umu amakuru- Reba Vidio ya Zari yabyinnye azunguza ikibuno mu kwezi ku mwe yarebwe n’abantu Miliyoni 3 zirenga | Umusingi

Reba Vidio ya Zari yabyinnye azunguza ikibuno mu kwezi ku mwe yarebwe n’abantu Miliyoni 3 zirenga

Please enter banners and links.

Zari Hussein bakunda kwita Zari the Boss Lady yabayeho umuhanzi aba umunyamideli ariko ubu n’umuntu ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram .

Aherutse kugaragara abyina azunguza ikibuno video ye kuri Youtube yarebwe n’abantu barenga Miliyoni 3 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

Ku menya Zari uburyo akunzwe cyane afite abamukurikira kuri Instagram gusa bagera kuri Miliyoni 4 akaba arusha abahanzi bakomeye cyane muri Uganda barimo Chameleon,Bobi Wine ,Bebe Cool na Kenzo bose ushyize hamwe ababakurikira kuri Instagram zabo .

Reba iyo vidio

Zari azwiho gukundana n’umuhanzi wo muri Tanzania ukunzwe cyane muri Afurika Diamond Platinumz bakamarana igihe gito babyaranye abana 2 bakaba barakundanye nyuma y’umugabo we Ivan Ssemwanga wari umaze kwitaba Imana ariko nawe bari bamaze gutandukana ariko bafitanye abana 4.

Iyi video yarebwe n’abantu benshi ikaba yaramwinjirije agatubutse yabyinnye mu gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Davido ,igitaramo cyasozaga umwaka wa 2018 gitangiza uwa 2019.

Uyu mu slay Queen nkuko bivugwa mu cyongereza Vidio ikurikira iye kurebwa cyane n’iya Bobi Wine indirimbo ye Turiyambala Engule imaze kurebwa n’abantu Miliyoni imwe.

941 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.