umu amakuru- Imyigaragambyo I Burundi yo kwamagana Museveni yokujijisha politiki ya Uganda n’uBurundi | Umusingi

Imyigaragambyo I Burundi yo kwamagana Museveni yokujijisha politiki ya Uganda n’uBurundi

Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 29 Ukuboza 2018  hagaragaye abantu benshi mu gihugu cy’uBurundi bakora imyigaragambyo y’amahoro  yo kwamagana Perezida Museveni .

Impamvu bamagana Perezida Museveni ni uko aherutse kwandika u Rwanda avuga ko Perezida Nkurunziza akwiye kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Hari abatangiye kubaza Nkurunziza niba no mu Rwanda bakwigaragambya bamwamagana kubera ko yavuze ko u Rwanda narwo rwumvikana n’interahamwe kandi interahamwe zarishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe we ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe badashinjwa ibyaha nk’ibyo interahamwe avuga zishinjwa.

N’ubwo Nkurunziza yategetse abantu kwigaragambya ariko ibyo Perezida Museveni yamubwiraga byarumvikanaga ahubwo we abyumva nabi kuki se yanga kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe?.

Museveni arabatsinda bose kubera ko we abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bose bari mu gihugu imbere ,Bobi Wine amuraje inshinge ,Dr.Kiiza Besigye n’abandi batandukanye ariko u Burundi barafunzwe abandi barahunze batinya kwicwa.

N’ubwo habaye imyigaragambyo yamagana Museveni ibyo yanditse ariko hari amakuru yizewe ko Perezida Museveni ariwe wasubije Nkurunziza kubutegetsi igihe abatavuga rumwe nawe bamukoreraga Coup d’Etat yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba kuva icyo gihe akaba yaratinye kongera gusohoka igihugu.

Biravugwa ko n’ubwo Nkurunziza ameze nk’umwana wa Museveni amukoresha mu nyungu ze ariko Nkurunziza yibeshye agashaka ibyo kwikura kuri Museveni yahura n’ibibazo bikomeye ahubwo abantu bakaba bavuga ko ari agakino barimo ko kujijisha u Rwanda kubera ko u Rwanda rutameranye neza na Uganda ndetse n’uBurundi kandi Nkurunziza arabizi ko atakwikura kuri Museveni cyeretse ashaka gupfa nka John Garanga wapfuye avuye guhura na Museveni asubira muri Sudan.

1,629 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.