umu amakuru- Diane Rwigara na nyina ibyishimo nibyose nyuma yo kugirwa abere ariko kuki itangazamakuru ryitabira ibikorwa bye cyane kurusha abandi banyapolitiki? | Umusingi

Diane Rwigara na nyina ibyishimo nibyose nyuma yo kugirwa abere ariko kuki itangazamakuru ryitabira ibikorwa bye cyane kurusha abandi banyapolitiki?

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018 Umunyapolitike Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bagizwe abere n’urukiko rukuru ku byaha byose baregwaga n’Ubushinjacyaha. Urukiko rwanzuye ko ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze mu iburanisha byose nta shingiro bifite.

 Diane Shimwa Rwigara na Adeline Mukangemanyi Rwigara baregwa ibyaha bahuriyeho byo guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Hakiyongeraho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kuri Diane Rwigara.Abantu wasangaga bibaza impamvu itangazamakuru rimukurikirana cyane ndetse rikitabira ibikorwa bye cyane kurusha abandi banyapolitike?.

Hari abakibaza kuba aje vuba muri politike akavuga akumvikana vuba niba ari uko azi kuvuga neza cyangwa ibyo avuga byumvikana neza kurusha abandi nabyo bikabayobora ariko umwe twavuganye utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko iyo umunyapolitike avuga ibintu bikumvikana neza itangazamakuru usanga ariwe riha umwanya cyane kurusha abandi. Umucamanza yavuze ibyo Ubushinjacyaha bushinja Mukangemanyi yavugiye kuri telephone na bagenzi be cyangwa bene wabo ko ntashingiro bifite kuko bitagize icyaha kuko ibyo yavuze atabivugiye mu ruhame, urukiko rwavuze ko icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda yaregwaga kitamuhama.

 

Abanyamakuru benshi bamubaza ibibazo bitandukanye nyuma y’isomwa ry’urubanza yaregwagamo ibyaha bitandukanye

 

Umucamanza yavuze ko icyaha Mukangemanyi aregwa cyo gukurura amacakubiri nta bimenyetso bifatika bimushinja bihari kuko ibyo yavuze byose atabivugiye mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru ahubwo ari ibyo yavugiye kuri telephone abwira umuvandimwe we. Iki cyaha nacyo kikaba kitamuhama.

Urukiko rurasanga ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko Diane Rwigara  yakoze yarabivugiye mu itangazamakuru, n’uregwa yemera ko yavuganye n’itangazamakuru.

Umucamanza yavuze ko Ingingo ya 19 mu Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwe bwo kugaragaza ibitekerezo bye.

Ku cyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho kiregwa Diane Rwigara Umucamanza yisunze amategeko ahana ibyaha ariho ubu yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaza aho bihuriye no kwamamaza ibihuha bityo iki cyaha kitamuhama.

Urukiko rwavuze ko kugaragaza ibitekerezo by’umuntu biri muburenganzira mpuzazamahanga u Rwanda rwayashyizeho umukono.

Umucamanza yavuze ko kuba Diane Rwigara yaravuze ko ‘ubukungu buri mu maboko y’abantu bari mu ishyaka riri ku butegetsi, kuba hari abantu baburirwa irengero, kuba Komisiyo y’amatora ikora ibyo itegetswe’ n’ibindi ngo ntaho bigaragara ko byateje imvururu muri rubanda.

 Umucamanza avuga ko mu iburanisha Ubushinjacyaha butagaragaje uko ibyo Diane Rwigara yavuze byakuruye amacakubiri cyangwa bikangisha abaturage ubutegetsi buriho, ko ibyaha ubushinjacyaha bwareze Diane Rwigara nta shingiro bifite.

Umucamanza yavuze ko ibyo Diane Rwigara yavugiye mu banyamakuru Ubushinjacyaha bukabishingiraho  bumurega nta shingiro bufite.

Ku cyaha cy’inyandiko mpimbano, Urukiko ngo rusanga Ubushinjacyaha nta perereza bwakoze ngo bumenye koko ko Diane Rwigara yariganye imikono bamurega, nta n’umuntu wagaragaje ko yamusinyishije ku ngufu kugira ngo yemererwe kwiyamamaza.

Nubwo Kigali Forensic Laboratory yagaragaje ko imikono Diane Rwigara yatanze mu gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari imihimbano, ngo nta kigaragaza ko iyo mikono ari Diane Rwaigara wayihimbye.

 Ubushinjacyaha kandi ngo ntibugaragaza ko yayijyanye kuri Komisiyo y’amatora abizi ko ari imihimbano.

Kandi ko Ubushinjacyaha nabwo bwemera ko Diane Rwigara yari afite abamuhagarariye mu turere, bityo iki cyaha nacyo nta shingiro iri mu kukimurega.

Nyuma y’isaha n’iminota 45 umucamanza asoma uru rubanza uko rwagenze rwose, yavuze ko abaregwa bombi ari abere ku byaha byose baregwaga n’Ubushinjacyaha kuko ibimenyetso by’ubushinjacyaha nta shingiro bifite.

Hari ahagaragaye abanyamakuru benshi  babyiganira kumuvugisha nyuma y’isomwa ry’urubanza bigaragara ko itangazamakuru rimukurikirana ibikorwa bye aribyo abantu bamwe baheraho bibazo impamvu.

 

 

369 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Kivu December 9, 2018 at 5:49 pm

    Amategeko agomba kwandikwa neza ntihagire umuntu urenganywa, ikindi RRA nayo ibibazo igirana n’Abacuruzi bigomba kujya bikizwa n’inkiko, none se kubana yaraje igatwara Documents zose z’umuntu ngo hari İmisoro atishyuye, bababwira kubereka aho amadene ari bakanga? Urukiko ngo batinze kurega , bari kurega gute bafunze? Umuryango wa Rwigara wahuye n’ibibazo bikomeye ,iyo baba abantu batihangana bari gusara, mwabonye abantu bajya gusaka bagatwara n’amafaranga? Ubwo ntabwo ari akazi k’umwuga.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.