:39 am

    Ibyo bintu byose yubaka ntaguzanyo yasabye muri bank se yayakuye he ? Leta nikurikirane uwo mugabo

  3. kk February 7, 2019 at 11:43 am

    Gakuba afatanyije na Afande Ibingira namubyara we Robert saleh

  4. Emmy February 7, 2019 at 11:45 am

    Byose ndabizi ntaguzanyo ya Bank birimo yayavanye he c nayabana bipfubyi ba new life Mugisha Charles amuha

  5. Mugisha February 7, 2019 at 11:47 am

    Mugisha Charles wa new life nibye apana Gakuba ndabizi peee

  6. Edith February 7, 2019 at 11:49 am

    Kagitumba , Nyiragegene byarahombye amazu yabuze abayakoreramo station yazikodesheje abana ba kajeguhakwa valence bafite station yitwa excel energy

  7. ally February 7, 2019 at 11:51 am

    Aya namafaranga yabazungu yagafashije impfubyi barangiza bakayishora munyungu zabo bwite zubucuruzi ariko Charles Mugisha ni pastor cg nimucuruzi akunda cash yariye benewabo yanakugurisha peee ni money maker gusa, apana paster

  8. ariya February 7, 2019 at 11:53 am

    Gakuba ? Leta nikurikirane uwo mugabo Gakuba arabeshya, amafaranga naya ibingira afande. Ibyo bintu byose yubaka ntaguzanyo yasabye muri bank se yayakuye he ? Leta nikurikirane

  9. ariya February 7, 2019 at 11:55 am

    hhhhhhhhh ntibyorishye guhunahuna.com

  10. Mugabo February 8, 2019 at 5:39 am

    egoko ko ndeba uyu Mugabo Gakuba yakize mukanya gato ejobundi acuruza forode ndibuka akora impanuka za rwimiyaga-buragara yikoreye frode none ngo yubatse kagitumva, Kayonza, nyiragegene, rwimiyaga, mbarara, rwamagana , amasoko yinyeragutabara hhhhhhh yakuye he amafaranga nibamukorere accountability barebe aho yayakuye arabeshya na ya Charles Mugisha pastor nawe nayo yiba mubazungu yabana bimpfubyi ubu abana ntibakiga za kaminuza basoza s.6 gusa akabakuramo akabirukana ntibakomeze kaminuza akayoshora mumasitasiyo agahomba hhhhhhh accountability accountability plz kuri abo bagabo bombi . HE natabare pee

  11. enock February 8, 2019 at 6:06 am

    ariko new life nidini, numushinga, nimubapasteri , nimubakiristo niki mubwire niho haba ruswa nyinshi…….HE yaragowe ubu rero abazungu baraje bavuge ko imfashanyo zitangwa zikoreshwa nabi hejuru yuko abana bimpfubyi batagifashwa kubera kuyashora mubucuruzi bwe ariko yakoze ikirokore gusa cg akabireka siwe mperutse nokubona ko kaminuza ye HEC yayifunze, hari nishuli ryubatse mubugesera ryubakishije imbaho(tiriplex) ryaheze aho

  12. zayinabu February 8, 2019 at 6:10 am

    ok, Umuvunyi namuhamagare agaragaze imitungo ye aho yayikuye

  13. john February 8, 2019 at 6:13 am

    Obadiah biraro nateremo hamwe numuvunyi mukuru bamugenzure baramenya aho yavanye imitungo ndetse nabanyamadini nabo babagenzure nkuwo wa newlifu witwaza abazungu, abana bimfubyi, compassion akarya ibyabandi

  14. joseline February 8, 2019 at 6:16 am

    Abaduhaye amakuru batwijeje ko bazajya
    batugezaho amakuru uko bizagenda. hhhhhh yewe ndabona bayaguhaye reba comments zonyine zirahagije sinawe gusa bayahaye ninzego zubishizwe bazihaye

  15. enock February 8, 2019 at 6:18 am

    HE yaragowe ubu rero abazungu baraje bavuge ko imfashanyo zitangwa zikoreshwa nabi hejuru yuko abana bimpfubyi batagifashwa kubera kuyashora mubucuruzi bwe ariko yakoze ikirokore gusa cg akabireka siwe mperutse nokubona ko kaminuza ye HEC yayifunze, hari nishuli ryubatse mubugesera ryubakishije imbaho(tiriplex) ryaheze aho

    • Hana February 8, 2019 at 3:25 pm

      hhhhhhh uyu mugabo arakaze too!!!!!

  16. Fred February 8, 2019 at 6:21 am

    Yavuze ko ise ari Ibingira Fred na Charles Mugisha wa new life niwe umutunze ngo nibo bamukamira, bamutunze, bamubeshejeho

  17. derrik February 8, 2019 at 6:25 am

    huhuhu ibyo gusa hari abana yagiye akoresha cg abakozi benshi halimo abakobwa, udusoresore RIB, umuvunyi mukuru cg izindi nzego zizababaze bazavufa byose iki gihugu nacyo wakibeshya c kandi ntitubeshyeka ngo bikunde hhhhhh

  18. lando February 8, 2019 at 6:29 am

    Gakuba c burya sibye nukuntu yanyambuye puuuu ni umujura gusa nzi nabandi yambuye yanzonze abantu ngo avukana naba general, perezida yewe uriya mugabo numwiyemezi , aratukana, arasuzugura, agira ikinyabupfura gike…..HE nadutabare niba ari namwene wabo adutabare amudukize

  19. john February 8, 2019 at 3:11 pm

    muri new life ibintu byabaye bibi harimo ruswa, ikimenyana, nta service nziza batanga, akazu kuwitwa Gakuba, Mugisha Eugene ucumbagira uwo yitwaza mushiki we uyoboye RGB numugabo wumucamanza nabandi benshi babayobozi

  20. kaka February 8, 2019 at 3:27 pm

    mbega ifoto iraha umugabo yarashobewe reba yifashe yumiwe peeee

  21. Emma February 12, 2019 at 7:46 pm

    uyu Gakuba yarashobeye ukuntu atukana, arwana, aserereza abantu, yiyemera …. naho aaahaaa….. HE natabare peeee naho amafaranga yipfubyi muri new life arimo kuribwa

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.