umu amakuru- Rubavu:Nyiransabimana wirukanywe mu nzu ye akajya gucumbikirwa mu nzererezi naho barimo kuhamwirukana acunga ninjoro akajya kuryama yo,Akarere ayo gashaka kumukodeshereza ava he? | Umusingi

Rubavu:Nyiransabimana wirukanywe mu nzu ye akajya gucumbikirwa mu nzererezi naho barimo kuhamwirukana acunga ninjoro akajya kuryama yo,Akarere ayo gashaka kumukodeshereza ava he?

Please enter banners and links.

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Umusingi cyabagejejeho akarengane kakorewe umugore witwa Nyaransabimana Cecele utuye mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Gisenyi wasohowe mu nzu yaguze Miliyoni 10 akajya gucumbikirwa mu kigo cy’inzererezi n’abana be 6 ,umugabo we akajya gufungwa.

Kuwa 25 Mutarama 2019 Nyiransabimana yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko no mu nzererezi bari bamucumbikiye naho Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage amumereye nabi ahamwirukana.

Nyiransabimana Cecile yagize ati “Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage amereye nabi ngo ntago anshaka ko nguma mu nzererezi ngo Akarere karashaka kumpa ibihumbi ijana byo gukodesha inzu ariko nanjye sinayafata bagende bayishake bayishyure banzanire n’ibikoresho byanjye kuko sinayijyamo nta gira na matora yo kuryamaho n’abana banjye nta safuriya yo guteka cyangwa byose babigure”.

Nyiransabimana yakomeje avuga ko niba bashaka gukemura ikibazo nibareke kubogama nk’abayobozi kuko uwadusoheye mu nzu nta burenganzira afite kuko bamusabye kuzana urwandiko rw’abo avuga ko bamwemereye gucunga imitungo bose basinyeho kandi rukanyura muri Ambasade zikabyemeza ubu uwarumubaza yarubona?.

Nyiransabimana Cecile ari kumwe na Ilidephone Nzabonimpa nawe wambuwe amafaranga ye arenga Miliyoni 5 y’isambuye yaguze na Uzamushaka Providance

Nyiransabimana Cecile n’abana be Akarere kategetswe kubagurira ibikoresho by’ishuri nyuma y’umwana we watanze ikibazo mu nama y’abaturage yari iyobowe n’abantu baturutse i Kigali nkuko Cecile yabitubwiye (Ifoto twayihawe na Visi Meya)

Twashatse kumenya uwo avuga tumubajije avuga ko ari Hagumimana Jules ushyigikiwe n’inzego z’ibanze mu buryo butemewe kuko bari kubanza kumusaba ikigaragaza ko ari we muzungura wo kwa Ntawumenyumunsi Marc akabyerekana ati “Tuziko nta cyangombwa bamuhaye uretse umuntu umwe gusa wabikoze kandi raporo y’Umuvunyi ivuga ko mu rwego rw’amategeko abo kwa Ntawumenyumunsi Marc bose bagomba kumusinyira bikanyuzwa muri Ambasade none ntiyabikoze”.

Akomeza ati ubwo se badusohora mu nzu twaguze gute?imitungo bayimuha gute kandi uwo twaguze nawe afite icyemezo cy’urukiko ko ariwe muzungura?.

Ikindi kubera ko twajuriye icyemezo cy’urukiko bari gutegereza urukiko rukarugira itegeko bityo bakabona kudusohora mu nzu ariko mu gihe rutaraba itegeko ntago bari kudusohora mu nzu.

Nyiransabimana Cecile yakomeje avuga ko Hagumimana Jules yazanye n’abapolisi bambika umugabo we amapingu bajya kumufunga ndetse ati bamugerakaho ibyaha by’ibihimbano ngo gukubita no gukomeretsa kandi bari bamwambitse amapingu.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Visi Meya wa Rubavu ushinzwe imibereho myiza ku kibazo cya Nyiransabimana Cecile umushinja kumwirukana mu nzererezi adafite aho agana ndetse n’amafaranga bashaka kumukodesherezamo inzu aho ava kuko hari amakuru ko hari abantu bandi babyihishe inyuma aribo barimo gutanga ayo mafaranga maze agira ati “Aho amafaranga yaba ava hose ni uko tugerageza kumufasha akabyanga mwe muvugana nawe mwamugira inama”.

Hari abo twavuganye nabo batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko Akarere karamutse gafashe amafaranga yako kakajya kwivanga mu bibazo byo kwa Ntawumenyumunsi Marc n’abaguze imitungo yabo kaba gatangiye gusesagura amafaranga ya rubanda aho kuyakoresha ibindi cyangwa kakayakoresha mu gukemura icyo kibazo dore ko icyo kibazo cyagejejwe mu Karere ndetse nako karezweho kubera umukozi wako witwa Uwajeneza Janette wayoboraga Umurenge wa Rugerero ubu wajyanywe kuyobora uwa Nyundo.

Nkuko Nyiransabimana yabitubwiye ko Hagumimana Jules yazanye abapolisi batandatu ndetse uwari ubakuriye bakamwereka inzandiko bandikiye urukiko n’umuhesha w’Inkoko bari bazanye aho kubisoma yabishyiraga mu mufuka kugeza n’uyu munsi batazi aho biherereye.

Twashatse kubaza Hagumimana Jules nkuko twabibabwiye ubushize ko atajya atwitaba n’ubutumwa bugufi nabwo atajya adusubiza ndetse tukaba twarashatse kubaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ariko nawe ntibyadukundira.

Amakuru avugwa ni uko uwagurishije Nyiransabimana Cecile n’umugabo we aho babasohoye mu nzu ariwe Uzamushaka Providance aherutse kwandikira urwego rw’Umuvunyi ko iby’imanza abivuyemo yasabye imbabazi umuryango we ariko ntavuge abo yagurishije niba basubizwa ibyabo.

Andi makuru akavuga ko bamwe mu muryango wo kwa Ntawumenyumunsi Marc bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kuba baragiriye inama Uzamushaka Providance ndetse bivugwa ko bashobora kuba baramuhaye amafaranga akajya kwihisha kugirango imitungo yabo idafatwa kuko raporo y’Umuvunyi mukuru yavugaga ko imwe mu mitungo yabo ifatwa na Leta ndetse Parike n’Akarere bakurikirana bakamenya abo bangirije imitungo bakishyurwa.

Inkuru y’ibibazo by’abaguze imitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc ari birebire tugikomeza kubikurikirana dukomeza kubagezaho amakuru yaho biba bigeze umunsi ku wundi.

Gatera Stanley

Umusingi1@gmail.com

1,141 total views, 5 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. verite February 16, 2019 at 10:10 pm

    Uyu mugabo Hagumimana Jules yakagombye gukurikiranwa ese abo Bantu basize bakoze amarorerwa ahurira na Bo mu kihe gihugu ko babuze ngo bishyure ibyo bangije ngo banahanirwe icyo cyaha ko kidasaza?Uyu Vinqueur we yakoze mu cyahoze Ari mininteur kuri muri ya ngirwa leta yakoze jenoside.Bivugwa ko afite amaf.menshi ni na yo akoresha Ari hanze akagera ku bayobozi na bamwe mu bacamanza bamunzwe na ruswa bigatuma barenganya Uyu muryango waguze n’uyu mukobwa wabo uzamushaka Providence.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.