umu amakuru- Bazeye wari umuvugizi wa FDLR n’uwari ushinzwe iperereza Lt.Col. Abega boherejwe kuburanira mu Rwanda mu ibanga rikomeye | Umusingi

Bazeye wari umuvugizi wa FDLR n’uwari ushinzwe iperereza Lt.Col. Abega boherejwe kuburanira mu Rwanda mu ibanga rikomeye

Please enter banners and links.

Bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda biravuga ko mu ibanga rikomeye, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaba yarohereje mu Rwanda babiri mu bari mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza.

Iki kiri mu byemezo bya nyuma Joseph Kabila Kabange yafashe mbere yo guhererekanya ubutegetsi na Felix Tshisekedi wamusimbuye.

Ikinyamakuru kitwa bloomberg.com cyo kuri uyu wa 29 Mutarama 2019 cyanditse kivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Richard Sezibera yemeye ko aba bagabo bombi igisigaye ari ukubageza mu butabera.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Minisitiri w’itangazamakuru muri Congo witwa Lambert Mende akaba yemereye iki kinyamakuru ko Laforge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Theophile Abega boherejwe mu Rwanda nkuko amasezerano hagati y’ibihugu byombi abivuga.

Amakuru atugeraho agaragaza ko iyoherezwa ry’aba bagabo bombi i Kigali ryabaye mu minsi ishize mu gihe cyegeranye n’uruzinduko rw’itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rya Perezida Joseph Kabila ryari mu Rwanda mbere y’itangazwa ry’umwanzuro w’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje Tshisekedi nka Perezida rugatesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu.

Iryo tsinda ryageze i Kigali nyuma y’uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, wari wanzuye kohereza itsinda i Kinshasa mu biganiro ku bibazo birebana n’amatora. AU yanasabaga ko gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo ndakuka biba bisubitswe.

Itsinda ryoherejwe i Kigali ryari rigizwe n’uwari Umuyobozi w’ibiro bya Kabila, Néhémie Mwilanya Wilonja; Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza, Kalev Mutond n’Umujyanama we mu bya dipolomasi, Barnabé Kikaya Bin Karubi.

Abo boyobozi bombi ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Nyuma y’iyo nama y’i Kampala, inzego z’umutekano za RDC ku mupaka wa Bunagana zataye muri yombi abari bahagararariye FDLR, bari mu nzira bataha. Bahise bajyanwa Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda mbere y’uko boherezwa.

Inzego z’umutekano za RDC zivuga ko La Forge Fils Bazeye yari mu mugambi umwe n’indi mitwe irwanya leta y’u Rwanda irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa, igamije kuruhungabanyiriza umutekano yinjiriye ku butaka bwa Congo.

Bamwe mu bayobozi muri icyo gihugu bashimangiye ko koherezwa kwa Bazeye na mugenzi we ntaho bihuriye na hato n’impamvu za politiki. Inzego zibishinzwe ngo zari zikeneye kubanza kwiga ikibazo no gusuzuma ibimenyetso birimo inyandiko na telefoni zabo, nyuma yo gutahura imigambi bari bafite.

Ibikorwa by’umutwe wa FDLR na RNC biheruka kugarukwaho muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zacukumbuye ikibazo cy’umutekano muri RDC, mu mpera z’umwaka ushize.

Iyo raporo yashimangiye ko muri RDC hari kubera ibikorwa by’umutwe witwa “P5”, Rwanda National Congress cyangwa “umutwe wa Kayumba Nyamwasa,” ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

1,045 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.